RDC:Ingabo za Congo zikomeje gufata uduce tutakigenzurwa na M23

Publié le par veritas

 

http://ds1.ds.static.rtbf.be/article/big_info/9/c/2/624_341_c422d385b572e5b194a320f989cfe4c7-1341833290.jpg

                                                                        Umujyi wa Rutshuru

 

Nyuma y’icyumweru kimwe hashyizwe umukono ku masezerano n’ibihugu 11 by’Afurika Addis Abeba yo kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo na nyuma y’uko ibice bibiri bihanganye muri M23 bikomeje kurwana, ingabo za Congo zabyungukiyemo kuko ubu ziri kugenda zigarurira uturere twagenzurwaga na M23 mbere y’uko izo nyeshyamba zicitsemo ibice 2 ubu bihanganye !

 

Umujyi wa Rutshuru wagenzurwaga n’inyeshyamba za M23 kuva muri Nyakanga 2012,uri mu maboko y’ingabo za Congo guhera ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 1 werurwe 2013.Ingabo za Congo zafashe uwo mujyi nta mirwano ibaye, umujyi wa Kiwandja n’inkengero zawo nawo uragenzurwa n’ingabo za Congo ; ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bitangaza aya makuru bivuga ko ingabo za Congo zinjiye muri iyo mijyi abaturage bazikomera amashyi !

 

Rutshuru na Kiwandja byagenzurwaga n’igice k’inyeshyamba za M23 zishyigikiye Jean Marie Runiga, zikaba zarataye iyo mijyi kugira ngo zijye kurwanya ikindi gice k’inyeshyamba za M23 gishyigikiye Général Sultani Makenga ubu uri mu mujyi wa Bunagana ku mupaka wa Uganda na Congo. Ubushyamirane hagati y’ibice byombi bihanganye muri M23 byarushijeho gukaza umurego ubwo Sultani Makenga yiyemezaga kwirukana ku mwanya w’ubuyobozi bwa M23 Jean Marie Runiga ; akaba amushinja ibyaha byo gukoresha umutungo nabi, ivanguramoko, ubuswa mu kuyobora no kuba akorana na Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga. Igitero Runiga yagabye kuri Makenga nticyamuhiriye kuko cyatumye ahungira mu ishyamba ry’ibirunga hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo hamwe na Bosco Ntaganda.Uyu munsi kandi umuvugizi wa leta ya Congo Lambert  Mende yavuze ko Congo irimo ishakisha uburyo igomba guta muri yombi Bosco Ntaganda kugira ngo ashyikirizwe inkiko za Congo cyangwa urukiko mpuzamahanga CPI, Mende akaba avuga ko kuba Ntaganda atarafatwa bitewe ni uko ari muduce tutagenzurwa na leta ya Congo akaba asaba abantu cyangwa amashyirahamwe yose yabishobora kubafasha guta muri yombi Bosco Ntaganda.

 

Sultani Makenga ngo yatangajwe n’imyitwarire y’ingabo za Congo !


Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 werurwe 2013 Sultani Makenga yahamagariye ingabo zose za M23 kumukurikira zikava inyuma ya Jean Marie Runiga-Bosco Ntaganda na Baudouin Ngaruye. Makenga yatangajwe ni uko ingabo za Congo FARDC zigaruriye imijyi ya Rutshuru na Kiwandja avuga ko ibyo atabyihanganira ngo kuko Congo yanyuze kumasezerano y’ibiganiro M23 iri gukorana na leta ya Congo i Kampala aho bumvikanye ko buri ruhande rugomba kuguma mu birindiro byarwo !


Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bari mu biganiro i Kampala byo kurebera hamwe ibisubizo by’ibibazo byatumye umutwe wa M23 uvuka.Ibyo biganiro ubu biragenda gahoro cyane ndetse muri iki gihe twandika aya makuru bisa nibyahagaze bitewe n’ikibazo cyo kwinjiza mu gisilikare cya Congo abahoze ari abasilikare ba CNDP ubu bakaba barivumbuye kuri leta ya Congo bagashinga M23, abatungwa agatoki cyane akaba ari Sultani Makenga na Bosco Ntaganda ; kubera icyo kibazo k’imishyikirano kidasobanutse ,byatumye umunyamabanga mu kuru wa ONU ategura amasezerano yo kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo agashyirwaho umukono n’ibihugu 11 Addis Abeba kuwa 24 gashyantare 2013.

 

Mu bintu bikomeye cyane ayo masezerano ashyira imbere ni ugusaba ibihugu byose bishyize umukono kuri ayo masezerano kutongera gufasha umutwe uwo ariwo wose witwaje intwaro uri muburasirazuba bwa Congo ; igihugu kibirenzeho kigahita gifatirwa ibihano ; ibihugu by’u Rwanda na Uganda byafashwe n’ibyaha byo gushinga no gushyigikira umutwe wa M23 bityo ONU ikaba yarashatse gushyiraho ayo masezerano kugira ngo iyo nkunga ibyo bihugu biha M23 ihagarare ; ayo masezerano kandi azihutisha ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo zihariye wo kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muburasirazuba bwa Congo no kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo !

 

Veritasinfo.fr  

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article