Ntabwo u Rwanda rushobora gufata umujyi wa Goma « Lambert Mende »

Publié le par veritas

Kinshasa.pngMu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa izabera i Kinshasa ku mataliki ya 12 kugeza 14/10/2012, Ministre w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta ya Congo Bwana Lambert Mende yagiranye ikiganiro na televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa France 24.

 

Muri icyo kiganiro Mende yavuze aho imyiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga ya 14 y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa igeze, umunyamakuru yamubajije niba nta mpungenge bafite z’umutekano muke ushobora guterwa n’imyigaragambyo y’amashyaka atavuga rumwe na Kabila muri Congo, Mende asobanura ko nta mpungenge na gato , ko Congo ari igihugu kigendera kuri demokarasi ,ko  abatavuga rumwe na leta nabo bafite ijambo mu gihugu, bakaba bafite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo banenga ubutegetsi kumugaragaro ndetse bakabibwira n’abanyamahanga, noneho inzego zishinzwe umutekano zikawubungabunga kuri buri wese , ari umunyamahanga uri mu gihugu, ari umuturage ushyigikiye leta iriho ari n’umuturage utayishyigikiye bose bakagira uburenganzira bumwe. Aha twabibutsa ko Perezida w’Ubufaransa François Hollande azabonana na Perezida Kabila akongera akabonana na Tshisekedi urwanya Kabila kandi akaba n’ubu akivuga ko ariwe watsinze amatora.

 

Mende yavuze ko muri ibi bihe leta ya Congo irimo igerageza kuvugurura komisiyo ishinzwe amatora kuko imikorere yayo itashimishije leta ya Congo, abatavuga rumwe na leta ya Congo ndetse n’ibihugu by’inshuti bya Congo ; iryo vugurura kandi ry’iyo komisiyo akaba ari ubushake bwa leta ya Congo ; nta gitugu cyangwa se igitutu cyaba kivuye aho ariho hose kibiri inyuma.

 

Ku kibazo cy’umutekano muke uterwa na M23

Mende yabajijwe aho ikibazo cy’intambara na M23 kigeze, maze avuga ko mubyukuri ikibazo kiri hagati ya Congo n’u Rwanda , ko umutwe wa M23 ari agakingirizo k’u Rwanda mu guhungabanya umutekano wa Congo. Mende yavuze ko bagiriye ikizere igihugu cy’u Rwanda guhera mu mwaka w’2009 ko bagomba gufatanya mugushaka ikibazo cy’imitwe y’itwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Congo, ngo nyuma icyabatangaje ni uko basanze ahubwo ya mitwe iteza umutekano muke ishyigikiwe n’u Rwanda , bikaba ubu byaragaragaye ko u Rwanda arirwo rwaremye umutwe wa M23, uwo mutwe ukaba ari baringa kuko mubyukuri ko ari ingabo z’u Rwanda ubu zafashe agace k’igihugu cya Congo. Mende yavuze ko mu nama ya New York hemejwe ko hagomba gushyirwaho umutwe w’abasilikare bagera ku bihumbi 4 harimo n’ingabo za Loni ugomba kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo no kurwanya imitwe yitwaje intwaro cyane cyane M23 ; u Rwanda rukaba rwarakomeje kwangira ko uwo mutwe ujyaho ariko ubu igitutu cy’amahanga kikaba kizatuma ruva ku izima.

 

Umunyamakuru yabajije Mende niba nta mpungenge z’uko mu nama mpuzamahanga y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa umutwe wa M23 uzafata umujyi wa Goma nkuko uwo mutwe uherutse kubivuga, Mende yabwiye uwo munyamakuru ko adakomeza kuvuga M23 kuko uwo mutwe ari agakingirizo ko ahubwo u Rwanda arirwo rwateye Congo ubu rukaba  rwarafashe agace ka Congo : ahubwo se u Rwanda rushobora gufata Goma ? Mende ati : « u Rwanda ubu ntirworohewe na gato n’ibihano byo guhagarikirwa inkunga n’ibihugu by’u Burayi n’Amerika, ntabwo rushobora kugera kure y’aho rwafashe, ndizeza abaturage ba Goma ko batagomba kugira impungenge kuri icyo kibazo  kuko iminsi ya M23 ibaze » ; Mende yemeza kandi ko iyo ingabo za ONU zitaba muri Congo ibintu biba byarageze iwa ndabaga ! Mende ati : «  ikibazo dufite gikomeye ni uko abayobora u Rwanda muri iki gihe bishyize mu mutwe ko badashobora kubaho badasahuye ubukungu bwa Congo » !

 

Munshobora kumva Mende


 

 

Ubwanditsi bwa veritasinfo

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article