Mu Rwanda nta joro ry'ubusa! Umugabo wa Uwizeye Imakulata Kansiime,umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri yaburiwe irengero!
[Ndlr : Aho bigeze abanyarwanda bagomba gutabarwa naho ubundi turasubira muri 94 ! Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2013 hamaze kugaragara abantu 3 bazimiye mu Rwanda kubera gutotezwa n’ubutegetsi buriho.Uwambere byabayeho ni Bwana Oustazi Omar Léo wari umunyamabanga ushinzwe itumanaho mu ishyaka rya Green Party, ubu amakuru akaba avuga ko abarizwa mu gihugu cy’u Burundi, uwa kabiri wameneshejwe ni Mike Gashumba umunyamakuru wa « therwandan.com » amakuru akaba avuga ko nawe yaciye murihumye ’abicanyi b’i Kigali bamushakishaga ngo bamugirire nabi kuko yatangaga amakuru leta idashaka, none uwa gatatu abaye umugabo w’umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri uzizwa ko uwo bashakanye yagiye hanze y’igihugu gusobanurira abanyarwanda ibiruberamo. Bijya gucika mu mwaka w’1994 ni uku byatangiye , abanyepolitiki n’abanyamakuru baricwaga kandi byaje kugaragara ko ababifite mo uburambe babikoraga icyo gihe ari nabo bakomeje kubikora no muri iki gihe !]
Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’IMBERAKURI by’umwihariko ko ritewe impungenge n’izimira rya Bwana Erwin Fideli KALIMBA, umugabo wa Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI.
Amakuru atugeraho n’uko Bwana Erwin Fideli KALIMBA aheruka kubonana n’abantu bo mu muryango we kuwa gatanu tariki 08 Gashyantare 2013 aribwo aheruka kuvugana na madamu Imakulata ubu uri mu rugendo kumugabane w’I Burayi. Ku ruhande rwacu, twagerageje kumushaka kuri telefoni ye igendanwa ikaba idahitamo, tugeze n’iwe dusanga hafunze ndetse n’abaturanyi batubwira ko ntawe baherutse kubona. Umudamu we nawe yifashishije umuryango we kugirango turebe ko hari uwamenya amakuru ye ari nabwo twashoboye kumenyako abamuheruka babonanye kuri uyu wa 08/02/2013.
Ishyaka PS IMBERAKURI rikaba risaba inzego z’igihugu zishinzwe umutekano kuzifasha gushakisha amarengero ya Bwana Erwin Fideli KALIMBA cyane ko kuva aho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka atangiriye urugendo kuri 19 Mutarama 2013, inzego z'iperereza zakomeje kumubuza amahoro kuko zazaga kumubaza buri gihe aho umudamu we aherereye n'icyo yagiye gukora. Bakunze kandi kumubwira ko niyanga kubabwiza ukuri kubyo umudamu we yagiye gukora n’igihe azagarukira azaba ari umufatanyacyaha nawe.
Nk’uko kandi tutahwemye kubitangaza, uru rugendo rw’umunyamabanga mukuru rwavugishije menshi ubutegetsi bwa Kigali ku buryo abagize inzego z’ubuyobozi bw’ishyaka bose ubu bibasiwe ngo barivemo bayoboke FPR cyangwa bafatwe nk’abanzi.
Ishyaka PS IMBERAKURI risaba uwariwe wese wagira icyo ashobora kugirango arengere ubuzima bwa Bwana Erwin Fideli KALIMBA ko yagikora. Rikaba kandi ryibutsa ko ibikorwa by’urugomo nk’ibi ntaho bizageza igihugu, ko ari ibyo kwamaganwa.
Bikorewe i Kigali, kuwa 17/02/2013
BAKUNZIBAKE Alexis
Visi Perezida wa mbere.