M23: FDLR iragenzura Rutshuru naho Makenga yahamagaje abari mu mishyikirano i Kampala ngo batahe !

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/M23_1.jpg

Imirwano irimo iraca ibintu muri Kivu y’amajyaruguru.Umuryango w’abibumbye ONU uratangaza ko kuri uyu wa kane taliki ya 28/02/2013 hamaze gupfa abantu 36 harimo abaturage 10. Amasasu yumvikaniye mu bice byinshi by’intara ya Kivu y’amajyaruguru aho ibice bibiri bitavuga rumwe by’inyeshyamba za M23 byiriwe birasana.Ibyo bice byombi byarwaniye Cyibumba hafi y’umujyi wa Goma aho umuyobozi mukuru wa gisivili w’uwo mutwe Jean Marie Runiga yari yahungiye amaze kwirukanwa kubuyobozi bwa M23 n’igice kiyobowe na Jenerali Sultani Makenga.


Ubwo kandi Jean Marie Runiga akaba yari amaze guhunga ava i Rutshuru kuko naho hari imirwano yahuzaga ibyo bice byombi, amakuru menshi yageze kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI veritasinfo.fr ikesha iyi nkuru, yemeza ko akarere ka Rutshuru kaba kagenzurwa na FDLR cyangwa Maï Maï Nyatura, bitewe n’uko M23 yahagenzuraga yasubiranyemo bigatuma iyo mitwe yindi ibona icyuho cyo gufata Rutshuru.


Inyeshyamba za M23 ziri kuruhande rwa Sultani Makenga zahungiye mu mujyi muto wa Bunagana uri kumupaka wa Congo na Uganda ; n’ubwo nta mirwano yabereye Bunagana ntibyabujije abaturage benshi batuye muri uwo mujyi guhungira mu gihugu cya Uganda.


Hari indi mirwano yabereye ahitwa Kitchanga yahuje imitwe y’inyeshyamba zinyuranye ziri muri ako karere ariko zitari muri biriya bice bibiri bihanganye biri muri M23, iyo mirwano ikaba ikomeje guhitana abaturage benshi. Umuturage w’umuyobozi uri muri ako karere yamenyesheje RFI ko i Kitchanga honyine hari abantu 30 bishwe. Umuvugizi wa ONU Edouardo del Buey we yemeza ko hapfuye abantu 36 harimo abaturage 10.


http://fr.allafrica.com/download/pic/main/main/csiid/00231031:73b5bfa28f6deee8bb8f2a1cc4e16111:arc614x376:w614:us1.jpgIyi mirwano yubuwe n’uko igice kimwe cy’inyeshyamba za M23 kirukanye Jean Marie Runiga kubuyobozi bwa M23 bumushinja gufatanya na Jenerali Bosco Ntaganda. Buri wese kuruhande rwe,Jenerali Sultani Makenga kimwe na Jean Marie Runiga buri wese aravuga ko ariwe muyobozi wemewe wa M23. Kuruhande rwa Makenga harateganywa inama nkuru ya M23 yo gushyiraho undi muyobozi usimbura Runiga bityo akaba yasabye intumwa za M23 ziri mu mishyikirano na leta ya Congo ziri i Kampala gusubira muri Congo vuba na bwangu bagahurira mu mujyi wa Bunagana.


Izi ntamba muri ibi bice byombi bigize inyeshyamba za M23 zongeye kubura nyuma y’ishyirwaho umukono ku masezerano yahuje ibihugu 11 by’Afurika Addis Abeba abihamagarira gufata ingamba zo kurwanya M23 n’indi mitwe iteza umutekano muke muburasirazuba bwa Congo no gufasha leta ya Congo kugenzura ubutaka bwayo bwose.


 

Veritasinfo.fr

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article