RDC:Urwanda rwaba rwohereje ingabo zo gushyigikira J.M.Runiga mu ntambara arwana na Sultani Makenga!

Publié le par veritas

http://www.tv5.org/TV5Site/info/afp/francais/special/afrique/photo_1362133800297-1-0.jpgIntambara hagati y’ibice bibiri bihanganye muri M23 ihangayikishije u Rwanda kuburyo muri iki gitondo cyo kuwa gatanu taliki ya 1 Werurwe rwohereje intumwa zo kunga ibice byombi bihanganye ariko iyo mishyikirano ntacyo yagezeho ahubwo byahise bikurura intambara yeruye hagati y’igice cya M23 gishyigikiye Sultani Makenga wo kuruhande rwa Nkunda n’igice gishyigikiye Jean Marie Runiga wo ku gice cya Bosco Ntaganda. Kubera ko ikibazo cy’imishyikirano cyananiranye u Rwanda rwahise rwohereza abasilikare barwo bo gutera inkunga igice cya M23 cyo kuruhande rwa Jean Marie Runiga !

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 1 werurwe 2013 imirwano irakomeje hagati y’ibice bihanganye byo munyeshyamba za M23 nk’uko amakuru atangwa n’izo nyeshyamba n’ingabo za Congo abyemeza. Imirwano irimo ibera mu gice cya Rutshuru kubirometero 30 uvuye i Goma, aho inyeshyamba zo kuruhande rwa Jean Marie Runiga wayoboraga umutwe wa M23 zihanganye n’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Général Sultani Makenga umuyobozi mukuru w’ingabo z’uwo mutwe !

Umusilikare w’inyeshyamba za M23 yavuze ko imirwano hagati y’ibice byombi bihanganye yatangiye ejo kuwa kane , ikomeza ijoro ryose, kuburyo no mu gitondo cy’uyu wa gatanu yari igikomeza, uwo musilikare aremeza ko hari imirwano ikaze cyane mu gice cya Kibumba, nta mubare w’abantu bahitanywe n’iyo mirwano wari wamenyekana.

Igice cy’inyeshyamba zishyigikiye Sultani Makenga giherereye i Bunagana mu gihe igice cy’abashyigikiye Runiga gifite ikicaro cyacyo i Kibumba hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gice cyegereye umujyi wa Goma ; igice k’inyeshyamba za M23 zishyigikiye Général Bosco Ntaganda kiri kurwana kuruhande rwa Runiga kandi muri iki gitondo u Rwanda rwacyoherereje abasilikare bo kugifasha urwo rugamba rwo kurwanya igice cya Makenga.

Ingabo za Congo FARDC nazo ntizicaye ubusa, mu gihe ibice byombi byo muri M23 biri guterana amabombe, ingabo za Congo nazo ziri kurwana n’inyeshyamba zitwa APCLS (Alliance des Patriotes pour le Congo Libre et Souverain),iyo mirwano ikaba yaratangiye kuri uyu wa kane taliki ya 28/02/2013 ahitwa Kitchanga.

Veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Nta buhanuzi buhera! Nk'uko ubusesenguzi bwose bwimbitse amaherezo bwerekana ukuri. Byarahanuwe, byarasesenguwe, igisigaye ni ugusohora.

Niba hari abagishidikanya ko ingoma ya Kagame izahirikwa n'intambara ya nyuma azashoza mu gihugu cya Congo (ariyo iyi yatangiye) bategereze gato birebere ibigiye gukurikira.

Ya muteremuko igihugu kigezemo yivugiye we ubwe, ya ndaki yivugiye ko agiye gusubiramo, ya manda ya gatatu aherutse kwivugira ko atakiyikeneye, ibi byose nibyo bita ibitabapfu mu kinyarwanda.

Ntawe upfa adasambye! Kwaheriiiii.

Répondre
S

None se mars yahindutse gicurasi ite? Subira kwiga amezi y'ikinyarwanda! Turi muri werurwe!

Répondre