Kwitabira « imyigaragambyo mvuguruzakinyoma » y’i Paris ku ya 6 mata 2012 nuguharanira ukuri n’ubutabera busesuye nyabwo (uptodate)
Hari abakibaza akamaro ko kwitabira imyigaragambyo mvuguruzakinyoma izabera i Paris kuwa gatanu tariki ya 6 mata 2012 ? Gusubiza iki kibazo bidusaba kubwizanya ukuri. Ni kumwe gusa gusa. Rukumbi. Mureke tukuvuge. Dushyire mu gaciro. Dusubize amaso inyuma. Twibuke amahano yagwiriye Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda. Tubivanemo isomo. Duhitamo ukuri tuzinukwe ikinyoma cyimitswe ku ntebe n’abahunga ukuri ku mahano bakoze. Tuzaba twiyandikiye amateka aho kuyareka ngo yandikwe n’abandi. Bitabaye? Tuzasiga ikitwirukansa ntituzasiga ikitwirukamo.
1.Twari mu gihe cy’amahoro
Birakwiye kwibuka bose abazize gukunda amahoro. Twibuke bose twibukiranya. Indege ya Perezida J.HABYARIMANA yarashwe tariki ya 6 mata 1994. Saa mbiri n’iminota 35 za nijoro. Iyo ndege ntiyarasiwe ku rugamba. Twari mu gihe cy’amahoro. Amasezerano y’amahoro yasinywe tariki ya 4 kanama 1993 ARUSHA muri Tanzaniya yari yarangije intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda. Perezida HABYARIMANA yishwe amaze kurahirira gushyira mu bikorwa ayo amasezerano y’amahoro. Guverinoma yaguye yari ifite inshingano yo kuyashyira mu bikorwa yari hafi gushyirwaho. Ikibazo cy’impunzi cyai cyaragizwe urwitwazo cyari cyabonewe umuti burundu. Igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko no kuri demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi cyari cyabonetse. Misa zo kubabarirana, kwiyunga no guhana amahoro zari zasomye biratinda. Ibyakurikiye byose murabizi.
Perezida HABYARIMANA yishwe n’abadashyigikiye amasezerano y’amahoro ya ARUSHA bisinyiye ubwabo babeshya Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda. Yishwe azira kwemera kwiyimeza kurangiza burundu intambara. Yicanywe n’abari bamuherekeje bose. Harimo Perezida w’u Burundi C.NTARYAMIRA. Yishwe azira guhitamo inzira y’amahoro, igihugu cy’amahoro no kuzinukwa intambara yari yamennye amaraso ahagije. FPR yamwishe ku itegeko rya KAGAME wabonaga amaraso yamenetse atamuhagije, nuko yiyemeza kumena ayandi yikubye inshuro ibihumbi. Yarabikoze. Nabyemere impaka zishire. « Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma » nayo izahita ihagarara. Tureke kwitirinya abakunda amahoro n’ukuri n’abakunda HABYARIMANA. Inzangano hagati y’abantu bifitiye inyungu zabo bwite tuzi aho zatugejeje.
2.Twiboneye Inzego z’igihugu zirinda umutekano wa bose zikubitwa n’inkuba.
Birakwiye kandi kwibuka bose abazize gukunda no kurwanira igihugu gifite inzego zifite ingufu kurusha umuntu wigize ikigirwamana, wica agakiza. Mu nzego zakubiswe n’inkuba yamanuwe na FPR ku itegeko rya P. KAGAME harimo urwego rwa Perezida, urwa Guverinoma, urwa Minisitiri w’intebe, urw’Abaminisitiri, urw’Inteko-ishingamateko, urw’Inkiko n’Ubucamanza. Izo nzego zose zakubiswe n’inkuba itagira amazi. Indege y’umukuru w’igihugu yatse umuriro. Ikirunga kiraruka. Imisozi irashya irakongoka. Ibura kizimya. Ibintu n’abantu birashya birakongoka. Bibura kizimya na gitabariza. Igihugu gicura imiborogo. Kibura gitabariza. Amahano nkaya yateguwe agashyirwa mu bikorwa na FPR, kuyagereka kuri guverinoma yari yakubiswe n’inkuba byitwa kuyobya uburari. Nibyo bita kwiyemeza guhitamo ikinyoma no kuzinukwa ukuri. Abanyarwanda b’imbere ntibahitanywe n’umutingito w’isi. Ntibanakubiswe n’inkuba. Barishwe. « Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma » ni gusaba ko uwacuze umugambi wo kubica no kubicisha areka kwidegembya.
3.Twategujwe Itsembabwoko mu mvugo yaje guharirwa Mugesera.
Birakwiye na none kwibuka bose abazize itsembabwoko n’itsembatsemba. Twibuke bose twibukiranya. Amagambo y’integuza yabanje gutangazwa na P.KAGAME. nawe yunganira PATIRIKI MAZIMPAKA wari watangaje ayandi ateguza ibizaba. Ntibyatinze Itsembabwoko ryakorewe abatutsi b’imbere mu Rwanda mu mvugo rishyirwa mu ngiro. Ninde utazi ko P KAGAME yahagaze ku karubanda, akihanukira agahakana yivuye inyuma ko nta bwoko bw’Abatutsi bwari busigaye mu Rwanda, ku munsi yatangiyeho kuyobora intambara yashojwe tariki ya 1 ukwakira 1990? Yabitangaje muri aya magambo: «Nta mututsi n’umwe usigaye mu Rwanda. Abatutsi ni abo turi kumwe k’urugamba. Abandi ni abo twahunganye».
None MUGESERA akaba azira ko yakanguriye abahutu gutsemba Batutsi ! Mureke dushyire mu gaciro twisubize agaciro twambuwe na KAGAME. Ni nde ukunda ukuri ukwiye guhakana iri tsembabwoko ry’abatutsi b’imbere ryabanje gukorwa mu mvugo nyuma rigashyirwa mu ngiro?
Tariki ya 3 mata 1994, KAGAME yongeye guhishura umugambi we. Yabwiriye ROMÉO DALLAIRE wari uyoboye ingabo za LONI ko hagiye kuba akaduruvayo mu Rwanda kandi ko nta muntu n’umwe ku isi uzabasha guhagarika ako kaduruvayo yaragiye guteza imbere mu Rwanda. Biranditse mu gitabo cya ROMÉO DALLAIRE cyitwa “J’ai serré la main du diable”, umuntu agenekerereje yacyita mu Kinyarwanda « Nahaye akaboko Shitani » cyangwa « Nakoze mu kiganza cy’Ishitani » . Ayo magambo KAGAME yayavugiye ku karubanda. Ayandi yayibwiriye inkoramutima ze zirayandika mu nyandiko zisigara zigatanga ubuhamya iyo abagabo babihagazeho batagishoboye kwitangira ubuhamya imbonankubone. Ayandi yanditswe n’abo yatumye gutegura no guteza ako kaduruvayo imbere mu Rwanda. Harimo ROMÉO DALLAIRE na RUZIBIZA. Yose yashyizwe mu bikorwa kw’itegeko rya P. KAGAME. Ndetse n’ayo PATIRIKI MAZIMPAKA yivugiye ngo « n’abatagira icyo babaza bagomba kwishyura ». Abagomba kwishyura barishyuye. Abagombaga kuraswa bararashwe. Abagombaga gucyurwa baracyuwe. Abagomba kumarirwamo umujinya bawumariwemo none barawikoreye urabashengura. Ntacyo KAGAME yavuze kitakozwe.Umugambi we wose ntiwaheze mu magambo. Washyizwe mu bikorwa. « Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma » ni ukubeshyuza abamuvuga ibigwi bindi bitari ibi.
4.Twabonye Ingabo z’abafaransa zihambirizwa mu Rwanda zihabisa iza LONI.
Birakwiye kwibuka bose bazize itsembabwoko n’itsembatsemba ryahagarikiwe n’umuryango mpuzamahanga rikarinda rirangira uko ryateguwe. Twibuke bose twibukiranya. Ingabo z’Abafaransa zigeze mu Rwanda zarararamye; ziruca uko zirwumva nka Juji. Nizo zonyine zitambitse hagati y’impande zombi zarwanaga. Zihatira abanyapolitiki gushyikirana mu masezerano y’amahoro yabereye ARUSHA kugeza impande zombi zumvikanye ku umuti wo gukemura burundu ikibazo cy’intambara. Byavuzwz ko iyo ntambara yari ishingiye ku bibazo bya politiki FPR yashyize imbere ibeshya igamije kugira Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda ibikoresho yarangiza ikabisasira ibagira ikiraro k’imirambo yambukiyeho yifatira ubutegetsi ikabwiharira. Yarangiza ikongereho kwikubira imitungo yabohoje y’abantu ku giti cyabo n’iya leta.
Twaje kuvumbura mu by’ukuri ko ingabo z’abafaransa zari zibangamiye umugambi wa FPR n’ibihugu byayifashaga kwica Perezida HABYARIMANA, kwikomereza intambara no kwifatira ubutegetsi ikabwikubira, gukora itsembabwoko mu Rwanda nk’uko byari byarateguwe n’ingabo za Uganda zibeshyaga ko zatorotse igisirikare cya Uganda. Ni gutyo intambara yari yateguwe kuba ngufi cyane (guerre-éclair) yahindutse intambara yo kunaniza no gushegesha inzego z’ubutegetsi mu Rwanda (guerre d’usure). Iyo ntambara yatangiye RWIGEMA amaze kwicwa agakurikizwa abari bakuriye FPR bose usibye KAGAME.
Ni gutyo byabaye ngombwa ko KAGAME abanza kwisubirira muri Uganda agamije guha amaraso n’amaboko mashya FPR yari yashegeshwe no kubura abayobozi bose icyarimwe itabyiteguye. Haje kwiyongeraho ibindi itari yiteguye. Ingabo z’Abarafaransa zatabaye u Rwanda rwari rwatewe n’igihugu cya Uganda. Ni gutyo Perezida HABYARIMANA yahatiwe n’igihugu cy’Ubufaransa kwemera demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi. Ibi byose byabangamiye uburyo intambara ya FPR yari yateguwe mbere ya 1990. Ni kuvuga ko yahise ihindura isura. FPR yahise ibona ko itagifite umwanzi umwe ahubwo babaye batatu. Hari amashyaka ashyigikiye amahoro itakozwaga. Hari Ingabo z’igihugu yari yiteguye guhangana nazo ku rugamba rwahinduye isura. Hari hiyongereyeho ingabo z’Abafaransa zayibuzaga guhangana ku rugamba n’abari bashyigikiye imirwano. Abo bose yabikijije umwe umwe. Yateguye uwo mugambi mubisha iwushyira mu bikorwa. Yabanje kubeshya Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda ko intambara yateje ishingiye ku bibazo bya politiki. Bityo n’umuti w’ikibazo wagombaga kuba politiki.
Nyamara impande zombi zitangiye gushyikirana byaje kugaragara ko intambara itashoboraga na rimwe kurangira FPR idafashe ubutegetsi ku ngufu mu muvu w’amaraso. Yabonaga Leta y’u Rwanda ishaka imishyikirano igahita yubura imirwano. Yabona Leta yiyemeje kuyirwanya igahita itera hejuru ko ishyigikiye imishyikirano. Byakomeje gutyo kugeza inzego z’ubutegetsi zinanijwe kakahava. Abaturage bariheba. Nibwo guverinoma yashyikiranaga yemereye FPR ibyo yasabaga byose kugiora ngo intambara irangire. FPR ntayindi turufu yari isigaranye usibye gusinya itemera amasezerano y’amahoro ya Arusha. Byayifashije kubona impamvu zumvikana zo guhambiriza ingabo z’Abafaransa zihatiraga gushyigikira imishyikirano y’amahoro kugeza umuti w’ikibazo cy’intambara yitwaga ko yari ishingiye kuri politiki ubonetse. FPR yasinye itemera amasezerano imaze kumvikana n’inshuti zayo zakoraga mu Kanama gahoraho gashinzwe amahoro kw’isi muri LONI kuyifasha kwohereza ingabo za LONI. Inzo ngabo zaje mu Rwanda gusimbura iz’Abafaransa. Mu nshingano zazo nyakuri ntagufasha Abanyarwanda gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha byigeze bibaho.
Habayeho inshingano rwihishwa: kwigiza kure Ingabo z’Abafaransa, gufasha FPR guhiga no kwica Perezida HABYARIMANA, gutegura intambara ya rurangiza yari yarateganyijwe gutangira amaze kwicwa. Ni ukuvuga ko Misiyo yahawe ingabo za LONI yagezweho tariki ya 6 mata 1994. Naho Misiyo yahawe Ingabo z’Abafaransa zahatiye impande zombi zarwanaga gushyikirana kugeza zisinye amasezerano y’amahoro ya ARUSHA tariki ya 4 kanama 1994yaburijwemo na LONI yahagarikiye itsembabwoko rikarangira uko ryateguwe na KAGAME n’inshuti ze zo muri LONI. « Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma » ni ukubeshyuza abavuga ko ingabo z’abafaransa zifite uruhare mu itsembabwoko ryabaye zaravuye mu Rwanda zigasimburwa n’iza LONI.
5.Twiboneye amoko y’Abanyarwanda atsembwa mu mvugo n’ingiro.
Birakwiye kwibuka bose abazize ubwoko bwabo cyagwa ubwo bitiriwe. Twibuke bose twibukiranya. P.KAGAME ntiyigeze atabara Abatutsi bicwaga abarebera. Ni gute yari kubatabara barimo bicwa atarigeze yemera ko babaho imbere mu Rwanda? Ni gute yiyitiriye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yarabihakanye ku karubanda avuga ko nta batutsi basigaye mu Rwanda? Ni gute yahagaritse jenoside yarangiye? Kuki Abatutsi bari kumwe ku rugamba n’abandi bahunganye bose bagasubirana mu Rwanda atakomeje kwemera ko bakitwa Abatutsi? Aho ntiyakuyeho ubwoko mu Rwanda agamije kwikomereza rwihishwa itsembabwoko ?
6.Guhatira Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda ubwoko bw’Abanyarwanda ba Uganda.
Ubutegetsi bwa Kagame bukora gicanshuro na kimafiya busahura igihugu, bukica n’abanegihugu. Jenoside yakorewe Abanyarwanda b’imbere mu Rwanda harimo Abatutsi KAGAME atigeze yemera ubwoko bwabo (kuko wenda bari barihutuye bose). KAGAME yahatiye abanyarwanda bose kwitirinya ubwenegihugu bw’Abanyarwanda n’ubwoko bw’Abanyarwanda agamije guhisha ko imbere itsembabwoko rigikomezwa n’abavuye Uganda.
Ayo mayeri arigaragaza. Amateka atwigisha ko Umunyarwanda atigeze yimenyekanisha ukundi imbere y’undi munyarwanda bavugana Ikinyarwanda. Iyo ahuye n’undi yimenyekanisha ko ari mwene kanaka wo kanaka ka kanaka w’Umuhutu/Umututsi/Umutwa/ w’Umusindi, Umusinga, n’ibindi. Uwimenyekanisha ukundi aba afite ikindi ahisha. Keretse yibwira Abahinde cyangwa Abashinwa. Muri rusange Abanyamahanga. Wabwira ute Umunyarwanda muvugana mu rurimi rw’Ikinyarwanda ngo uru umunyarwanda abyivumvira? Kagame yahishe Itsembabwoko ajijisha ko nta moko yabayeho. « Imyigaragambyo mvuguruzakinyoma » ni gusaba anketi kuri jenoside ihora ihindura inyito.
7.Twiboneye ubutabera bubera imbere mu Rwanda no hanze yarwo
Birakwiye kwibuka bose bazize ubutabera bubera abakoze iterabwoba. Uwarashe indege yashakaga gushyira mu bikorwa Jenoside yari yateguye, kuburizamo amasezerano y’amahoro ya ARUSHA yari yahatiwe n’ingabo z’Abafaransa zitari zibogamye. P.KAGAME ni WE warashe Indege ya Perezida J.HABYARIMANA. Yiyemereye ubwe ko uwayirashe yari agamije gushyira mu bikowa Jenoside yari yateguye no kuburizamo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya ARUSHA. Muri CNR-INTWARI twemeza ko ariwe wakoze ibi byose. Amoko yatsembwe mu gihugu. Abaturutse muri Uganda babohoza ibyabo. Rwanda igirwa akarima kabo. Ubuhake, uburetwa, ubuja na Shiku birongera birimikwa. Bagaruye ikiboko. Barica. Barasahura. Bararoga. Bicishisha inzara n’agahinda abo bahekuye. Barabahahamura. Babujijwe kuvuga agahinda kabuzuye umutima. Ingabo ziyita ko zatorotse igisirikare cya Uganda zafatanije n’udutsiko tw’abicanyi baturuka mu moko yose mu gutsemba amoko y’Abanyarwanda.
Abazitabira imyigaragambyo mvuguruzakinyoma bazaba berekanye ku mugaragaro ko bamagana ubutabera bukingira ikibaba abicanyi, bugahutaza abaharanira ukuri. Inkoramaraso zose zigomba gushyikirizwa inkiko. U Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abanyapolitiki b’inyangamugayo bataranganwa amaraso kubiganza, bubaha ibyemezo by’abaturage bihitiramo abayobozi binyujijwe mu matora akozwe mu mucyo kandi ashingiye kuri demokarasi.
Noël Ndanyuzwe
Komiseri ushinzwe documentation muri CNR-Intwari.