ITERABWOBA mu MUJYI WA KIGALI : Ibi bisasu byongeye kwisasira imbaga biraterwa na bande ?(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Theos Badege atanga amakuru y'ibinyoma, agerageza gupfobya akaga abaturage bahuye nako !

Mu cyumweru gishize, mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Werurwe 2012, mu gihe bwacyaga hakorwa ibirori byo kwimika Musenyeri wa Diyosezi gatolika ya Ruhengeri, igisasu cyatewe ku Musanze gihitana abantu , gikomeretsa abandi, cyangiza n’imodoka zari aho. Byavuzwe ko ari umuntu wa FPR wagiteye , ndetse ngo uwo nyine wagiteye akaba ari na we wambere wahaguye. Polisi yahise yihutana umurambo we ijya kuwuhisha , habe no kuvuga izina ry’uwo mugizi wa nabi ngo abaturage bamenye uwo ari we !

Muri uyu mugoroba na none, taliki ya 30/3/2012, ibisasu birenze bibiri bimaze kurambika ingogo mu mujyi wa Kigali (KIBAGABAGA-NYARUTARAMA-NYARUGENGE). Nyamara uwakwereka ukuntu uyu mugi wuzuye abasilikari bashinzwe ngo gucunga umutekano w’abaturage, metero ku yindi ! Uko abagizi ba nabi babaca mu rihumye, bikomeje kuba urujijo !

N’ubwo twamaze kumenya ko abantu batagira ingano bahashiriye, Umuvugizi wa Polisi we akomeje kubeshya ngo hakomeretse abantu batandatu gusa kandi nyamara hari n’inzirakarengane zahasize ubuzima. Nk’uko iyi polisi igendera ku cyokere gusa kandi mu by’ukuri isa n’iyananiwe akazi  ibitangaza, « Anketi iracyakomeza… » , nk’ubushize….ubuziraherezo !

Ibi bisasu biterwa na nde ?

Mu by’ukuri ibisasu biterwa abaturage muri Kigali, bimaze kuba amayobera ! N’uko Polisi yihutira gutanga amakuru yo guhuma Abanyarwanda mu maso, tumaze kubirambirwa ! Iyo bakomeza kungikanya ibinyoma babeshya amahanga, twe tubifata nko gusuzugura abaturage bagwa muri ibi bitero kimwe n’abahakura ubumuga.

Hari uburyo bubiri bwo kumva iki kibazo  :

1.Leta  yacu ni yo itera abaturage ibisasu .

Tumaze kumenyera ko ibisasu bijya biterwa mu buryo busa no gukanga abaturage, iyo Leta ya Kagame ifite abari kuyotsa igitutu. Muri iyi minsi, hano i Kigali, hari icyuka kibi, ikintu cy’ubwoba tutazi aho gituruka ! Abategetsi bacu baragaragaza ubwoba bwinshi, ntituzi neza icyabakanze.

Haravugwa n’amacakubiri akarishye mu ngabo z’igihugu.

Dukurikije ibihuha bimaze iminsi bikwirakwizwa mu baturage , hari abari gukeka ko ibi bisasu byaba biterwa n’abasilikari bashyigikiye bariya ba Jenerari bafunze, mu buryo bwo kotsa igitutu Paul Kagame kugira ngo abarekure kandi abasubize mu myanya yabo y’ubuyobozi bw’ingabo. Ngo mu gutera ibisasu bakaba bagamije kwereka Perezida Kagame ko aribo bari bamufatiye runini, kandi ko badahari umutekano we n’uw’abaturage wahungabana.

2.Leta yacu yananiwe gucunga umutekano w’abaturage

Hari n’ababona ko mu by’ukuri uretse gukangata, polisi y’igihugu ntacyo ishoboye , uhereye ku bayobozi bayo bakuru ! Ngo muri iki gihe , kubera ko polisi isabwa « imihigo », (result), icyo abapolisi basabwa kwitaho ni uguca ibinyabiziga amafaranga y’ikirenga gusa, naho gucunga umutekano w’abaturage byo ntabyo bishoboreye !

Ngo abashinzwe kuneka bo ni ababeshyi gusa, ngo kuko iyo baguhaye misiyo ntugaragaze icyo wagezeho baraguhana cyangwa bakakugira IKIGARASHA ! Ubwo rero iyo misiyo ikunaniye urabeshya ndetse ukabeshyera n’abandi kugira ngo urebwe neza i Bukuru! Nibyo bikorwa gusa !

Muri urwo rwego, abahungabanya umutekano , polisi ntibamenya ariko abayobozi bayo bakihutira kubeshya Perezida ko bafashwe, ikibazo bagikemuye ! Icyo gihe bihutira gusumira abaturage bari hafi aho, mu by’ukuri barengana, bagakubitwa, ndetse bakicwa, ngo nibo bateye ibisasu ! Nyamara bwacya bigakomeza !  None se ni kuki anketi z’abatera ibyo bisasu zagiye zikorwa ntacyo zigeraho ngo abaturage bamenyeshwe amazina y’izo nyangabirama zihungabanya umutekano, zikica abaturage b’inzirakarengane, mu gihe Kagame we akomeza kutwizeza ko ashoboye kuturindira umutekano ?

Umwanzuro

Leta ya Paul Kagame izi neza abatera ibi bisasu ariko ntigire icyo ibatwara, kuko yenda ari yo iba yabatumye kwica rubanda mu buryo bwo kubakanga, mu nyungu z’ubutegetsi  !

Na none ariko birashoboka ko inzego z’umutekano zaba zarananiwe kumenya aba ba « Terroristes » no kubahagarika ! Icyo gihe byaba bivuze ko abaturage bari mu mazi abira. Bivuze ko abaturage bazakomeza kwicwa urusorongo, abandi bagafungwa bazira ibyaha batakoze ! Aka karengane karababaje cyane kandi abaturage bamaze kukarambirwa.

Niba atari Leta itera ibi bisasu ni  iki cyatwemeza ko ejo mu gitondo abo ba teroristes batazivugana umukuru w’igihugu cyangwa bakagaba igitero simusiga, bagafata ubutegetsi , cyangwa bagakora ibikorwa birenzeho byo kurimbura imbaga ?

Uko byamera kose , ijuru si ryeru muri hano i Kigali ! Ubutegetsi bugomba kwisobanura imbere y’abaturage.

Imana niduha kuramuka, ejo tuzabagezaho andi makuru y'imvaho, tubamenyeshe n'umubare nyawo w'abapfuye n'abakomerekeye mu bitero by'uyu mugoroba.

Nason Juru.

I Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

NIBA ARI UKO BIMEZE INTELLIGENCE YO MU RWANDA YASHAJE NISEZERERWE: KUVA ABATURAGE BAMAZE KUMENYA UTERA GRENADE UWO ARI WE NTA KAMARO KO KUZITERA KUKO UKO ZICA ABANTU NIKO ABATURAGE BAPFUSHIJE
ABABO BAZAJYA BIJUNDIKA LETA...

Répondre
B

ESE UBU BADEGE ABA ALI MUBIKI !! ? EJOBUNDI MULI MUSANZE UMU "GP " WALINDAGA JEANNET KAGAME WITWA "RUTEMBESA JIMMY IGISASU CYARAMUHITANYE
BARAMWIRUKANKA UMURAMBO WE BAWUHISHA KUKABINDI , NA BADEGE AGIYE KUWUREBA NTIYAWUBONYE , NUMUGORE WA NYAKWIGENDERA NTACYO BARAMUTANGALIZA UBU AZI KO ALI MUBUTUMWA HANZE NKUKO YAJYAGA KUNEKA
UGANDA NA NAIROBI AKAMARAYO IGIHE , NONE NAMWE NGO IBISASU IBISASU !!!!NTAMUNYARWANDA UTAZI ABABITERA , BABA BABAREBA KANDI UWABAVUGA BYAMUKORAHO !!! NIYO MPAMVU IYO KIMAZE GUTULIKA UBUZIMA
BUKOMEZA , ESE POLISI NTACYO YIBAZA IYO IBONA NTAWE BIGIKANGA ??? NUKO TUZI ABABITERA !!! NIBA MANEKO BABIOTERA NTABANDI KANDI BATERA KIMWE BAKIGENDERA , NIYO MPAMVU IYO KIMAZE GUTULIKA UBUZIMA
BUKOMEZA !!!

Répondre