Kampala : Abakuru b'ibihugu babajwe ni uko M23 ikomeje kwigarurira uduce twa Congo muri Rutshuru!

Publié le par veritas

Kampala-copie-1.pngAbakuru b’ibihugu n’aba leta bari bateraniye mu nama mpuzamahanga y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL) bateraniye mu nama yo kwiga ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo kuwa mbere taliki ya 8/10/2012 muri Uganda ; abo bakuru b’ibihugu babajwe ni uko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twa Congo mu karere ka Rutshuru.

 

Abari muri iyo nama bahaye umutwe w’impuguke za gisilikare ushinzwe kureba ubukana bw’imitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Congo igihe kingana n’ibyumweru 2 bakaba berekanye gahunda ifatika yo gushyira umutwe w’ingabo zitagize aho zibogamiye ku mupaka w’u Rwanda na Congo. Muri iyo nama hari ibihugu 4 bitavuzwe amazina byiyemeje kuzatanga ingabo n’ibikoresho muri uwo mutwe ! Iyo nama kandi yasabye Kaguta Museveni perezida wa Uganda gushakisha ibindi bihugu by’Afurika bigomba kohereza ingabo muri uwo mutwe. Umuryango wa CIRGL wiyemeje ko mu gihe ibintu byaba bihindutse bibi muri Congo ,ugomba guhita utabara mu gihe umuryangwo w’ubumwe bw’Afurika ndetse n’umuryango w’abibumbye byaba bitaragira icyo bikora nkuko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’uwo muryango umucongomani Ntumba Lwaba.

 

Uhagarariye umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Congo Bwana  Roger Meece yavuze ko ingabo za ONU muri Congo zizafasha uwo mutwe uzashyirwaho mu bikorwa byo kugarura amahoro muburasirazuba bwa Congo ; Meece yavuze ko ONU yohereje impuguke mubya gisilikare zigomba gufasha muri icyo gikorwa kandi bakareba n’ibindi bibazo byose byerekeranye n’ubutabazi bw’abaturage.

 

 

Source : Radio Okapi

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article