INAMA NKURU Y’ITANGAZAMAKURU MU MAREMBERA!
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fie08155a0f0d18423%2F1299768467%2Fstd%2Fnguwo-patrice-mulama-wigaruriye-inama-y-igihugu-y-itangazamakuru-arica-agakiza-umutungo-w-igihugu-awukoresha-uko-yishakiye-ntawe-umuvugaho.jpg)
Mbanje gushimira abagiraneza badushyiriyeho urubuga rw’ubwisanzure ngo tugaragaze akarengane gakomeje gukorerwa Abanyarwanda ndetse no gucunga nabi ibya rubanda. Ni muri urwo rwego nejejwe no kubagezaho amakuru mfite ku marembera y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru aho isigaye yarigaruriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Bwana Patrice MULAMA, wica agakiza, agaha akazi cyangwa isoko (tender) uwo ashaka agamije kwiba ibyarubanda kuburyo bumworoheye. Ibibazo biterwa na Patrice MULAMA mu nama Nkuru y’Itangazamakuru bigaragarira mu bice byinshi ariko ndavuga kuri ibi bikurikira:
1. Igitugu (Dictatorship) n’Imiyoborere mibi (Leadership Crisis)
Patrice MULAMA uzwiho cyane kugira ikinyabupfura gike nk’icy’abashumba, ni umwe mu bayobozi bayoborana igitugu, agasuzuguro kavanze n’ubwirasi, itoteza ndetse n’iterabwoba ryinshi agirira abakozi b’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Uyu mugabo yakoze ibishoboka byose kugira ngo yigizeyo abo abona bashobora ku mubangamira mu nyungu ze, aho akora ibishoboka byose ngo yubake akazu ahereye ku myanya ikomakomeye (les postes strategiques) harimo ubuyobozi bw’amashami anyuranye kuri we asanga nta muntu uwukwiye atavuga ikigande. Ni muri urwo rwego yashatse kwirenza RUHINGUKA Eugene, Umuyobozi ushinzwe Media Regulation and Licencing nk’uko turi bubigaragaze kugira ngo amusimbuze uwo babyumva kimwe nk’uko yabigenje ku mwanya w’Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Bwana Gakyire Godfrey, wahawe ako kazi na MULAMA ntabushobozi afite ndetse habayemo amanyanga menshi yageragejwe inshuro zirenga enye zose kugira ngo agere kuri uwo mwanya.
Iyo miyoborere mibi ivanzemo iterabwoba nibyo byatumye mu mwaka ushize wonyine hasezera abakozi bagera hafi kuri 43% mu bari bagize Inama Nkuru y’Itangazamakuru icyo gihe (6 kuri 14) kubera kunanizwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bwana Patrice MULAMA. Muri bo twavuga:
1) Egide UWINGABIRE, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutegetsi n’imari (DAF)
2) Thierry KAYUMBA, wari Ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko (Legal Advisor)
3) BASHANANA Jane, wari Ushinzwe umutungo (Accountant Officer)
4) UWIMPETA Ernestine, wari Ushinzwe gukurikirana umunsi kuwundi amaradiyo yumvikanira mu Rwanda (Radio Monitoring Officer)
5) Chance TUBANE, wari umunyakiraka ushinzwe Public Relations (PRO) ariko aza gusezera atarangije contrat kubera kunanizwa kubera ko bari baramwibeshyeho.
6) Karamaga Wilson, wari umunyakiraka ushinzwe ubwisanzure bw’Itangazamakuru (Media Freedom Advisor) ariko akaza kunaniranwa na MULAMA wari wamuhaye ako kazi ndetse bikamuviramo kutongererwa amasezerano nk’uko byari biteganyijwe.
Ibi byiyongeraho abandi babiri yagerageje kwikiza ariko amategeko akamuzitira nyuma y’aho batangiye ikirego cyabo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse na komisiyo ya leta ishinzwe abakozi (Public Service Commission). Abo ni RUHINGUKA Eugene, Umuyobozi ushinzwe gutanga uburenganzira ku bitangazamakuru no kureba ko ibyo bitangazamakuru byubahiriza amategeko (Director of Media Regulation and Licensing Unit) ndetse na MUKANDAHIRO Genevieve, wari umunyamabanga wihariye wa Patrice MULAMA (Administrative Assistant). Tubibutse ko uyu MULAMA yabanje gushyira umwanya wa RUHINGUKA Eugene ku isoko ndetse amusaba kuwupiganira kimwe n’abandi bose kuko yari yizeye neza ko adashobora kuwutsindira. RUHINGUKA Eugene yarabyanze ndetse atanga ikirego muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta bityo abona kurenganurwa. Ntiyarangirije aho, Patrice MULAMA yifashishije rya suzuma rya buri mwaka rigamije kwikiza bene ngofero ngo batange imyanya kuri banyirayo, yahise ategeka ko imyanya iba iretse kujyanwa ku isoko kugira ngo ribanze rikorwe abone uko yikiza abo yabonaga bamubangamiye byitwa ko binyuze mu mategeko ariko abikorana ubuswa, uyu RUHINGUKA Eugene ufite Masters mu mategeko abyungukiramo yongera gutanga ikirego maze Patrice MULAMA yiruka muri izo nzego bifata ubusa ubu akaba ategereje isuzuma ry’uyu mwaka ngo arikorane ubwitonzi.
Ubuyobozi bwa Patrice MULAMA na Gakyire Godfrey we kandi burangwa n’ikimenyane, aho usanga hari bamwe bimwa ibiruhuko byabo by’umwaka ntibanasubizwe ku busabe bwabo, nyamara abandi bagahabwa impushya z’igihe kirekire batagera ku kazi mu gihe bakigeragezwa mu kazi kabo. Si ibyo gusa kandi, wari bwabone umukozi ukiri mu igeragezwa uhabwa kuyobora ishami by’agateganyo hari abandi bamaze imyaka irenga itanu kandi babishoboye!!!!???? Aha ndatanga ingero zifatika:
Ushinzwe ikoranabuhanga (ICT Officer) ndetse n’ushinzwe igenamigambi (Planning). ICT Officer yatse ikiruhuko cy’umwaka wa 2010 mu kwezi kwa mbere yifuza gukora ibizamini yari afite bya Masters atabangamiye akazi barayimwima ndetse ntibanamusobanurira impamvu atayibonye! Nyamara baha uruhushya rw’icyumweru cyose uwitwa KABATESI Olivier ushinzwe planning ukiri mu igeragezwa ry’amezi atandatu ku mpamvu zisa (gukora ibizamini bya masters).
Ubu buyobozi kandi bushishikazwa no gucamo abakozi ibice no ku batesha morali mu kazi bakora ndetse n’isuzuma bazakorerwa muri kamena cyane cyane ku bakozi nka Eugene RUHINGUKA, Abudul Karimu MUNYESHYAKA na MUKANDAHIRO rikaba ntawarishira amakenga bitewe n’uburyo babanye n’abo bayobozi kandi aribo bazabakorera iryo suzuma. Izi mpungenge nzishingira muri email yandikiye bamwe mu bakozi yikoma cyane ICT Officer kubera website abo basangiye amafaranga batarimo gukora ndetse amushyiraho iterabwoba ryinshi ko amahugurwa arimo yateguwe na RDB ashobora kuyataza ndetse ko arebye nabi n’akazi yakabura. Ikibabaje ariko, uwo mukozi yavugaga muri iyo email ye siwe yari yandikiye ndetse nta na copy yamugeneye kuburyo ashobora kuba atanazi urumutegereje!!!
2. Gutanga akazi ku buryo budakurikije amategeko
Mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru hahindutse nka Leta yigenga iyobowe na Patrice MULAMA. Agaba imyanya uko ashaka kandi akagabira uwo ashatse. Iyo habonetse umwanya, yihutira gushakisha uwo yawuha utazamubangamira mu nyungu ze. Ni muri urwo rwego yazanye Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari (DAF) bwana Gakyire Godfrey nyuma yo gukora ikinamico y’ibizamini.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fie36d0972dff93d69%2F1299774762%2Fstd%2Fiyo-tubonye-ibigo-bya-leta-bicunzwe-n-abantu-bifitiye-akageso-ko-gukorakora-nka-mulama-uyu-twibaza-niba-igihugu-cyacu-kikigira-abayobozi-bakuru-barebera-rubanda.jpg)
Yahaye kandi Kabatesi Olivier wari ushinzwe planning kuyobora by’agateganyo (kandi azi neza ko bitemewe n’amategeko kuko uyu Olivia akiri mu igeragezwa ry’amezi atandatu) ishami rya Media Development mu gihe hari abandi babifitiye ubushobozi bamaze n’igihe kirenga imyaka itanu mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru nka UWIZEYE Solange, BAZIREMA Eric na MUTEMBEREZI Pascal bashoboraga kuyobora iryo shami by’agateganyo.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Inama Nkuru y’Itangazamakuru yarokirise abandi bakozi bashya bagera kuri 13 ariko abagera hafi kuri 31% muri bo bakaba bamaze gusezera mu gihe kitageze ku mezi atatu. Muri bo twavuga Silas wari ushinzwe Icunga mutungo (Accountant), Me Emmanuel wari umujyanama mu mategeko, Nadege wari ushinzwe Ubunyamabanga rusange bw’ikigo (Secretariat Central) ndetse n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru wasezeye ataranahakandagira nyuma yo kumenya amanyanga n’igitugu bya Patrice MULAMA. Kuri aba hiyongeraho n’abandi nabo biteguye gusezera mu minsi ya vuba mu gihe nta gihindutse. Muri bo twavuga nk’Umuhuzabikorwa w’umushinga PSGG (Project Coordinnator) Mr. HABUMUREMYI Emmanuel wagerageje gusezera inshuro nyinshi ariko Patrice akamwinginga amusaba imbabazi kuko aba abona ntaho yaba asigaye; ukongeraho n’abandi bakozi barimo gushakisha akandi kazi hirya no hino ngo nabo bamubise agire amahoro.
Mu gihe narimo ntegura iyi nkuru, naje kumenya ko Me Mugisha amaze kwandika ibaruwa yisubiraho nyuma yo kwizezwa kuzayobora Ishami rishinzwe iterambere kandi umwanya we wari wamaze gushyirwa ku isoko ndetse ko n’Umukozi ushinzwe Public Relations amaze gusezera.
3. Ruswa, Gucunga nabi no kunyereza umutungo wa Leta
Patrice MULAMA yahahamuye abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu kigo ayobora kugira ngo batamubangamira kugera kunyungu ze. Amasoko menshi atangwa mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru ntaba ari kuri procurement Plan kubera inyungu za Mulama. Urugero ni isoko ritari riteganyijwe rya web content ryahawe Filmax kugira ngo aboneho amafaranga yo gutegura ubukwe bwe mu gihe RDB yarimo ivugurura site za Leta. Urumva ko aho leta yishyuye kabiri nyamara yishyura umuntu umwe ku nyungu za MULAMA. Yakoresheje kandi impapuro nini zigera kuri 200 ziriho amabwiriza ye mu gihe cy’amatora, zihenze cyane (Ibihumbi icumi kuri rumwe) kandi nta mpamvu, azikoresha bidaciye mu ipiganwa, ubu zikaba ziryamye kuri Press center aho zabuze umumaro kuko zakoreshejwe mu buryo buhubukiyeho ntacyo kuzimaza cyateguwe ahubwo bikozwe ku nyungu za Patrice MULAMA Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Amakuru dufite tugikoraho iperereza, ni uko atanga amasoko kuri telephone na za email processes zigatangira ari uko baje kwishyuza akazi karangiye.
Agahebuzo ni umushinga w’ibyuma bifata amaradiyo byatwaye akayabo ka 110,000USD (asaga miriyoni 60 z’amanyarwanda) nyamara ariko ibi byuma bikaba bidakora ndetse akabangamira ku buryo bugaragara abakozi bafite mu nshingano zabo gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga kubera inyungu ze. Yagiye ahamagaza kenshi mu biro bye ndetse arangwa no gutuka no gutera ubwoba umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ry’ikigo wagaragazaga ubushake mu kurengera ako kayabo k’imisoro y’abaturage kuko byari bibangamiye inyunguze. Mu mikoranire myiza afitanye na rwiyemezamirimo, arimo gushakisha uko yakuramo leta andi mafaranga yo kuzanzamura ibyo byuma ngo byongere gukora babyita training y’abakozi babishinzwe. Aba bombi kandi bashinja uyu mukozi kutagira ubushake bwo gukoresha ibyo byuma, nyamara uyu yatahaga saa saba z’ijoro mu gitondo sa moya akaba yageze ku kazi mu gihe bensitaraga (installer) ibyo byuma. Ese ubushake buke bwaba bugaragazwa no kwitangira akazi bigeze aho??
Patrice MULAMA atanga amasoko yakagombye gupiganwa n’abo mu gihugu akayagira mpuzamahanga ku nyungu ze. Ni muri urwo rwego yatanze isoko rya Needs Assessment kuri company ya Albany Associates ku kayabo ka ma Euro tugikoraho iperereza ndetse agahembwamo n’aka mission ko kujya mu Bufaransa. Ubu iyo company nyuma yo kubahiriza amasezerano, yayihaye irindi soko rya Induction Course naryo akaba ryarahitanye akandi kayabo k’atari make.
Byamaze kugaragara kandi ko amasoko yose atagize icyo abonaho arushya aba consultats kugeza n’ubwo abakoresha akazi katari mu masezerano cg Terms of references mu gihe abo yizaniye aborohereza ndetse akabishyura amafaranga yose mbere yo gukora akazi. Aha twatanga urugero ku isoko ryahawe uwitwa Kein, Umunyakenya wishyuwe amafaranga yose ariko akaba nta raporo yigeze atanga, mu gihe hari abandi baheze mu gihirahiro kandi bararangije akazi kabo ntibishyurwe.
Mu mitangire y’akazi ho ni ibisanzwe mu nzego nyinshi za Leta. Akazi ntigahabwa uwagatsindiye, ahubwo gahabwa uwo banyiri ukugatanga bashaka. Ingero ni nyinshi ariko ndatanga ingero ebyiri gusa zirebana n’inkuru yanjye.
i. Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari (DAF) Bwana Gakyire Godfrey: Ubwo UWINGABIRE Egide yasezeraga kuri uwo mwanya, Bwana Patrice yihutiye kujya gushaka uzamusimbura. Nibwo yazanye Kakyire ngo apigane, Patrice aramukopeza biza kumenyekana. Public Service Commission yasheshe izo resultants maze ibizamini bisubirwamo ndetse bikorwa mu mucyo. Icyo gihe, hatsinze uwitwa KANAMUGIRE Maurice naho Gakyire wari wujuje ikizamini cya mbere kuko yakopejwe ntiyabona na 70% amwemerera kuba yamusimbura mu gihe yaba agize impamvu zituma adakomeza akazi. Nyuma y’amezi make akorana na Patrice MULAMA, uyu Maurice yaje kujya gukomeza amashuri ye maze MULAMA abyungukiramo dore ko yamugoraga cyane rimwe na rimwe bagatongana. Maurice amaze kujyenda, Patrice Mulama yihutiye gukoresha interview ya nyirarureshwa ku bantu bapiganywe na we harimo Gakyire Godfrey ubwo aba abonye uko amusesekamo ngo ayobore iryo shami ku buryo bw’agateganyo. Nyuma yaho nibwo bashyize bya nyirarureshwa imyanya ku isoko n’uwa DAF bawushyiramo kandi bazi neza ko nyirawo awurimo ndetse ahabwa n’inshingano na Patrice Mulama ubwe zo gutoranya mu bakozi b’Inama Nkuru y’Itangazamakuru abazamufasha gutoranya (preselection) abazapiganwa nawe. Ikibabaje ariko ni uko komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (Public Service Commission) izi neza ayo manyanga harimo no gukopera ibizamini kwa Gakyire abifashijwemo na Patrice MULAMA ubwe ari nabyo byatumye ibyo bizamini birinda gusubirwamo izo nshuro zose kugeza ku yamugejeje ku mwanya wa DAF ariko ikaba ariyo yemeje ko uyu Gakyire yabonye ako kazi kuburyo bukurikije amategeko kugira ngo Inama y’Abaminisitiri imwemeze bidasubirwaho kuri uwo mwanya. Ese Umuntu wiba ibizamini azareka kwiba umutungo wa Leta ashinzwe kurinda cyane cyane ko azaba afatanyije n’umuyobozi wakagombye kuba ariwe umugenzura??. Ni agahomamunwa!!!!. Iby’ubu bujura bw’umutungo wa Leta, byatangiye kwigaragaza kuko asohokana n’amacuti ye y’abakobwa kuri Sport View Hotel ho mu mujyi wa Kigali (imbere ya Stade Amahoro) yarangiza ibyo bariye akazana inyemezabuguzi (facture) ku Nama Nkuru y’Itangazamakuru ubwo Leta ikayishyura mu misoro y’Abanyarwanda n’imfashanyo zabo dore ko twagowe!!.
Umwanzuro
Kuba ikigo Patrice MULAMA ayoboye kigaragaza imbaraga nke mu gufata neza abakozi bacyo bituma hahora ibyuho mu myanya myinshi byiyongeraho isesagura, itangwa ry’akazi n’iry’amasoko ya leta ridakurikije amategeko bigaragaza imiyoborere mibi y’icyo kigo na ruswa yamunze umuyobozi wacyo aribyo bikiganishije mu marembera. Kubera iyo mpamvu, turasaba Polisi y’igihugu na Leta muri rusange gutabara Inama Nkuru y’Itangazamakuru n’abakozi bayo mu maguru mashya, gukurikirana no gukora iperereza ryimbitse ku byaha byagaragajwe hejuru n’ibindi ntarondoye kugira ngo Bwana Patrice MULAMA ashyikirizwe inkiko kuko ntaho aganisha ikigo ayoboye uretse gukomeza kunyereza umutungo w’igihugu no kwikiza abo adashaka. By’umwihariko, bahere kuri biriya byuma bya monitoring, isoko rya webcontent na ziriya mpapuro nagaragaje ziri kuri press center ntibagiwe ishyirwa mu kazi rya Gakyire Godfrey ku mwanya w’Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari ndetse na Kabatesi Olivia ku mwanya w’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru muri icyo kigo.
Mu gusoza, ndashimira Itangazamakuru ryigenga cyane cyane irigerageza gutanga umwanya ku baturage wo kwisanzura no kugaragaza abayobozi bitwara nabi nka Joe, MULAMA, n’abandi nkabo.
(source : www.leprophete.fr)
NTIVUGURUZWA Jean Pierre Fighter for Truth, Justice, and Equality