IMISHYIKIRANO-HURIRO NYARWANDA (DIRHI) MU MAREMBERA KUBERA IMUNGU ZO MURI FDU-RNC

Publié le par veritas

Dirhi.pngBanyarwanda,

Bavandimwe,

Muribuka ko mu mezi ashize hari inyandiko yasohotse iduhishurira ko Karoli Ndereyehe na Elysée Ndayisaba batangiye gushakisha uburyo bwose bushoboka bwo gutera icyuhagiro Jenerali Kayumba Nyamwasa, bityo Igihugu cya Espagne kikamukura ku rutonde rw’abicanyi.

Bamwe bafashe iyo nyandiko nk’urwenya ariko ba nyirubwite bararuciye bararumira. Kandi ni mu gihe kuko ibyo bavugwaho ari ukuri kwambaye ubusa. Ahubwo ikibazo bagize ni uko bari biringiye ko inshuti zabo zo muri Espagne arizo Carrerro na Jordi zizabagoboka muri uwo mupango ariko zabateye utwatsi ubu barimyiza imoso.

Ikimenyimenyi ni uko ku itariki ya 10 Werurwe 2012 ubwo rya shyirahamwe ry’abategarugori RIFDP ryizihizaga umunsi mukuru w’umutegarugori ku isi yose ahitwa Dendermonde ho mu Bubiligi, intyoza Ndayisaba yari yabukereye yaramanjiriwe kuko umukambwe Carrerro wari umutumirwa mukuru yaramwiyimye. Ndayisaba yagerageje inshuro nyinshi kumusuhuza ariko undi aramukwepa kubera umugambi we mubisha wo gushaka kuburizamo imanza zo muri Espagne.

Uwo mugambi Ndayisaba awufatanyije na bagenzi be bo muri FDU aribo Ndereyehe na Nkiko, bakaba kandi bawusangiye na bamwe mu basangirangendo bo muri RNC ngo kugirango Kayumba yongere abe Umuntu, bityo akunde azabageze mu Rugwiro, dore ko ariko bakunze kubyivugira.

Muti se ibyo barimo bifitanye iyihe sano no kumunga imishyikirano-huriro nyarwanda abenshi tuzi ku izina rya DIRHI (dialogue inter-rwandais hautement inclusif) ?

Ntakabura imvano kuko abo bagabo bari mu ba fondateri ba DIRHI kandi bakaba barayishinze babitewemo inkunga ikomeye na ba bagabo babiri bo muri Espagne, Carrerro na Jordi. Mbese DIRHI ni akarima kabo uretse ko nyine bazi kwibira bagakoresha abandi bo ntibagaragare cyane.

Ubundi duheruka Paul Rusesabagina ngo ariwe wari Perezida wa DIRHI none amakuru aravuga ko yaba yareguye kubera ubutiriganya bwa FDU-RNC ubu ngo akaba yarasimbuwe by’agateganyo n’uwitwa Pascal Kalinganire, umugabo w’agakingirizo ushinzwe gushyira mu bikorwa amafuti yose n’uburiganya bwa bariya bagabo.

Ejobundi tariki ya mbere Gicurasi, uwo Kalinganire yahurutuye ibaruwa atumira abahagarariye amashyaka n’amashyirahamwe ya politiki akorera hanze yu Rwanda mu nama ngo iteganyijwe kubera i Buruseli tariki ya 16 Kamena 2012.

Mu by’ukuri ikibyihishe inyuma ni ukugerageza kwerekana ko abagambanyi bo muri FDU n’abicanyi bo muri RNC aribo bari ku isonga rya opozisiyo. Abagambanyi bagambaniye Ingabire bakamushuka agasaba imbabazi. Abicanyi boretse imbaga ngo ngaho ni Afande Kagame wabibategetse.

Aba bagabo bo muri FDU-RNC nta gihe kandi batamunze opozisiyo none na DIRHI nayo barayigerereye. Ese ubundi amatiku ya Ndereyehe, uburiganya bwa Ndayisaba, Rusisibiranya Rudasingwa, Kayumba Umutemu, gushaka ikuzo kwa  Nkiko, byatuma hari umutaru uterwa !

Ni mucyo tumenye icyatsi ni ururo twe kujya dusambira byose nk’isuri, ejo tutazaba nk’ingata imennnye kandi twaraburiwe kenshi.

Nako ngo kuva u Rwanda rwaba u Rwanda nibwo bwa mbere mu mateka Abahutu n’Abatutsi bicaye hamwe bagahuza imiyoboro. Iyaba bari Abahutu n’Abatutsi koko, atari ba Rukarabankaba na ba Rusaruriramunduru.

Byanditwse na James Katabirora

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

FDU-Nkiko batweretse abo ari bo! Yego ibisa birasabirana wenda abahezanguni b'abahutu nta cyo bapfa n'abahezanguni b'abatutsi, ariko nanone ntawabura kwibaza aho byerekeza. Ubu noneho ngo Nkiko
n'ikipe ye ni bo ncuti z'abatutsi, naho Twagiramungu n'ikipe ye bakaba abanzi b'abatutsi! Ariko we... Inda nini ivugisha umunwa iby'umutima utemera koko.

Répondre
G

Njyewe ndabona byoroshye cyane

Niba bashaka "kweza" Nyamwasa,nibabanze bamugire inama yishyire inkiko za Espagne(ndetse n'iz'Ubufaransa ziramutegereje!),aburanishwe natsinda akagirwa umwere ibindi byose bizikora!Ariko kuvuga
ngo uyu mugabo ni umutagatifu n'ibintu bimuvugwaho n'abamurokotse,ndabona ababiri inyuma atari inyungu za Kanyarwanda barwanira ahubwo ari ibifu byabo bashaka kwiyuzuriza!Kandi ba
rusaruriramunduru bose niko bakora!!Gusa niba bakeka ko bazacenga"Rugigana" ku buryo bworoshye,barakora mu nnyo bagirango ni iruhande!!!

Iyi akaba ari impamvu-shingiro yo kubarwanya twivuye inyuma!!!Urakoze rwose kutugezaho iyi nkuru!!!

Répondre