RDI NTACYO IPFA N’ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION

Publié le par veritas

RDI NTACYO IPFA N'ANDI MASHYAKA YA OPPOSITION RDI-Montreal

Banyarubuga,

Nari maze iminsi mpuze kubera akazi kenshi katampa umwanya uhagije wo gusoma ibyandikwa ku mbuga none ndebyeho nsanga amakuru yabaye menshi cyane. Ariko igitumye mfata ikaramu ni uko numva hari ibintu bitumvikana neza ku banyarubuga benshi kandi numva ko ari ngombwa ko abantu bamenya aho ukuri guherereye. Nasomye ahantu henshi ko RDI yaba ihanganye na FDU-Nkiko ndetse ngo na RNC. Ibi njyewe nka commissaire mu ishyaka RDI ndemeza ko nta politiki y’ishyaka ryacu ihari yaba igamije ko habaho gushyamirana hagati y’ishyaka ryacu hamwe n’andi mashyaka ya opposition. Ndetse mu nama duherutsemo ku murongo w’ibyigwa harimo ukwiga uko twakorana n’andi mashyaka ngo turebere hamwe uko twahuza ingufu ngo twige uko twakubaka un état de droit.

Iyi ni imwe mu nshingano z’ishyaka RDI. No ku giti cyanjye nta gihe ntaharaniye ko hubakwa un cadre de collaboration ihuza ingufu za opposition. Uretse ko gukorana bidakorwa mu kajagari. Amateka ya vuba ya opposition yatweretse za alliance zagiye ziba zigaturika nta minsi ishize zivutse bitewe nuko abantu birukiye gukorana bataricarana ngo barebe neza icyo bagamije. Na vuba byarabaye aho RNC iziye kuko yasanze ishyaka FDU rikora mu mucyo nuko alliance yatangira rigaturika rigacikamo kabili. Ibi ni ibintu umunyapolitiki agomba kureba mbere yo guhubuka akabanza akamenya abo agiye gukorana nabo ndetse akanamenya n’icyo bakorana icyo aricyo.

LIBERTÉ D’EXPRESSION

Mu ishyaka RDI ntawe uniganwa ijambo ndetse nta nuwo ishyaka rishobora kubuza gutanga igitekerezo cye haba mu ishyaka ndetse no ku mbuga ku giti cye. Kuko mubyo dushyira imbere mu ishyaka harimo n’ukwishyira ukizana kandi no guharanira kwisanzura mu bitekerezo bya buri munyarwanda. Ni muri urwo rwego rero niba umuntu atanze igitekerezo ku giti cye sinumva impamvu abantu basimbuka ngo ni prezida w’ishyaka RDI Bwana Twagiramungu Faustin umutumye cyangwa ngo niwe uri inyuma y’abandika murubuga leprophète n’ibindi. Ibi nsanga biterwa nuko abanyarwanda bataragira umuco wo kugira débat contradictoire batirukiye muri za raccourci.

Niba uri umunyapolitiki ikinyamakuru kikakwandika ibintu bitagushimishije icyo ukora waka droit de réponse nuko ukisobanura ndetse ugakosora aho wumva bakubeshyeye byaba ngombwa ukerekana na politiki y’ishyaka urimo. Dore nuko nsaba abanyapolitiki bazajya bisobanura. Naho gushishimura ibaruwa utuka ibinyamakuru byose ngirango ntabwo ari umuti. Ibi bimeze nka bimwe tujya tubona mu Rwanda aho umunyamakuru yandika article DMI zikamuhiga bukware zikamufunga, ubishoboye agahunga naho abandi bagafungwa naho ab’amahirwe macye bakicwa. Tugomba kwiga umuco mwiza wa débat contradictoire. Niba bakuvuze subiza wisobanure ureke kuvuza iyabahanda ngo byacitse. Ubwo se ugeze ku butegetsi abanyamakuru na ba opposant ntiwabamarira ku icumu ? Ni ukwikosora.

GUKORANA HAGATI Y’AMASHYAKA

Burya hari ibintu bibiri abanyarwanda mbona bibagora gutandukanya: Gukora erreur politique no kuba umu criminel. Abanyarwanda benshi haba abari muri opposition bakoze erreur politique ikomeye kuko batashoboye gusoma umukino wari hagati ya MRND na FPR. Ayo mashyaka yombi yashakaga tout ou rien cya gihe cy’amasezerano ya Arusha. Ku buryo hari abagiye mu gice cya MRND abandi bajya ku gice cya FPR. Iyi njye nyita erreur de jugement kuko njye nemera ko iyo opposition iguma hamwe yari kuba troisième voie ndetse nta nubwo amahano nka génocide yari kuba ngo bishoboke. Birumvikana ko bamwe mu ba politisiye bemeye ko bakoze erreur politique ndetse banabisabira imbabazi, abo barimo na prezida wa RDI Bwana Twagiramungu Faustin.

Ku rundi ruhande hari abanyapolitiki bijanditse mu bwicanyi ku buryo bamwe ubu bafunze naho abandi bashakishwa n’inkiko mpuzamahanga. Ku giti cyanjye numva umunyapolitiki ukoze erreur politique abo bakoranaga bakamucenga cyangwa bakamurusha amayeli bakikubira ubutegetsi aho kuzana demokarasi ; ni bintu bisanzwe kandi iyo yemeye amakosa agaruka mu kibuga, ariko uwijanditse mu kumena amaraso y’abavukagihugu cyangwa agahamagarira abandi kurimbura imbaga burya aba yavuye mu kibuga cya politiki.

Nkuko nabivuze hejuru ko muri gahunda z’ishyaka RDI harimo no gukorana n’indi mitwe ya politiki ntibivuze ko RDI izapfa gukorana na buri shyaka ryose ngo ni uko bahuriye muri opposition. Icya mbere ni ukumenya niba muhuje imyumvire ndetse niba mureba mu cyerekezo kimwe mu buryo mubona changement mu Rwanda. Muri RDI twifuza ko ihinduka ryaba mu mahoro nta ntambara ibaye. Birumvikana ko tutakorana association n’ishyaka rifite muri gahunda gukoresha violence ngo rihirike ubutegetsi. Urwo ni urugero. Ikindi muri RDI twumva ko bidahagije ko umuntu avuga mu ruhame ko arwanya ubutegetsi ko automatiquement mugomba gukorana.

Birumvikana ko muri RDI ibyemezo byose bifatwa na bureau politique nyuma ya débat ikomeye niyo mpamvu twahisemo ubushishozi ku buryo niba tuvuga ko dushaka guhindura ibintu mu Rwanda ni ngombwa ko twirinda kubakira solution ku mucanga ahubwo tuzubakire kuri béton. Igihe cy’amacenga cyararangiye. Si ngombwa ko abantu birunda mu kintu kimwe ahubwo birashoboka ko habaho courant de pensée ebyiri cyangwa eshatu zose zifite gahunda imwe yo kurwanya ingoma y’igitugu. Ni muri urwo rwego njye mbona ko hari courant de pensée ya RDI ifatanyije n’abandi bahuje imyumvire n’uburyo changement yagenda ku rundi ruhande hakaba RNC naFDU-Inkingi nabo bafite ukundi babona ibintu. Ibi se twabipfa? Reka da. Ahubwo ni richesse kuko amatora nagera abanyarwanda bazagira choix ihagije bitorere ababafitiye programme nziza bifuza.

Naho kumenya abagomba gukora politiki nabatagomba kuyikora byo biragoye kandi nta kamaro iyo débat yageraho. Umunyarwanda wese constitutition imwemerera gukora politiki uretse ko bigaragaye ko ari un criminel ubwo ahangana n’amategeko (atari yayandi ya Kangoroo court yo mu Rwanda ariko) naho ubundi rwose uwumva afite solution ku bibazo by’u Rwanda afite uburenganzira bwo gukora politiki. Uretse ko twe muri RDI twahisemo gushishoza mbere yo kubaka alliance. Icya mbere duharanira ni ukuzana un état de droit mu Rwanda aho umuturage yishyira akizana. Kubigeraho ni ukurwanya système mbi ya FPR iyoboye u Rwanda. Ntabwo twe turwanya les individus nka ba Kagame, Kabarebe,etc … ahubwo turwanya tout le système bakoreramo irenganya rubanda, ifunga cyangwa ikica utavuga rumwe n’ubutegetsi, ifunga urubozo abanyamakuru, itera ubuhunzi mu bana b’abanyarwanda, systeme idakora séparation de pouvoir, ibi rero birenze individus nka ba Kagame kuko bapfuye ejo mu gitondo iyo système ntaho yajya. Niyo mpamvu gahunda ya RDI mu gihe kiri imbere ari ugukorera politiki mu Rwanda aho abaturage bari. Tuzajya gufatanya n’abandi kwubaka un état de droit binyuze mu nzira z’amahoro.

Aha niho dutanira na bamwe mu banyapolitiki ba opposition bumva ko Kagame apfuye ibibazo byabo byose byaba bikemutse ku buryo bakatisha itike mu gitondo bagataha. Oya twe muri RDI changement dukeneye ni changement profond yayindi ikora révolution des mentalités igakuraho iyi système iniga rubanda ikababuza ubuhumekero. Umuturage ahabwe ijambo kandi agire uruhare mu mitegekere abanza kugishwa inama ndetse batamuturaho ibyemezo byose bihutiyeho nkibyo tubona uyu munsi muri système mbi ya FPR. Abantu muri RDI dukeneye gufatanya urugamba rero ni abantu bumva iyi notion kandi bakaba bemera ko abanyarwanda bagomba gusangira ubutegetsi nta bwoko buhejwe. Umuhutu, umututsi, umutwa bagire ijambo mu gihugu cyabo. Kugira ijambo ni ukugira uruhare no mu buyobozi kandi atari bimwe byo kugirwa agakingirizo byateye byo gukinga mu maso abatabizi bamwe bicwa no kutabimenya.

RDI yifuza kandi izaharanira ko abanyarwanda batavuga rumwe bakwicarana hamwe bagashakira ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda nta yandi maraso yongeye kumeneka mu gihugu cyacu. Twarababaye bihagije ubu twe muri RDI solution tubona ni imwe: ni inyuze mu nzira y’amahoro. Inzira y’intambara abayishaka bo ntituri kumwe kuko isenya kandi ikica urubozo abaturarwanda, bagahunga, ubukungu bugasubira inyuma ndetse nutsinze iyo ntambara akimika ubutegetsi bugendera ku mbunda nkubwo tubona uyu munsi bwa FPR. Umunyarwanda uzayoboka RDI ni uzumva yisanga muri izi solution tubereka. Kandi muri RDI umuturage afite ijambo kuko dufite ama Clubs RDI abantu bose batangiramo ibitekerezo, ibyo bitekerezo nibyo bureau politiki ya RDI yubahiriza igashyira mu bikorwa. Aka ni akarusho ka RDI kuko ubutegetsi bwose twabushubije benebwo: ABATURAGE.

Naho ubundi mbijeje ko RDI nta ntambara irimo n’abandi bavandimwe bo muri opposition, ahubwo aba leaders ba opposition nibige gukora débat contradictoire bave mu gucyocyorana mu dutangazo.

Amahoro kuri mwese.

Alain Patrick Ndengera A.K.A Tito Kayijamahe
Commissaire et coordinateur du RDI au Canada.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Harya kurarika amazuru no gushyira ibida imbere nk'iyo groupe ya Rukokoma nicyo twe rubanda rugufi dukeneye.  Kagame na Habumuremyi baririrwa biruka mu giturage, mu mingoti,  bashakira
abaturage amashanyarazi, barwanya ibiza, ibindi biraritse ibidaaaaaaaaaaaaa!!!!!Mwene Kanyarwanda yagorwa ye!!!!!. Ubu rero bazi ko bazayobora urwa Gasabo!!!!Yewe!!!! Nzaba ndeba. Nibakomeze
barohe ibigambo byo gutuka Kagame ABAZUNGU babakomereze ubuhungiro, naho ubundi bihebere!!!!!Babure gutaha, au moins ubwo butegetsi bashaka, bagire icyo bakorera abaturage, maze bazabubahe.
Gufotoza ibida no kurarika amazuru sibyo dukeneye.Oke!!!!!!!!!!!

Répondre