Igisubizo cya padiri Fortunatus Rudakemwa, ku Itangazo risoza inama y'Abasaserdoti ba Diyosezi ya Cyangugu yo ku wa 19-21/09/2011

Publié le par veritas

Padiri Fortunatus

Source: leprophete

Nyakubahwa Musenyeri, Ubutumwa mwagejeje ku Basaserdoti, Abiyeguriyimana n'Abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu le 1 Gicurasi 2011 ku birebana n’urubuga www.leprophete.fr bwali bwiza cyane, ntawe utarabushimye. Ariko noneho le 21 Nzeri 2011 mwashyize ahagaragara inyandiko iteye agahinda. Iyo nyandiko ni “Itangazo risoza inama y’abasaseridoti ba diyosezi ya Cyangugu yo ku wa 19/09 – 21/09/2011” mwebe n’abapadiri 43 mwasinye, hanyuma natwe tukaza kulishyira ku rubuga www.leprophete.fr le 24/9/2011. Si njye gusa lyababaje, ahubwo iryo tangazo ryababaje n’abandi bantu benshi nk’uko babigaragaraje bavuga icyo balitekerezaho (commentaires) bamaze kulisoma. Bose bahuliza ku mwanzuro umwe uvuga ko mwaryanditse kubera gutinya ingoma ya FPR no kugirango abategetsi bayo babarebe neza. Uko ryatuma FPR ibareba neza akanya gato, ni nako ryacisha umutwe inzirakarengane nyinshi mu kanya ko guhumbya ijisho. Ikindi abasomye liliya tangazo bahulizaho ni uko bamwe mu bapadiri balishyizeho umukono batabikoze ku bwabo, ahubwo mukaba mwarabashyizeho ikintu cy’iterabwoba mu magambo, mukabasinyisha ku ngufu. Dore rero njyewe igisubizo cyanjye kuli iryo tangazo :

1. Abapadiri bali hanze

Muri iryo tangazo, muvuga ko mwamaganye abapadiri ba diyosezi ya Cyangugu baba hanze, bakandika ibintu kuli za interineti. Abavugwa bashobora kuba ali benshi, aliko njye ndisubiliza ku giti cyanjye kubera impamvu zikulikira :

1. Le 1/1/2011 nafatanije na padiri Thomas NAHIMANA, dushinga urubuga www.leprophete fr rukunzwe n’Abanyarwanda benshi.

2. Twarunyujijeho inyandiko zagiraga icyo zivuga kuli Padiri Yohani NDORIMANA wigeze kuba uwa diyosezi ya Cyangugu. Ndetse aba n’igisonga cyanyu. Kubera ibibazo muziranyeho, yageze ubwo ava mu bupadiri.

3. Padiri Thomas NAHIMANA yarunyujijeho inyandiko kuri Padiri Ubald RUGIRANGOGA.

4. Twatangaje inyandiko y’umukristu wo muli paruwasi ya Mibilizi wagiraga icyo avuga kuli padiri Inyasi KABERA wari uvuye i Roma, akajya gusura iyo paruwasi yali yarabayemo mbere yo kujya kwiga.

Ngizo impamvu zituma nemeza ko njye na padiri Thomas NAHIMANA tuli mu bavugwa, cyangwa se akaba ali natwe tuvugwa twenyine.

II. Abapadiri batanga amakuru

Usibye ibanga, ubwoba cyangwa se ubwitonzi Abanyarwanda bigilira, naho ubundi ibikubiye mu nyandiko maze kuvuga mu kanya zasohotse ku rubuga www.leprophete.fr ni ibintu bizwi n’abakristu bose bo muri diyosezi ya Cyangugu, ku buryo atali ngombwa kujya gushaka abapadiri ngo “baba batanga amakuru”. Nibaza ahubwo impamvu mutabona ko imvugo nk’iyi ariyo ikurura urwikekwe hagati yacu, ikaba yanaba intandaro yo kuba hari abagilirwa nabi ngo batanze amakuru.

1. Yohani Ndorimana, atarava mu bupadiri, yifuzaga kuba umwepiskopi ; abibuze, biramusaza, yandika ibitabo 3 atuka Kiliziya gatolika, kandi muli buli gitabo yagendaga yongera ubukana. Namwe kandi ntiyali aboroheye. Kuba atali “miseke igoroye” wakwiha uburenganzira bwo kwandagaza Kiliziya yabayemo umuyobozi, ibyo byali bizwi na bose, ntibyali ngombwa ko hagira umupadiri ubitubwira nk’aho ali ibanga atwibira.

2. Kuba padiri Ubald Rugirangoga yaragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Yohani Petero Sindayiheba ni ibintu bizwi n’abaturage bose b’i Rwabidege. Ntibyali ngombwa ko hagira umupadiri utwibira iryo ngirwa-banga. Ahubwo tubifitiye n’ibindi bimenyetso, nibiba ngombwa nabyo tuzabitangaza.

Kuba yarashenye inama nkuru ya paruwasi ya Mwezi, bikagira ingaruka mbi ku migendekere yose y’iyo paruwasi ni ibintu bizwi na bose. Ukuntu yivanze mu mikorere y’inkiko Gacaca zo mu karere ka Mwezi bizwi na bose. Vuba aha ni we wakoze uko ashoboye kwose kugirango diyakoni. Sipiriyani NTIRUGIRIMBABAZI wo muli paruwasi ya Mushaka adahabwa ubupadiri. We ubwe arabyigamba, kandi n’abafasha banyu ba hafi ntifuje kuvuga amazina bagenda babivuga ngo “hagati y’ubupadiri bwa Sipiriyani n’amafaranga ya Ubald, Musenyeri yahisemo amafaranga ya Ubald”. Ibyo bintu bizwi na bose, si ngombwa ko hagira umupadiri ubitangaza nk’aho ali inkuru y’inkaburamatsiko.

Uwo padiri Ubald ni we wali usigaye abwira abahisi n’abagenzi, ibisiga n’inyoni ngo “Padiri Thomas NAHIMANA ni interahamwe kubera ko yatumiwe n'urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha , gutanga ubuhamya ku byo yabonye byerekeranye n'urubanza rwa Yussufu MUNYAKAZI”. Padiri Ubald ntazi n'icyo Padiri Thomas yavuze mu buhamya yatanze aho imbere y'urukiko nyamara yali ageze n’aho gusaba ko Thomas NAHIMANA ahagalikwa mu bupadili! Ntimuyobewe kandi ko, iyo adatangirwa n’umuntu ukomeye namwe muzi, uwo padiri Ubald yali hafi kujya kurega muri leta bagenzi be ngo “batanga amakuru amusebya”. Ibyamwanditsweho kuli www.leprophete.fr ni ibintu bizwi na bose, ntibyali ngombwa ko bihishurwa n’umupadiri mugenzi we.

3. Umukristu wo muli paruwasi ya Mibilizi yatwoherereje inyandiko kuli padiri Inyasi KABERA. Yali yababajwe n’uko uwo mupadiri yavuze mu misa ngo “njye ndangije kwiga ndataha, simeze nk’inyangarwanda zijya mu mahanga zigaherayo”. Ubwo Kandi n'amwe mu mazina y'izo Nyangarwanda ntatinya kuyavuga !!! Uwo mukristu yibutse Abanyarwanda benshi babaye mu mahanga n’abandi bakiliyo ubungubu. Yazilikanye ko, baba impunzi cyangwa bataba zo, badahejejwe ishyanga no kuba inyangarwanda, ko ahubwo kenshi biterwa n’impamvu y'ubutegetsi bubi, agahinda karamwegura. Yasobanuye ukuntu uwo mugenzi wacu padiri Inyasi ari umuntu wishongora, wazonzwe n’irondakoko, wagize intege nke agakora ibinyuranye n’itegeko rya 6 mu y’Imana, akaba kandi yaragize uruhare rukomeye mu ishimutwa n’izimira rya Félix KABOKO mwene Karoli BISHEMBEGERI. Twarasuzumye, dusanga ibyo uwo mukristu yavugaga ali ukuli kuzwi na bose, turareka inyandiko iratambuka.

Urwo rwikekwe rushire mu padiri rero, ngo “n’uwabonaniye na nyirabukwe mu ngenga y’umuliro yaramenyekanye”. Abakristu, abaturage ntacyo bataba bazi, usibye ko bicecekera. Uretse n’ibyo, ntawe twangiye kwandika inyandiko ibeshyuza ibyamwanditsweho. Twe twemera uburenganzira bwa buri wese mu itumanaho, ni nayo mpamvu n’itangazo lyanyu twalishyize ku rubuga rwacu, kugira ngo buri wese avuge icyo ashaka. Niba rero twarabeshyeye bariya bagenzi bacu, bashoboraga kutubeshyuza, bashaka bakabinyuza no ku rubuga rwacu.

III. Dore ahubwo zimwe mu mpamvu nyakuli z’umwuka mubi, umwiryane n’urwikekwe muli diyosezi ya Cyangugu

Ntawe uyobewe ukuntu Kiliziya gatolika mu Rwanda ikomerewe muli iyi myaka. Ntituli impumyi cyangwa abagome ku buryo twayongerera ibibazo tuyizanamo umwuka mubi. Nta n’ubwo twarota tubikorera diyosezi ya Cyangugu dukomokamo. Reka tubereke ahubwo zimwe mu mpamvu nyakuli zikurura umwiryane n’urwikekwe muli iyo diyosezi.

Impamvu yambere ni ubukene. Diyosezi ya Cyangugu ntiyigeze ikungahara cyane, aliko ubu noneho byahumiye ku mirali kubera umushinga wizwe kandi ugacungwa nabi wo kubaka hoteli ikomeye ahitwa ku ITUZE.

Impamvu ya 2 ni uko muli diyosezi ya Cyangugu hali abapadiri Musenyeri atonesha, bakamera nka wa “mwana uli iwabo, uvuna umuheha bakamuha undi”. N’ubwo bakora ikosa likomeye cyane, Musenyeli abakingira ikibaba. Icyo bamubwiye ni icyo akora, icyo banze ntagikora, uwo bamwangishije aba agowe. Bibaye ngombwa, navuga amazina yabo, ngatanga n’ingero. Kandi uko Musenyeli atonesha bamwe, ni ko abandi abogeraho ubulimiro.

Impamvu ya 3 ni uko hali abapadiri Musenyeri areka bagakora uko bashaka kubera inkomoko yabo, kubera ko bafite amafaranga cyangwa se inshuti mu cyama (FPR). Uwujuje ibyo uko ali bitatu we, aba ali umwami muli diyosezi ya Cyangugu, alica agakiza.

Ngibyo bimwe mu bitera umwiryane, urwikekwe n’umwuka mubi muli diyosezi ya Cyangugu, mureke ibindi. Kubivuga si cyo kibazo, ikibazo ni uko biliho. Kubiceceka byaba bimeze nko guhingira ku rwili.

Umwanzuro

Nyakubahwa Musenyeli, nk’uko natangiye mbivuga, riliya tangazo ryababaje abantu benshi. Icyifuzo cyanjye si uko ibintu byadogera, ahubwo ni uko byagenda neza kurushaho.

Mbashimiye uko mubyakira.

Padiri Fortunatus Rudakemwa

Tel : 0039.333.3167336

Email : rdfkm@yahoo.fr

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Mujya mutwandikira rimwe na rimwe ibintu byubaka, ariko mwageraho mukatuvangira. Ese mwateye ikirenge mu cya Yezu mwemeye gukirikira. We ntabwo yigeze ajya muri politiki ngo aha yakundwa,
ntiyigeze ahakwa ku banyapolitiki, ahubwo yababwizaga ukuri, akabereka aho bakosa, uko bakandamiza abo bayobora, ibyo bakwiye gukosora n'uburyo bwo gutanga amahoro. Namwe rero mureke kurya ruswa
muvugishe ukuri gushize amanga. ngira ngo uwo mukwiye guhakwaho ni Yezu wenyine, kandi yabatumye ku isi gukiza isi, ntiyabatumye kuyihakwaho. Ubwo se muzamuha iyihe raporo umunsi muzaba
mwarangije mission yanyu?

Répondre
S

UMUTUZO rero reka nkwibwirire Ubusaserodoti ntabwo ari nk'ubudepite, ubusenateri 'ubuministre cg ubuperezida...aho umuntu aserera undi bitewe nuko yabyutse cg yarose cg se yabwiwe
n'abanyabihuha n'amagambo. Uwo murimo uwuhawe ntawamburwa kuko niyo avuyemo akomeza kuba we"uri umusaserodoti iteka ku buryo bwa Melkisedeki" wenda imirimo urayihagrikirwa ariko ntiwibwire ngo
bikorwa nka byabindi abacamanza b'i Rwanda bananirwa gukora ibyo bize bagakora ibyo bashebuja bashaka...ibyo muri Kiriziya ntibihaba hagomba impamvu zitwa simusiga zitari zazindi zivugwa i Rwanda
ariko hagakomeza kuvugwa ko bakegeranya ibimenyetso...usibye inka nta muntu numwe uyobewe icyo ijambo simusiga rivuga...nawe rero Uzabaze ubaririze ibyo wibwira ni ukwikirigita warangiza
ukiseka

Répondre
U

Akiz’ingirwabapadiri kashobotse, vuba aha barabasezerera ku bupadiri bwanyu dore ko mwigenje. Ntimugire ngo no Kwa PaPa ntibyagezeyo, vubaha barabatwohereza maze tubakanire urubakwiye.

Icyo muzi gusa n’ugutuka abagenzi banyu mubashinja ibinyoma, ubwicanyi urega ubald wa buhagararaho? cyangwa n’ishyari umufitiye ryo kuba mu bapadiri bose bakomoka icyangugu ko ariwe wenyine
ukunzwe nabakristu bakiriziya, wowe ukaba icyo uzwiho ar’uko ubibiba amacakubiri mubanyarwanda.

Nabagira inama yo gukora umurimo imana yabahamagariye, mukavu muri uwo murimo shitani yabagabiye.

Umunsi mwiza!

Répondre