Igihugu cy'u Rwanda cyakubise igihwereye! Abahagarariye u Rwanda muri ONU bananiwe kuburizamo raporo ishinja u Rwanda gufasha M23!
«Aho umutindi yanitse ntiriva !» mu gihe leta ya Paul Kagame irimo irwana n’ibibazo iri kubazwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye ziri mu Rwanda kugirango isobanure uburyo yahinduye igihugu cyose gereza,abanyarwanda ikabima uburenganzira bwo kuvuga, iyo leta ya Kagame ubu ikaba yarabuze uwo yiyambaza mu gihe amashyaka PS Imberakur,-RDI Rwanda Rwiza na FDLR bakomeje kuyotsa igitutu cyo gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, ubu noneho Umuryango w’Abibumbye ONU ntiworoheye leta y’u Rwanda !
Impuguke za ONU zakoze raporo ikaze cyane yerekana ko u Rwanda na Uganda byakomeje gufasha umutwe wa M23 mu mirwano ya nyuma yabereye muri Congo aho u Rwanda rushinjwa ko rwohereje umutwe w’abasilikare barwo kujya gufasha M23 kurwanya ingabo za Congo niza ONU, iyo raporo kandi irimo ibimenyetso bikomeje gushinja u Rwanda na Uganda gushyigikira umutwe wa M23 mu kwinjizamo abarwanyi bashya bikorewe ku butaka bw’u Rwanda na Uganda. Mbere y’uko zimwe mu ngingo zigize iyo raporo zitangazwa mu itangazamakuru mu buryo bwo kwiyiba na mbere y’uko akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi gashyira ku murongo w’ibyigwa iyo raporo, abahagarariye u Rwanda muri ONU barahiriye imbere y’isi yose ngo ko bazakora ibishoka byose iyo raporo ikaburizwamo kugira ngo itemezwa n’akanama k’umurwango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi !
Ejo kuwa kane taliki ya 23/01/2014 nibwo akanama gashinzwe gutanga ibihano k’umuryango w’abibumbye kagejeje iyo raporo y’impuguke ishinja u Rwanda na Uganda imbere y’akanama gashinzwe amahoro ku isi kugirango ako kanama kayemeze cyangwa kayange. Akanama gashinzwe amahoro ku isi kagizwe n’ibihugu 15 ; kugira ngo icyemezo cyemezwe kuburyo budasubirwaho n’ako kanama , haba itora,iyo icyemezo kibonye amajwi 9 kuri 15 kiba cyemewe kuburyo budasubirwaho ! Ejo kuwa kane niko byagenze kuri raporo y’impuguke za ONU ishinja u Rwanda na Uganda gushyigikira umutwe wa M23, ibyo bihugu byombi bikaba bikomeje no gushinjwa guhungabanya amahoro y’akarere kose.
Iyo raporo ishinja u Rwanda na Uganda yabonye amajwi 12/15, ibihugu bitayitoye ni u Rwanda naho Uburusiya na Nigeria birifata ! Nubwo u Rwanda rwamaganye iyo raporo ruvuga ko yuzuye ibinyoma ikaba inabogamye ntibyayibujije kubona amajwi menshi ; impuguke za ONU zavuze ko abarwanyi ba M23 bakomeje kubona inkunga y’u Rwanda na Uganda kandi abo barwanyi bakaba batembera nta nkomyi muri ibyo bihugu byombi bari gushaka abandi barwanyi bashya muri ibyo bihugu bo kongera gushoza intambara muri Congo.
Ambasaderi wa Joridaniya uyobora akanama k’umuryango w’abibumbye muri uku kwezi yavuze ko n’ubwo u Rwanda rutabyemera , akanama gashinzwe amahoro ku isi kemeje ibikubiye muri iyo raporo uko byakabaye kandi bigatangazwa kuburyo bwuzuye, Umuyobozi w’akanama gashinzwe amahoro ku isi yashimye ubuhanga n’ubwigenge impuguke za ONU zakoranye iyo raporo. Intumwa z’u Rwanda zari ziyemeje kuburizamo iyo raporo zavuze ko icyemezo cyo kwemera ko iyo raporo itangazwa uko yakabaye kidakurikije amategeko ngo kuko ibihugu byose bitayemeje 100% !! Abumvise ibyo izo ntumwa z’ U Rwanda zavugaga bifashe ku munwa kubera kugira isoni z’uko abahagarariye u Rwanda muri ONU batazi uko ibyemezo by’uwo muryango bifatwa !
Kuba rero raporo nk’iyi yemejwe n’akanama gashinzwe amahoro ku isi bivuze ko ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye bigomba gukoresha amakuru ayikubiye muri iyo raporo nk’ukuri kuzuye kandi akanama gashinzwe gutanga ibihano kakaba gahawe rugari mu gufatira ibyemezo ibihugu by’u Rwanda na Uganda ! Biratangaje kumva u Rwanda rurimo rubwira Mukabunani na Ibuka ngo nibabafashe kwamagana FDLR n’amashyaka bafatanyije ashaka amahoro u Rwanda rwo muri iki gihe rukaba ruri gufatirwa ibyemezo muri ONU rushinjwa guhungabanya amahoro mu karere !
Ubwanditsi