FPR MAGISTER ECCLESIAE : FPR UMWARIMU WA KILIZIYA ?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fic696fcffb29c5910%2F1317249826%2Fstd%2Fpadiri-ubald-yabakubise-icenga-we-yanga-gusinyira-ibidasobanutse.jpg)
Abasogongeye ku nyigisho za tewologiya bazi ko Kiliziya yamye yitwa Umwalimu w’amahanga (Magistra mundi). Ibyo biterwa n’uburyo mu mateka yamye iri ku isonga mu guhanga no kuvumbura byinshi mu mibereho y’ibihugu, byatumye aho yabanje gushinga imizi, cyane cyane mu Burayi, iterambere n’umubano mu bantu bidahwema kujya mbere. Ni mu gihe kandi byinshi tureba ubu bitagifite n’aho bihuriye n’iyo Kiliziya, mu ikubitiro ni yo yabitangiye : za Kaminuza, amavuriro, amabanki, ibigo by’imfubyi n’abageze mu zabukuru… ndetse n’aka ka alcool keza umutima n’umufuka kavumbuwe n’abafurere. Sinzinduwe no kubara amateka ahubwo ndagira ngo dusangire impungenge y’uko urwa Gasabo rushobora kuba rugeze aharindimuka. Mfite impungenge ko imikorere irangwa muri FPR iyoboye u Rwanda itangiye no gucengera muri Kiliziya. Ibi mbivuze mbihereye ku itangazo riherutse gusohorwa kuri uru rubuga ryashyizweho umukono n’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Cyangugu barangajwe imbere na Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Urisesenguye, abona ko umuryango nyarwanda ugeze aharindimuka. Sinshaka kugaruka ku byavuzwe ku mpande zinyuranye kuko birahagije. Icyo nifuza ko dusesengurira hamwe, ni ifoto bitanga ku ntero ya FPR n’inyikirizo ya Kiliziya.
1.Ibibuze mu itangazo n’ibisaguka.
Usomye itangazo atungurwa n’ibintu by’ingenzi bibuzemo kandi ari byo twari twiteze. Icya mbere kibuzemo ni amagambo abiri y’ingenzi : « ukuri » n’« ikinyoma ». Kuba abuzemo ndaza kwerekana ingaruka yabyo. Ikindi gitangaje ni uko habuzemo isinya y’umupadiri witwa Ubald Rugirangoga. Na byo biteye amatsiko kandi bivuze byinshi. Ikindi kibuzemo ni amazina y’abantu bavugwa babatsinda. Havugwamo abapadiri ngo bandagajwe, hakavugwamo n’ababikoze ngo baba mu Bihugu by’u Burayi. Kuba nta n’umwe uvugwa mu izina na byo biteye amatsiko ku muntu ushishoza.
Gusa na none harimo ibisaguka, ibi mu gifaransa bita « de trop ». Icya mbere giteye amatsiko ni itsinda rishya ngo ry’abatanga amakuru. Amazina y’abapadiri basinye na yo yandikishije imashini, ku mwanya wa mbere hakaza Musenyeri Bimenyimana. Ibi ni bimwe mu bisobanura ubutumwa buri muri ririya tangazo, bikanasobanura umwuka ryakorewemo.
2.Gusinyisha abapadiri : gushakisha abagufasha kwirengera amakosa.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda abapadiri basinyishwa imyanzuro y’inama ibahuza yitwa prebyterium. Ubusanzwe isinywa n’umunyamabanga w’inama, haba hari imyanzuro ivuyemo igomba gutangarizwa abakirisitu hagasinya Musenyeri. Byigeze kubaho rimwe muri Diyosezi ya Butare ko Prebyterium isinya inyandiko hamwe (hari ku wa 17 werurwe 1996). Ingaruka byabyaye yerekanye ko hari habayeho ubushishozi buke. Kuki se Musenyeri Bimenyimana yashatse gusinyisha abapadiri bose ? Ibi bisobanura ubwoba no gushidikanya. Iyo umuntu akora ibyo yizeye kandi afitiye ishema, arabyirengera. Ni uko bisanzwe bigenda muri Kiliziya. No mu myanzuro ikomeye ntaho tuzi umusenyeri yigeze asinyisha abapadiri bose, ni nk’uko byagenze mu myanzuro ya Sinodi. Ubu buryo bushya bwo gusinyisha abapadiri babyita kwihisha mu kivunge. Iyo umuntu ashidikanya cyangwa afite ingingimira mu byo akora, akenera gukikizwa no kwihisha mu kivunge cya benshi ngo nibigaragara nabi azabone abo basangira umugayo (responsabilité partagée).
Uku gushyira hamwe ubwabyo ntibyari bibi, ikibazo ni uko bidakoreshwa aho bikenewe bikitabazwa ahatari ngombwa. Dore nk’ubu, uriya mushinga wo kubaka hoteli bivugwa ko wahombeje diyosezi bikomeye, ntiwasinyishijwe abapadiri bose. Abenshi ntibanamenye igihe wigiwe n’igihe wasinyiwe. Guhomba kwawo bizabagiraho ingaruka kuko bazakorera mu bukene. Demokarasi yo gusinyira hamwe si mbi, iyaba yaheraga ku bintu by’ingenzi. Nihagira umpa gihamya ko uriya mushinga uhombeje diyosezi miliyari ebyiri wariho sinya z’abapadiri bose, nzamenya ko muri Cyangugu ubumwe na demokarasi bikataje !
Gusinyisha abapadiri ku ngufu.
Igitugu gisaba ubwenge n’amayeri, nticyigirwaho. Ngiryo isomo rya mbere umuntu akura kuri iriya nyandiko. Uko bigaragara, abasinye babikoze amazina yabo yamaze kwandikwa kuri lisiti. Utari kubikora imbere y’izina rye hari gusigara hera, akaba yishyize mu menyo ya rubamba, dore ko bamwe mu bamaganwa na ririya tangazo FPR ibafata nk’abanzi b’igihugu.
Byari kuba binyuranye iyo bandika imyanzuro maze buri wese mu bwisanzure akagenda yandikaho izina akanasinya. Utari kubishaka yari kubyihorera. Kuzana listi iriho amazina kwari ugushyira abantu ho igitutu. Igitangaje, ni uko hari umwe batashyizeho izina rye ntiyanasinya kandi yari mu nama. Padiri Ubald Rugirangoga ni umwe mu bavuzweho ubugizi bwa nabi, akaba ari mu itsinda ry’abo itangazo rivuga ko bandagajwe na bagenzi babo. Kuba atarasinye nk’abandi umuntu yabyita gukorera mu bwihisho cyangwa mu kinyegero umugani w’abarundi, ibi mu gifaransa bita « tirer les ficelles ». Abashinja Musenyeri kuba igikoresho cye bafite aho babihera.
Uyu muco wo gusinyisha abantu ku ngufu no kubakoresha wihishe inyuma byari bisanzwe bivugwa muri FPR. Ubwo bicengeye muri Kiliziya murarwambare. Aho bukera turahindura credo tujye tuvuga ngo Kiliziya imwe, ntagatifu, gatolika, kandi irebera kuri FPR !
3. Itangazo ribiba amacakubiri n’impuha.
Icya mbere umuntu yibaza kuri ririya tangazo ni uburyo abantu bose ribavuga ribatsinda. Ntirivuga amazina y'abandagajwe abo ari bo, ntirivuga n’mazina y'ababikoze. Abanyarwanda baca umugani ngo findifindi irutwa na so araroga. Aho kuvugira mu marenga wakwerura. Iyo abagabo 44 bakoze inyandiko bakanayisinya, tuba twiteze ko bavuga ukuri guhamye, atari ukuri kw’igicagate. N’ubwo nabonye igihe.com cyarihutiye kwemeza ko abamaganwa ngo ari Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa, ntaho bavugwa muri ririya tangazo. Izi ni zo mbaraga nke zaryo. Biragaragara ko ibiri mu itangazo bitavuzweho rumwe nk’uko ribyemeza. Umumaro waryo ni ugutera urujijo aho gusobanura ibintu. Ni ukongera urwikekwe aho kurugabanya.
Igiteye impungenge kurushaho ni uko bongeyemo itsinda rya gatatu ngo ry’abatanga amakuru. Aha benshi batitonze bashobora kwishyira mu kagozi. Ejo mu gitondo FPR yiraye mu bapadiri ba Cyangugu ikabafunga ibahora guha amakuru uwo yita umwanzi, wenda aho twayiveba. Abapadiri ubwabo barabyemeje baranabisinyira. Ni umuco mwiza wo kwemera icyaha, ariko ngo uwihamagarira sakabaka aba yujuje imbeba urutete! Iyi se ni yo nzira yo kunoza ubumwe musenyeri Bimenyimana yiyemeje kunyuramo ?
Si ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda abantu bakuru bashyuha bakishyira mu mpatanwa. Muribuka uwari perezida Bizimungu Pasteur aca Musenyeri Misago ngo azajye ahandi hatari mu Rwanda. Yahawe amashyi urufaya. Nyamara bwarakeye icyo kiba ikirego nyamukuru mu kumuvanaho, ngo kuko yica amategeko! N’ibya Cyangugu ni ho bishya bishyira. Amaherezo bizaba ibya ka gahugu katagira mukuru. Muri bose, umunyabwenge ni Ubald wanze gusinya itangazo ridafututse! Niba yaranishe umuntu nk’uko bivugwa, ariko yahenze ubwenge musenyeri wa Cyangugu n’abapadiri be, abereka atyo ko azi umukino ! Niwe wateye hejuru ngo hari ibibazo, asaba ko habaho itangazo rishyikirizwa abanyamakuru, arangije aranyonyomba yigendera atarisinye ! Abibwira ko atari azi icyo akora ni abareba bugufi !
4.Musenyeri Bimenyimana ashobora guhunga amazi abira akinaga mu mazi abirinduye.
Niba nk’uko igihe.com kibivuga abamaganwe ari abapadiri bashinze www.leprophete.fr, harimo kwibeshya. Hagati y’abo na Musenyeri Bimenyimana harimo umwe ushobora guhura n’ingorane. Gushinga urubuga no kurwandikaho ntibiteze kuzaba icyaha mu mategeko ya kiliziya. Keretse bigaragaye ko bandikaho ibinyoma, icyo gihe bashinjwa kubeshya no kubeshyera abandi. Igitangaje rero, muri ririya tangazo ribamagana, hirinzwe gukoresha ijambo “ikinyoma”. Abarikoze barabyirinze kuko wenda bazi ukuri. Twari twiteze ko mu kuvuguruza ibimaze iminsi byandikwa ku bapadiri nka Ubald bari butumare impungenge bakatubwira ko ari ibinyoma. Barabyirinze. No mu byo biyemeje, ntiharimo gushyira imbere “ukuri”. Niba iby’ikinyoma bivuyeho, nta kindi kirego washinja bariya bapadiri bashinze www.leprophete.fr. Kuko kwandika si icyaha, keretse mu gahugu k’injiji.
Si ko bimeze kuri Musenyeri Bimenyimana. Icyaha cy'ubwicanyi Ubald na Ignace bashinjwa biramutse bibahama, yaba ari mu matsa. Haba muri Kiliziya no mu mategeko y’igihugu hari ibihano biteganyirizwa ukingira ikibaba umunyacyaha, cyane cyane ku byaha bikomeye ari byo mu gifaransa bita « crimes ». Abakurikira amakuru, mwumvise uburyo mu minsi ishize ku mugabane w’u Burayi n’Amerika hari Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika begujwe ikitaraganya kubera ibibazo bijyanye n'icyaha cyo gusambanya abana bato. Si uko ari bo bari barabikoze. Ahubwo bazize gukingira ikibaba ba nyir’ukubikora. Ni byiza kwibutsa ko muri kiliziya icyaha cyo kwica umuntu kiremereye kurusha biriya. Njye ndamutse ndi Mgr Bimenyimana nakwitonda mu bintu bimwe. Siniriwe mvuga mu mategeko ya gisivili ingaruka zo gukingira umwicanyi ikibaba. Uko biri kose, Bimenyimana afite byinshi akwiye kwikanga kurusha bariya bapadiri bashinze urubuga www.leprophete.fr.
5. Iturufu y’ubumwe.
Muri ririya tangazo baragira bati « Turasaba abasaserdoti bagenzi bacu bandika izo nyandiko kwibuka isano isumba iy’amaraso dufitanye ku bw’isakaramentu ry’ubusaserdoti twahawe maze bakadufasha kwegeranya ubushyo bw’Imana aho kubutatanya ». Ku baryanditse, kuvuga ko Padiri Ubald na Ignace bishe abantu ni ugucamo ibice ubushyo bw’Imana, kubiceceka bikaba kububumbira hamwe. Nta kwibaza ku kuri kw’ibivugwa n'abapadiri bagenzi babo! Nyamara mu by’ukuri, ikibazo si ukuvuga ko ibintu byabaye, ni ukumenya niba byarabaye koko cyangwa niba ari impuha. Ibiri amambu, mu ngingo yaryo ya gatatu, ririya tangazo rihamya ko ngo abandika ku mbuga za internet bahabwa amakuru n’abari mu Rwanda. Ni ukuvuga rero ko batandika ibihimbano, bisa no kuvuga ko baba bafite amakuru y’imvaho. None se kuvuga ibyabaye byabaye icyaha ryari ?
Iri turufu ryari rimenyerewe muri FPR none ritashye no muri Kiliziya y’Imana. Uvuze ibitagenda aba abangamiye ubumwe bw’abanyarwanda. Unenze FPR aba azanye amacakubiri. Uvuze ibyaha bikomeye Perezida Paul Kagame ashinjwa aba ari umwanzi w'u Rwanda n'Abanyarwanda bose ! Unenze Ubald aba aciye Diyosezi Cyangugu mo ibice.
Ikibazo cyo kumenya niba ibivugwa ari ukuri ntawe gishishikaje. Ubanza ari yo mpamvu ijambo « ukuri » n’ « ikinyoma » bitaboneka muri ririya tangazo. Ikibazo si ibyabaye ni ukubishyira ahagaragara !!! FPR ishatse yakwishima amasomo yayo arakataje. Na Kiliziya Ntagatifu ya Cyangugu yafashe icyigwa. Imbaraga z’ukuri ziratsinzwe, ukuri kw’imbaraga nikujye mbere !! Nguyu umusingi w’ubumwe mu bapadiri ba Cyangugu. Byumvuhore yarabinahuye ngo « hari ubwo abavuga ibinyoma baturusha gutera ijwi hejuru ukuri kukamwara kukajya kwihisha ».
Umwanzuro : kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya mu musozo
Itangazo risoza abarisinye biyambaza Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro. Tubishishoze. Iyi « formule » yo gusoza inyandiko za Kiliziya hiyambazwa Bikira Mariya yakwijwe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri. Ubu biragoye kubona inyandiko ya kiliziya idasoza imwiyambaza. Icyo ababikora batazi, ni umurongo uyu mukurambere yabikoragamo. Azwiho kuba yarakundaga cyane kwiyambaza uyu mubyeyi. Inyandiko zose n’inyigisho yazitangaga avuye kumwiyambaza. N’ubwo yabyandikaga mu musozo, yabaga ari cyo yahereheyo. Umusaruro byatanze ni uko ari mu bayobozi ba Kiliziya bagaragaje gushishoza gukomeye. Abakoze ririya tangazo baramwigannye ariko ubanza bariyambaje Bikira Mariya bamaze kurikora nk’uko babishyize ku musozo. Byari kuba byiza bamwiyambaje mu ntangiro, hari byinshi bari bakeneye kumurikirwaho. Ubutaha bazabanze icyo.
Ngo ihene mbi ntawe uyizirikaho iye. Ni kenshi abanyarwanda bijujutira ko FPR ari Rudasumbwa mu gutekinika no gutera siyasa (amayeri yo gutegekesha igitugu), none bitangiye kuducengera mu maraso. Niba na Kiliziya yari izwiho kuba urugero rw’ubushishozi itangiye gushyira imbere amanyanga no gutekinika, turagana habi. Mu rwa Gasabo ibibazo ni byinshi kandi bikeneye abantu b’intwari. Kutabona no kudakoma ni uburenganzira bw’ubihisemo. Ariko guhatira ababona kuba impumyi n’ibiragi, cyangwa ukabategeka kureba i Nyanza ngo batabona ibibazo bibakikije, ni ugutiza ikibi umurindi.
Edmond Munyangaju.