DUSANGIRE IJAMBO: Ntimuzatinye kubashirikira ikinyoma (Mt 10,26-33) .Padiri F RUDAKEMWA.
Tugeze ku cyumweru cya 3 cya Pasika. Kugirango tubashe kumva neza Ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru, reka tubanze dusubire inyuma gato
1.Ibyabanjirije izuka rya Yezu
Ku wa 4 Mutagatifu Yezu yarafashwe, agambaniwe n’umwe mu Ntumwa ze. Mu rubanza rwe mu nkiko z’Abayahudi, byaragaragaye rwose ko yari umwere ; ariko kubera ko abanzi be bari bafite ingufu, yakatiwe urwo gupfa. Umutware mukuru w’igihugu, Pilato, ni we wenyine washoboraga kumukiza. Na we yiboneye ko ibyo bamuregaga byose nta shingiro byari bifite ; ariko kubera ubwoba, asaba amazi arakaraba avuga ngo “Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe”. Abayahudi barasubiza bati “Amaraso ye araduhame, twe n’abana bacu” (Mt 27, 24-24).
Ubwo rero aratanzwe, bamwigirizaho nkana ibi bitavugwa, arabambwa, ariko n’igihe yari ku musaraba, bakomeza kumushinyagurira. Kuko n’ubundi bari bamunogeje, ntiyatinze kuvamo umwuka, bamushyingura hutihuti kuko umunsi mukuru wa Pasika wari wegereje. Ntibarekeye aho. Bagiye kwa Pilato, baramubwira bati “Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ´Nzazuka iminsi itatu ishize!` Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira Rubanda bati ´Yazutse mu bapfuye!`maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere”.Pilato arabasubiza ati “Dore abarinzi, nimugende murinde imva uko mubyumva”. Nuko baragenda badanangira imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye, maze bahasiga abazamu (Mt 27,62-66).
Buri wese muri twe ashobora kwiyumvisha ukuntu abanzi n’abishi ba Yezu bariye Pasika bagira bati “ibye turabirangije, nimucyo twihembe”. Ni birya igitero kimwe cya ya ndirimbo yitwa “Mu ngoro y’Imana….” kivuga kigira kiti “Kristu amaze gutanga, Shitani yakubise agatwenge yibwira ko Yezu atazongera kwamamaza Inkuru Nziza!”. Yaribeshyaga, Inkuru Nziza ni bwo yari igiye kwamamazwa ahubwo.
1.Izuka rya Yezu
Ntawuhiganayo (nta muntu uhiga n’Imana) ni umwana w’Umunyarwanda. Ku munsi wa gatatu Yezu yarazutse koko. “Bamwe mu bazamu baza mu murwa kumenyesha abatware n’abaherezabitambo ibyari byabaye byose. Nibwo bateranye hamwe n’abakuru b’umuryango ; nuko bajya inama ; baha abo basirikare amafaranga menshi, babihanangiriza bati ´Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye`. Umutware w’igihugu nabimenya, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara”. Bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko bari babwirijwe. Nuko iyo nkuru yogera mu Bayahudi kugeza na n’ubu” (Mt 28,11-15)!
Yezu wazutse yakomeje kubonekera abe, kandi abanzi be bakabimenya, rwose bakabura uko bifata. Kuri Pentekosti ho, byabaye agahebuzo. Intumwa zahawe Roho Mutagatifu, zitangira kwamamaza ko Yezu yazutse ko “nta wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe”. Ngo abanzi ba Yezu babone uko Intumwa zigisha zishize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari abantu basanzwe, barumirwa. Ngibyo ibyo igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiri kutubwira muri iyi minsi.
Aho ibintu bigeze, noneho abafite ubwoba ni abishe Yezu. Mbere yigishaga wenyine, noneho ubu Intumwa ze ziri kwigisha zose. Mbere yakoraga ibitangaza wenyine, none zimwe mu Ntumwa ze nka Petero, Yohani na Filipo nazo zirakora ibitangaza. Abigishwa bari bamucitseho, none umunsi umwe harahinduka abantu ibihumbi bitatu, undi hagahinduka ibihumbi bitanu, kandi abo bahindutse nabo bakajya kwigisha. Gutotezwa, gufungwa cyangwa kwicwa ntabwo bibaca intege, aho bituma bashishikara kurushaho. Barabirukana i Yeruzalemu, bagakwira muri Samariya na Yudeya, aho naho bagakomeza kwigisha. Ubwo kandi ni ko abantu benshi, Abayahudi n’Abapagani, bari baje i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika na Pentekosti baturutse hirya no hino mu bihugu byari byarigaruriwe n’Abanyaroma (empire romain) bari gusubira iwabo bamamaza hose ko Yezu yazutse, ko ari we Mukiza umwe rukumbi. Abanzi be bamanjiriwe!!! Ikigiye gukurikiraho ni uko Intumwa nazo zigiye kurenga Samariya na Yudeya, zikajya kwamamaza Inkuru Nziza kugera ku mpera z’isi. Uw’ingenzi muri bo azaba Paulo Mutagatifu wabanje gutoteza Abemera, nyuma akaza guhinduka, ndetse akaba ari nawe Abemera bose bazakesha rya zina ryiza cyane ryo kwitwa “ABAKRISTU”
2.Ibi byose biratwigisha iki ?
Biratwigisha ko “imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umusaraba”. Nk’uko twabivugaga muri Dusangire Ijambo yo ku cyumweru cya Mashami, “Ntawarondora abakristu b’ingeri zose (abaporo, abagatolika, abawortodosi, abihaye Imana, abalayiki….) ndetse n’abandi batari abakristu bakurikije urugero rwa Yezu, bakababara, bagatotezwa, bagafungwa, bakicwa…. Akenshi ibyiza baharaniraga byagiye bigerwaho batakiriho, ariko ukwitanga kwabo kukaba ari ko kwatumye bibanguka”.
Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (11,35-38) ibivuga muri aya magambo iti “Hari abahisemo gutanyaguzwa, banga kubabarirwa…. Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko. Hari abatewe amabuye, basatuzwa urukero, batemaguzwa inkota ; hari abatorongeye, bagenda bambaye impu z’intama n’iz’ihene, ari abatindahare, bapfukiranwa kandi batotezwa, -abatari bagenewe kuba ab’isi- babuyeraga ku gasi no mu masenga y’isi” (Heb 11,35-38).
Bene abo twarabumvise, abandi twarababonye benshi cyane : Arapfuye pasitori Martin Luther King yitangira Abirabura bo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, arapfuye Musenyeri Oscar Arnulfo Romero muri Salvador, arapfuye Musenyeri Helder Camara muri Brésil, n’abandi benshi.
Mu Rwanda barapfuye ba padiri Augustin Nkezabera (Muramba-Gisenyi), Jean Bosco Munyaneza (Mukarange-Kibungo), Felicitée Niyitegeka (Gisenyi) n’abandi benshi banze kwitandukanya n’Abatutsi Interahamwe zashakaga kwica mu w’1994.
Arapfuye Furere Jean Baptiste Nsinga, Musenyeri Innocent Gasabwoya, Padiri Boniface Kagabo n’abandi benshi banze kwitandukanya n’Abahutu Inkotanyi zashakaga kurimbura mu w’1994 na nyuma yaho. Uwarondora abo mu Rwanda n’abo mu mahanga bose babujijwe epfo na ruguru, bamwe bagakuriramo ubwehe bwo kurwara no gupfa, abandi bakarokoka ku bw’amahirwe, ntiyazarangiza. Bene abo ni bo bazukira ubuzima bw’iteka, bene abo ni bo bahora bibukwa, ntibibagirane na rimwe.
Iyo Nelson Mandella n’abandi barwanshyaka ba ANC muri Afurika y’Epfo bigirira ubwoba bwo kwicwa no gufungwa bakicecekera, n’ubu politiki y’ivanguramoko iba ikiriho muri icyo gihugu. Iyo Mahatma Gandhi adaharanira ko Abongereza bava mu Buhindi, icyo gihugu cyari kumara indi myaka myinshi mu bukoloni.
Namwe Banyarwanda muharanira ko igihugu cyanyu cyava mu maboko ya ba Mpatsibihugu, kikigenga koko, ntimucike intege. Abitanga kugirango kibemo demokarasi, ubutabera nyabwo, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, amajyambere hose no mu ngeri zose byimakazwe mu Rwanda, ntimucibwe intege n’ingorane muhura nazo. Kuko nta gushidikanya, ineza izatsinda inabi, ukuri kuzatsinda ikinyoma, urukundo ruzatsinda urwango, urumuri ruzatsinda umwijima, ingeso mbi yo kwikubira izasimburwa n’umuco mwiza wo gusaranganya.“Aho umwaga utari, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batatu”.
Mu bwitange bwanyu mukomeze mufashwe n’isengesho ryiza rya Mutagatifu Farasisiko w’Asizi ubwira Imana ati :
“Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe, ndashaka kukubera intumwa y’amahoro mu bantu, ngicyo icyifuzo cyanjye nta kindi, urangire we kandi ubinshoboze.
Ahari urwango n’inabi mpagwize urukundo n’ineza, ahari ubugome n’ubuhemu mpageze imbabazi n’impuhwe, ahari ubutiriganya n’inzangano hatambe umubano n’ineza, ahari ubuyobe n’amafuti mpamenyeshe ukuri.
Abashidikanya n’abakonje mbagezeho ukwemera, abihebye n’abashavuye, mbahumurize bagarure icyizere. Abari mu mwijima baronke urumuri, abafite agahinda n’intimba mbatere ibyishimo bihamye.
Nyagasani urampe kwitonda, maze ngukorere ntizigamye. Aho kumaranira kwitabwaho, urampe kumva abandi kandi mbubahe. Abaza bangana bose mbasanganize urugwiro ruzira uburyarya. Aho guharanira gukundwa, urampe gukunda abandi kandi mbitangire.
Kuko utanga ariwe uzaronka, utishyira imbere bazamwibuka, ugira impuhwe azazigirirwa, utanga ubugingo bwe azazukira kubuhorana iteka”.
Intego nziza nk’iyi ni nde utayitangira ? Icyumweru gitaha kizaba ari icyumeru cya 4 cya Pasika. Ni icyumweru cy’umushumba mwiza. Tuzarebera hamwe ibiranga umushumba mwiza, tuzashimira Imana ko ku isi no mu Rwanda hari abashumba beza, tuyisabe kutwongerera abandi. Tuzayibwira ariko ko hari n’abacanshuro n’ibirura, tubisabire guhinduka ngo byitangire ubushyo byaragijwe.
Mukomeze mugire Pasika Nziza.
Padiri F. RUDAKEMWA (leprophete.fr)