Bangui: Week end igiye kuba indahiro muri Afurika : Inyeshyamba za Séléka zinjiye mu murwa mukuru wa Bangui!
Biteye kwibaza kubona kuwa gatandatu w’icyumweru gishize aribwo inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Ntaganda na Runiga zarimo ziruka zihungira mu Rwanda ; none kuri uyu wa gatandatu ingabo z’igihugu cya centrafrica zikaba ziri kwiruka zihunga umurwa mukuru wa Bangui !
Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’igihugu cya Centrafrica zizwi ku izina rya SELEKA zimaze kwinjira mu murwa mukuru w’icyo gihugu witwa Bangui. Umwe mubasilikare b’ingabo nyafurika zishinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu aremeza ko hari imirwano ihuje ingabo z’icyo gihugu n’inyeshyamba za Séléka , hakaba n’indege ya Kajugujugu y’intambara izo nyeshyamba zimaze guhanura !
Umu jenerali ukomoka mu gihugu cya Gabon witwa Jean Félix Akaga uyoboye ingabo mpuzamahanga FOMAC zo kugarura amahoro, aremeza ko hari urusaku rukomeye rw’amasasu arashwe n’imbunda nini ruri kumvikana mu murwa mukuru wa Centrafrica.
Amakuru atangwa n’ingabo za Centrafrica aremeza ko amarembo y’umujyi wa Bangui azwi ku izina rya PK12 agenzurwa n’inyeshyamba za Séléka. Umuvugizi w’inyeshyamba za Séléka arahamagarira abaturage batuye umurwa mukuru kuguma mu mazu yabo , akaba abamenyesha ko amarembo y’injira mu murwa mukuru bayafashe kandi ko imirwano igikomeza !
Ubwanditsi !