AFANDE Marc Matabaro atweretse uburyo « Politiki y’abasilikari » b'Abanyarwanda ikomeje kuba « URUJIJO » rusa ! (leprophete.fr)
KAYIBANDA Grégoire ni we musivili wenyine wabaye perezida w'u Rwanda atowe na rubanda mu buryo bwa Demokarasi. Yavanywe ku butegetsi na Coup d'Etat y'Abasilikari mu 1973, hanyuma aza kwicwa.Yasimbuwe na Habyarimana Juvénal na we aza kwicwa mu 1994 ahanuwe mu ndege. Aho Kagame we azavaho mu mahoro ?
Mbere yo kugira ikindi navuga ndagira ngo umusomyi aze kugumana iri jambo rya Matabaro mu mutwe, riramurikira ibikurikiraho :
« Ariko navuze ko revolusiyo y’ubwoko bumwe idashatse kwegera no kwisunga igisirikare ngo kizarengere abaturage mu gihe Kagame yashaka kugirira nabi abaturage, yarangirira mu mivu y’amaraso kuko igisirikare cyo mu Rwanda cy’ubwoko bumwe bw’abatutsi, guhangana n’abaturage b’ubwoko bumwe bw’abahutu nta kabuza byarangira nabi… ».
Icyo nkundira Matabaro ni uko ari umwe mu Banyarwanda bake batinyuka kuvuga icyo batekereza (n’iyo cyaba gifutamye !) batihishe inyuma y’amazina y’amahimbano !
Mu nyandiko ye yise « Padiri Nahimana arajijisha cyangwa arimo kudandabirana », aratugezaho amakuru nashyira mu ngingo eshatu zikurikira :
(1) Matabaro yabaye umusirikari.
(2) Uko Matabaro abona ikibazo cyo kwibohora ku ngoma y’igitugu
n’igisubizo cyuzuye urujijo atanga.
(3) Icyaha ashinja padiri cyo kwanga Abatutsi !
Reka dusesengure buri ngingo.
I.MARC MATABARO YABAYE UMUSILIKARI
Kugeza ubu Marc Matabaro ntiyajyaga atangaza ko yigeze kuba umusilikari ! Ubu noneho yiyemeje kubiduhishurira muri aya magambo :
« Wenda agasuzuguro Padiri afitiye abasirikare kamwumvisha ko ikintu cyose kirimo abasirikare kiba kigamije kumena amaraso n’intambara. Rero njye nk’umuntu wabaye mu buzima bwa gisirikare hafi imyaka irenga 15 ntabwo nakwihanganira ako gasuzuguro. Igisirikare gisobanura discipline, Gushyira mu gaciro, kumenya uwo urwana nawe n’ingufu afite, kugaragaza ingufu zishobora gutuma uwo muhanganye adafata icyemezo cyo kurwana (dissuasion) n’ibindi… »
Gusa rero n’ubwo Matabaro atubwiye ko yabaye umusilikari, hari ibindi bisobanuro yirinze gutanga kuko ahari byamuviramo ikimwaro. Dore ibibazo twibaza nabyo azabidusubize :
*Yabaye umusilikari mu yihe myaka ?
*No d’Immatricule ?
*Yari afite iyihe grade?
*Yabaye mu kihe gisilikari: muri Ex-FAR ? Mu Bacengezi ? Muri FDLR? Muri FPR-Inkotanyi? Muri APR? Mu gisilikari cya Norvège?
Mu gihe Matabaro ataradusubiza ,twahera ku byo tuzi tukishakira ibyo adatinyuka kuvuga:
(1)Mu kiganiro mperutse kugirana na Matabaro kuri radiyo Ijwi rya rubanda yatangaje ko afite imyaka 38. Ni ukuvuga ko muri 1994, ubwo Igisilikari cya Habyarimana (FAR) cyasenywaga, Matabaro yari afite imyaka nka 20 gusa. Ni ukuvuga ko atigeze ajya mu ngabo za FAR kandi n’iyo yaba yarazinjiyemo ntiyaba yaramazemo imyaka 15, keretse aramutse atwemeje ko yinjiye mu ngabo afite imyaka itatu gusa y’amavuko!
(2)Matabaro ntashobora kuba yarabaye umusilikari wa APR kuko amakuru atanga avuga ko icyo gisilikari kigizwe n’Abatutsi 100% yerekana ko Matabaro ashobora kuba atazi uko icyo gisilikari gihagaze muri iki gihe! Kereka niba ba Bahutu bose bahoze muri EX-FAR bacyinjijwemo barishwe ntitubimenye, yenda hakaba hasigaye Jenerali Rwarakabije gusa tukaba duhora tumwerekwa kuri televiziyo mu buryo bw’umutako!
(3)Biragaragara ko hasigaye ahantu hatatu Matabaro yaba yarakoreye ibyo yita ubuzima bwa gisilikari:
a)Matabaro yigiye ibyo gukoresha intwaro mu Nterahamwe kuko zo zitazuyazaga kwakira n’abana b’imyaka nk’iyo yari afite mu 1994! Icyo gihe byaba bisobanuye ko Matabaro yaba yarishoye mu bwicanyi bwarimbuye Abatutsi, none ubu akaba yifuza ko abicanyi yikundira batikije Abahutu aribo bafata ubutegetsi, yenda akaba yarijejwe ko azagororerwa kudacirwa urubanza !
b) Matabaro yabaye muri FDLR (cyangwa mu mutwe wiyise ABACENGEZI), akaba ariho yatorejwe ibyo kwicana, kugeza n’ubwo uwo mutwe ufatwa nk’Uwiterabwoba! Ikindi giteye kwibaza mu mvugo ya Matabaro ni ibigwi avuga FDLR mu gihe abandi benshi bipfuka mu maso iyo bumvise iryo zina! Niba atabiterwa n’uko yayibayemo, Matabaro arataka FDLR ibigwi itagira mu buryo bwa SIASA kubera ko hari icyo ashaka kuyisaba! Tuzakomeza kubitohoza neza!
c) Matabaro ashobora kuba yarabaye KADOGO muri FPR-Inkotanyi guhera muri za 1990 (yari afite imyaka nka 15!), kandi tuzi ko izo za Kadogo ari zo zatojwe kumena amaraso zitagisha imitima inama, kugeza n’ubwo zisatura inda z’abagore batwite nta mususu! Matabaro, aho nturi umwe muri bene abo ukaba ukitwihishemo?
Nkurikije ibyo Matabaro yiyandikira n’ubwira afite mu kuvuganira abasilikari babaye IBYAMAMARE mu kurimbura abaturage b’Abasivili, birumvikana ko Matabaro ari umwe muri bene abo ! Ibyo avuga byose abivuga mu nyungu ze, agamije kwirengera no kurengera Abicanyi bamuyoboraga! Iyo Matabaro ajya kuba umusilikari waranzwe na discipline nk’uko abivuga yajyaga no kumenya ko umusirikari utumvira abategetsi b’igihugu cye cyangwa se nibura ngo yitangire kurengera abaturage barengana nta kandi gaciro ashobora kugira! Yenda kubatuka ngo niba “USELESS” ni ugukabya, ariko bene abo bantu bagomba kwigizwa kure y’abaturage, bakiberaho batuye mu buroko cyangwa mu bwihisho mu gihe bagitegereje icyo Inkiko zizabagenera, nicyo cyaha benshi amahoro.
Na none kandi umuntu ntiyabura kwibaza iki kibazo: niba se Matabaro ari umusilikari uhangayikishijwe no kurengera abaturage “Ingabo z’Abatutsi 100%“zikandamije kandi zikaba zidahwema kubarasa, arakora iki muri Norvège, yagiye mu ishyamba ? Matabaro, muri Norvège niho uzahagurukiriza igitero kizakuraho Paul Kagame?
Uko byamera kose, Matabaro ni Umusilikari kuko we ubwe yemeza ko n’abirukanywe mu gisilikari bahamana amapeti yabo (ba Liyetona Jenerali bakaguma kuba abakuru b’Ingabo batagira!). Ariko igitangaje kurushaho ni uko Umusilikari Matabaro na bagenzi be bashaka gukora politiki ku mugaragaro! Bazabe se batazi ko mu mategekonshinga yose yabaye mu Rwanda, guhera mu 1962 kugera n’uyu munsi , abasilikari babujijwe gukora politiki ? Kandi impamvu amategeko abuza abasilikari gukora politiki ni uko bayikora nabi: Burya rero ngo ikiranga ingoma y’Abasilikari ni uko iyo basumbirijwe nta kindi gisubizo birirwa batekereza uretse KURASA NO KWICA, mbese nk’uko Matabaro adahwema kubivuga no kubyandika !
Kandi rero urugero rw’amateka y’u Rwanda rurabitwereka neza:
(1)Abasilikari bakoze Coup d’Etat mu 1973, bishe Perezida Kayibanda w’Umusivili wari waratowe n’abaturage, bagerekaho no gusogota Abanyapolitiki bose b’ingenzi bakomokaga i Gitarama. (Soma liste y’abishwe ku mwisho w’iyi nkuru). Ngo nicyo gisubizo bari babonye.
Uko ubwo butegetsi bwagiyeho ni nako bwavuyeho : Bwabonye butsinzwe urugamba rwa gisilikari busanga igisubizo ari ugukerera Abatutsi b’Inzirakarengane. KWICA abaturage ni cyo gisubizo abasilikari bo mu Rwanda bahorana.
(2)Ubutegetsi bw’Abasilikari ba FPR bwagiyeho(1994) bwoga mu nyanja y’amaraso = miliyoni y’Abanyarwanda yahasize agatwe ! N’ubu kandi ntiburunamura icumu !
(3)Matabaro n’abafatanya-cyaha-bikorwa be nabo bati : dufite umuti, ni uwo guteza indi ntambara, tugakuraho Kagame, natwe tukayobora NKA WE !Bibaye impamo, akaboko kishe inkware uhora ukabangaritse!
Aha niho hakwiye kumvikana neza :
Politiki y’u Rwanda yishwe n’Abasilikari b’Abicanyi ! Niba habaho abasilikari batari abicanyi simbizi, ikigaragara ni uko ntacyo bakoze, na n’ubu kandi ntacyo bakora ngo babuze abicanyi ruharwa gutsemba abaturage no kuzambya igihugu !
Icyo twasaba abasilikari b’Abanyarwanda ni uko bafungura amaso, bakaba« réalistes »nk’uko Matabaro abyigamba yibeshyera ! Le constat est sans appel : Politiki y’abasilikari niyo yatwiciye igihugu !
Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire, basezerere ku mugaragaro Abasikari bose muri politiki. Ibya politiki abasilikari nibabireke babiharire abanyapolitiki b’Abasivili, nibwo igihugu cyacu kizagira amahoro ,kigakunda kikagera kuri DEMOKARASI.
Umusilikari nyawe aharanira kurinda ubusugire bw'igihugu cye kugira ngo budahungabanywa n’umwanzi uturutse hanze. Uwo niwe bagomba gusenya ! Ubwo kandi baba biyemeje no kumenera igihugu amaraso yabo igihe bibaye ngombwa ! Abasilikari b'abanyarwanda bo wagira ngo barahiriye kumena amaraso y'abenegihugu bakagombye guhumuriza no kurindira umutekano ! Bazumva ryari ko abanzi b’u Rwanda atari abenegihugu! Nyamara se Abanyarwanda b'inzirakarengane sibo badahwema kuraswa no kwicwa n’imbunda zaguzwe mu misoro batanze biziritse umukanda ! Ishyano riragwira ni ukuri !
Nanone ariko igitekerezo nk’iki ntidutegereze ko Matabaro (n’abameze nka we) yagishyikira kuko ahari, iyo mu ishyamba aho yatorejwe, yabeshywe ko Abasilikari b’Abicanyi ari bo bazi gutegeka igihugu bonyine ! Nyamara wareba uko abo basilikari bumva ibibazo by’igihugu, ukumirwa !
II.DORE UKO UMUSILIKARI MARC MATABARO YUMVA INZIRA Y’UKWIBOHOZA KU NGOMA Y’IGITUGU.
Matabaro arabivuga muri aya magambo :
« Niba ntanze igitekerezo nkavuga ko opposition yakwisunga ababaye muri FPR no mu gisirikare ngo babashe kumvisha bagenzi babo, babanye, bakuranye, bakoranye ko bagomba guharanira amahinduka, demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda, icyo gisirikare kikanga gukurikiza amategeko agirira nabi abaturage, ntabwo Padiri Nahimana yagombye kubyuririraho ngo n’inzira y’intambara.
Kutabwiza Kagame umunwa gusa ntibivuze intambara gusa, hari force de dissuasion yaterwa n’abaturage n’abasirikare bashyize hamwe batamushyigikiye kuko Kagame nta na rimwe ashobora kwemera gushyikirana adasumbirijwe ».
A.Ikibazo Matabaro agishushanya atya :
(1)Mu Rwanda ,abaturage bari ku ngoyi y’ingoma y’igitugu cya gisilikari kigizwe n’ubwoko bumwe bw’Abatutsi , ku rwego rwa 100%.
(2) Abaturage bagomba kubwibohozaho banyuze mu nzira ya REVOLISIYO.
(3)Ariko abaturage nibashaka kwigaragambya, kiriya gisilikari cy’Abatutsi 100% ntikizazuyaza kubarasa ku itegeko rya Kagame.
B.Igisubizo Matabaro atanga kiratangaje :
(1)Matabaro ateye intambwe: yemeye ko revolisiyo ishoboka kandi ko abaturage babyiyemeje bashobora kwibyaramo « une force de dissuasion ».
(2)Ariko ibyo ntibimubuza kongera gutera urujijo ashaka kutwumvisha ko Abasilikari b’abicanyi bahoze muri FPR ngo aribo bonyine babwira igisilikari cy'Abatutsi kiri ku butegetsi ko kitagomba kurasa abaturage baharanira kugihirika kugira ngo basubirane uburenganzira bwabo!
Uwo murimo niba abahoze muri FPR bawushoboye se ni nde wababujije kuwukora? Ni Padiri Nahimana ? Kugeza ubu se ninde wabujije abasilikari gufatanya n’abaturage kwibohoza niba koko babona ko abaturage barengana?
Muri make Matabaro asanga ko abaturage bazashobora gukora revolisiyo yoguhirika ubutegetsi bw’abasilikari bubakandamije ari uko abo basilikari bari ku butegetsi babifashijemo abaturage. Mu yandi magambo ni ukuvuga ibintu bibiri :
*ko abaturage bagomba gukora revolisiyo ari uko babanje guhabwa uruhushya n’abasilikari bari ku butegetsi !
* Ko IGISILIKARI gikandamije abaturage ari cyo ubwacyo kizikura ku butegetsi !!!
C.Uko tubibona
Ubu se uwakwivugira ko imitekerereze nk’iyi ya Matabaro (un raisonnement insensé) idafite umutwe n’ikibuno yaba abitewe no kwiyemera ?
Nyamara mu gucurikiranya imvugo bigeze aha, hari IBANGA RIKOMEYE cyane Matabaro agamije gutambutsa :
(3)Kuri we, abaturage nibo bafite ingufu kurusha abasilikari bari ku butegetsi (kandi iri jambo ryo ni ukuri kw’impamo !) bityo Matabaro akaba agendereye gutongoza abaturage ngo bemere gushyigikira Abasilikari bavuye muri FPR kugira ngo nabo bashobore kwifatira ubutegetsi ! Mu yandi magambo, Abasilikari bahoze muri FPR (n’ubu kandi bakiyirimo kuko batigeze bayirukanwamo !) bakeneye ko abaturage babafasha guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame kugira ngo abe aribo bayobora igihugu !
IBANGA ni iri : Si REVOLISIYO rero abasilikari b’abicanyi bakeneye ahubwo ni COUP D’ETAT (Matabaro ntakitiranye ibintu!), yakorwa abaturage babanje kugirwa AGAKINGIRIZO. Mwibuke ikinamico ryo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu kazi ryabanjirije Coup d’Etat yo muri 1973 !! ! Uzi ko amateka ajya yisubiramo koko ?
Gusa rero ntitwibagirwe ko abo basilikari Matabaro ashaka ko bafata ubutegetsi ari babandi nyine babaye IBYAMAMARE mu kurasa abaturage ! Abo basilikari b’abicanyi bafatanyije na Afande Matabaro nibamara gufata ubutegetsi, abaturage bazaba batanze ibindi bitambo bitagira ingano bazagororerwa iki ? Ntacyo bazunguka : hazaba havuyeho abicanyi twari tumaze kumenyera, (yenda bari batangiye kumva ko bicanye bihagije !), hajyeho abagifite ubukana bwo kurushaho kwica abaturage ! Hanyuma bazishyiriraho inzego z'ubutegetsi bihishamo n'amategeko abarengera, kugira ngo batazacirwa imanza....bityo Abanyarwanda bazahore muri iyo mbyino isesa amaraso ubuziraherezo!
Koko abo basilikari Matabaro atubwira si Ibimanuka bivuye mu ngabo zo mu ijuru uyu munsi, yenda ngo tubasenge ubweramutima baranganwa ! Abo Basilikari Matabaro ari kwamamaza ni babandi twiboneye n’amaso yacu igihe bicaga rubanda rw’Abasivili izuba riva, kandi nta kimenyetso na kimwe kitwemeza ko bahindutse mu mutima, au contraire !
Niba abasirikari Matabaro arata ibigwi bashaka intambara yo gukiza abanyarwanda ingoma y’igitugu bo ubwabo bishyiriyeho , nibafate iy’ishyamba bareke kujijisha babyiganira mu mashyaka mashya bagamije gushyiraho ari uko babanje GUCURANURA no kurimbura ayasaga n’aho amaze gushinga imizi. Nibarenge iturufu yo kurondora ibyaha by’ubwicanyi bakoreye abakuru b’ibihugu n’izindi nzirakarengane, kuko tubizi, maze ahubwo bemere ko inshingano y’ibanze y’umunyapolitiki mwiza ari ukwemera kuganira no kujya impaka n'abandi (débat contradictoire) hagamijwe ko UKURI kwajya ahagaragara, n'uko UBUTABERA bwatanga ibisubizo bikwiye:abagiranabi bose bagahanwa cyangwa se bagahabwa imbabazi, mu nzira zumvikanyweho.
Umwanzuro kuri iki kibazo :
Ubukana Matabaro afite mu gushinja icyaha cyo gukorera Kagame abatabona ibintu nka we bwerekana ko, uretse gushaka gucirira urujijo, Matabaro ari mu bagambiriye kutubeshya ko ikibazo cy’u Rwanda ari Paul Kagame wenyine, naho ingabo ze zo, ngo ziramutse ziyobowe n’abo muri RNC, ngo ntizakongera kurasa abaturage !
Aha rero hari ikibazo gikomeye : niba abo basilikari bo mu bwoko bumwe b’Abatutsi 100% nk’uko Matabaro abita, bakunda abaturage cyane kurusha Kagame, kandi bakaba ari intwari ndetse barangwa na disipuline no gushyira mu gaciro da ( !), bakaba bazi umwanzi bahanganye (Kagame) n’ingufu ze, kandi bashobora kumubuza gufata icyemezo cyo kurwana….barabuzwa n’iki gufata Kagame mpiri maze ngo ibintu bihinduke hatagombye kumeneka amaraso menshi n’abaturage batagizwe igikoresho gitindi ! Icyo gihe twaba tumenye ko analyses za Matabaro atari nka za nzozi z’umutindi… !
III.ICYAHA CYO KWANGA ABATUTSI MATABARO AHORA ATSINDAGIRA PADIRI NAHIMANA NACYO NI URUJIJO RUSA !
(1)Matabaro ni we ubwe wemeza ko igisilikari cya Kagame kigizwe n’ubwoko bumwe bw’Abatutsi 100%, birumvikana ko ubwo kirengera mbere na mbere inyungu z’Abatutsi, ngo ndetse kikaba kitazuyaza kurasa Abahutu baramutse biyemeje guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo !
(2)Uyu Matabaro ni we na none wemeza ko Padiri Nahimana akorera FPR ndetse akaba akunda Kagame (w’Umututsi !) ku buryo ngo yaba « yaramurwariye indege », ni ukuvuga ko amwikundira birenze igipimo !
Ikibazo : Abandi Batutsi padiri Nahimana yanga, Matabaro ashaka kuvuga ni bande ?
Igisubizo: Hari ibisobanuro bibiri gusa bishoboka!
(1)Kuri Matabaro, Abatutsi nyabo ni bariya 4 bo muri RNC gusa ! Aha umuntu yakwibaza niba Matabaro yarize ya chapitre biga mu mashuri abanza yitwa inganyagaciro ! Niba abandi barayize Matabaro yasibye nagiraga ngo mubwire ko njye nayize kandi nkihatira kuyumva !
(2)Matabaro ashobora kuba ari Umututsi w’umwibone bityo kutabona ibintu kimwe na we akaba aribyo yita kwanga Abatutsi ! Iyi turufu nayo turayimenyereye, ni ya logique igaragara mu Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside ryamariye Abahutu b’inzirakarengane mu kagozi ! Aho si « logique nshya »! Njye siyo nize ! Aho iyi logique nshya ya Matabaro ntiyaba yarahimbwe n’Abasirikari bishoye muri politiki ?
Uretse ibyo bisobanuro byombi dutanze haruguru nta kindi mbona Matabaro yaheraho anshinja kwanga Abatutsi ! Ndamwibutsa ko njye ntazi kurashisha n'itopito kandi nkaba nta maraso y'umututsi, umuhutu , umutwa cyangwa umunyamahanga ambarwaho !
REKA DUSOZE TWIYIBUTSA IGITEKEREZO CY’INGENZI
(1)Guhera mu 1973, ikibazo u Rwanda rufite ni iki ngiki : ABASILIKARI MURI POLITIKI ! Iyo bafite ubutegetsi nta kindi gisubizo(mode opératoire) bagira kitari muri aya magambo :
KWIKUBIRA-GUCECEKESHA-KURASA NO KWICA ABENEGIHUGU !
(2)Nicyo kidutera kwemeza ko mu Rwanda hakenewe REVOLISIYO y’ABASIVILI!
(3)Iyaba Abasivili bose banyumvaga ngo baze duhaguruke twese duhangane n’Abasilikari batazi umurimo wabo, nka ba Matabaro!
(4)Nihashakwe uburyo bwose bwo kumvisha Abanyarwanda ko umusilikari wambaye Uniforme agomba kubarizwa muri caserne, ntayisohokemo adahawe amategeko n’abategetsi b’Abasivili bayobora igihugu cye.
(5)U Rwanda rukeneye «Une vraie Armée républicaine », ikorera inyungu za rubanda aho kuba amaboko matindi y’abanyigitugu bahonyora uburenganzira bw’Abenegihugu.
(6)Abasilikari nibarekera Abasivili urubuga rwa politiki, nibwo igihugu cyacu kizagaruka mu nzira nzima, kikava mu GICUCU CY’URUPFU (Orbite de la mort), cyashowemo n’abafite uburambe mu kurasa no kumasha abaturage. Nibwo Abanyarwanda bazongera bagasabana batishishanya, Inyabutatu ijya mbere ntiyongere gusubira inyuma ngo iryane, demokarasi igashinga imizi, Imana ikongera kwibuka ko igomba kwirirwa ahandi ariko igataha i Rwanda.
Ihumure ku Banyarwanda mwese mwazahajwe na politiki yica.
Padiri Thomas Nahimana
Dore amazina y’abo banyapolitiki ba Repubulika ya mbere bishwe urw’agashinyaguro nk'uko tubisanga mu gitabo cya
Shyirambere J. Barahinyura,
Le Général-major Habyarimana, 1978-1988 : Quinze ans de tyrannie et de tartuferie au Rwanda.
- Kayibanda Grégoire, perezida wa repubulika
- Muyaneza Augustin, Ministre(Gitarama)
- Bizimana André, Ministre(Gitarama)
- Harerimana Gaspard, Ministre(Gitarama)
- Nyiribakwe Godefroy, Secretaire d’Etat(Gitarama)
- Minani Frodouard, Ministre (Gitarama)
- Nzanana Fidèle, minister( Kibuye)
- Kaberuka Emmanuel, Ambassadeur
- Ndahayo Claver, Secrétaire Député à l’assemblée nationale(Gitarama)
- Mbarubukeye Athanase, Secrétaire exécutif du Parti (Gitarama)
- Niyonzima Maximilien, Secrétaire régional du Parti(Gitarama)
- Ntarikure Elie, Secrétaire Général(Gitarama)
- Hodari Alipe(Secrétaire particulier de la Présidence de la Republique (Gitarama)
- Kanani Aminadab Président de la Cour d’appel, Chambre de Ruhengeri(Gitarama)
- Munyandamutsa Philippe, Président de la Cour d’appel, Chambre de Kigali(Gitarama)
- Gakire Jean,Secrétaire Général, (Gitarama)
- Kalisa Narcisse, Secrétaire général(Gitarama)
- Ndandari Gaspard, Administrateur de la Banque Nationale du Rwanda(Gitarama)
- Muvunankiko Gerard, Député(Gitarama)
- Misago Mathias, Député(Butare)
- Shumbusho François, Directeur général(Gitarama)
- Ugirashebuja J.Eric, Directeur général( Gitarama)
- Bizindori Louis, Directeur de l’ONACO(Gitarama)
- Mivumbi Damien, Directeur Général (Gitarama)
- Ndahimana Stanislas, Directeur Général(Gitarama)
- Nyamwasa Gallican, Officier(Butare)
- Twagirayezu Aloys, Officier
- Zihinjishi Oscar, Officier
- Niyoyita Dominique Officier(Gikongoro)
- Bisabo Aloys,Officier
- Habimana Mathias, Officier
- Habimana Siridion, Officier
- Muganimfura Aphias, Député National
- Ntirushwa Siridion, Député National
- Nubashyimfura Charles, Député national
- Nyabuhene Fidèle, Député National
- Ndutiye Justin, Député National
- Mporanyi Prosper, Agent de la sûreté Nationale
- Turatsinze Désiré, Directeur à la caisse Sociale
- Musabe Jules-simon, Diplomate
- Ntaganzwa Alexandre, Directeur
- Mlle Kabarenzi Agnès, Fonctionnaire
- Kanakuze Omar, Commerçant-Gitarama
- Gasamunyiga Melchior, Directeur général à la Présidence
- Kabandana Pierre-Célestin, Sans fonction officielle.
- Sebagabo Athanase, Inspecteur d’Arrondissement
- Twagirayezu Epimaque, Agent de la sureté
- Musabe Jules-Simon, Diplomate
- Bizimana Izaie, Fonctionnaire (à la caisse sociale)
- Semanyenzi Alfred, Fonctionnaire agricole
- Twagirimana Boniface, Fonctionnaire agricole
- Bitsinduka Alphonse
- Mbaraga Augustin
- Ndakebuka Godefroy
- Niyibizi Canisius
- Nkurunziza Cyprien
- Nsanzishuri David