Inkuru ni impamo : Kagame yohereje abasilikare muri congo mukujya kurwanira Bosco Ntaganda !
BBC yatangaje ko yabashije kubona iyi raporo ya UN yemeza ko bamwe mu basirikare ba M23 iyobowe ubu na Col Makenga batorezwa mu Rwanda bafashijwe babifashijwemo na Leta y’u Rwanda. Ibi byahise byamaganirwa kure na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wabwiye BBC Network Africa ko ibivugwa ari ibinyoma.
“Iyo raporo ibyo ivuga nta shingiro bifite, ni ibintu n’ubundi bisanzwe bivugwa bishingiye ku bihuha, Leta y’u Rwanda ibi yabyumvise mu byumweru byinshi bitambutse” Louise Mushikiwabo.“u Rwanda rwaba rufite nyungu ki mu guteza umutekano mucye hafi y’umupaka warwo? Ntabwo byumvikana” Ministre Mushikiwabo.
Umunyamakuru wa BBC witwa Gabriel Gatehouse avuga ko mu mujyi wa Goma UN yavuganye n’abasirikare 11 bo mubivumbuye kuri Kinshasa bakemera ko u Rwanda ngo rubafasha, ruboherereza ingabo zatojwe n’ibikoresho kuva muri Gashyantare 2012. Mu cyumweru gishize, Ministre Mushikiwabo akaba yari yatangaje ko Leta y’u Rwanda ntaho ihuriye n’ibiri kubera muri Congo kuko nta nyungu yavana mu mutekano mucye waho.
Mu kiganiro Ministre Mushikiwabo yahaye ikinyamakuru The Independent yagize ati: “Umuryango Mpuzamahanga ufite ingabo zirenga 20 000 muri kariya gace, u Rwanda rubizamo rute? niba ibintu bidakurikiraniwe aho bigomba ntabwo tuzagira amahoro arambye muri aka karere”.
Ku bwumvikane na Leta ya Congo, u Rwanda rwoherejeyo ingabo inshuro ebyiri mbere ya 2003, nyuma yabwo intambara mu burasirazuba bwa Congo itewe n’imitwe yitwaje intwaro ntiyarangiye. Bamwe bavuga ko u Rwanda rugifite uruhare mu bibera muri Congo, abandi nabo bakemeza ko kuba mu Rwanda hari impunzi nyinshi z’abakongomani bavuga ikinyarwanda bahamaze igihe, muri bo bamwe bakaba ngo bashobora no gusubira iwabo gufasha imwe mu mitwe ivuga ko ibarengera, aha hari abahahera bavuga ko u Rwanda rufite aho ruhuriye n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Urasanga muri iyi ntambara u Rwanda rurimo ruruma ruhuha ! Ngo ntabasilikare rufite muri Congo nyuma Congo ikabwira amahanga ko ifatanyije n'u Rwanda mukurwanya abayigometseho nyuma andi makuru akongera ngo abasilikare bahorejwe n'u Rwanda bavuye mu ngabo za kongo bajya kuruhanga rwa M23, amaherezo y'iri kinamico ryica azaba ayahe ?
Kuri twitter ye, Ministre Mushikiwabo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gicurasi yagize ati: “ Ibyo bihuha biri gukwirakwizwa na BBC bigamije kuzamura umwuka mubi, ntabwo ari ukuri”.
Inkuru irambuye ya BBC ku ntambara ya Congo n'u Rwanda mu izina rya M23:
Jean Paul Gashumba