IBUKA yabaye umuzindaro wa SEKIBI !!
IBUKA ijyaho ndabizi kuko nakoranaga numwe mubayishinze ndetse akanayibera 1er V.Président.Dr KAYIJAHO J. Mugihe barimo kuyishinga yambwiraga ko ari: " Umuryango w'abarokotse intambara" kuburyo nahise musaba ko nanjye ahita anyandika directement (ako kanya)! Yarasetse ariko ambwira ko azanyandika.
Nyuma yaho nakomeje kujya mubaza ibyo kunyandika, abonye ko namurembeje mwishyuza arambwira ati: " Erega abameze nkawe ntibemerewe kuwujyamooo!".Nabisubiyemo kenshi buhoro(abameze nkawe?) k’umutima nsingara nibaza uko meze biranyobera. Ariko igihe nicyo cyampaye igisubizo cyinanyereka koko ko uwo muryango ntari kuwujyamo.
IBUKA ijyaho yatangiranye umwaku mubi kuko bamaze kuyishinga nibwo KAYIJAHO yavuye kukazi ageze hafi yaho yaratuye asanga Afande(ntibuka izina rye) naba eskoti be bamuteze. Bamuvana mu i BENZ yari yishugurikiye muri zazindi za protocole ya Kinani (Prezida Habyarimana Juvénal), baramutimbagura nkabatimbagura Aduyi (umwanzi). I Benz barayimutwara, Kayijaho ararega bifata ubusa. Twamaze igihe tudakora inama kuko yari arwaye. Nyuma yaho nza kumva ngo nawe yahunze nabamwe mubo bafatanije kuyishinga.
Ibyakurikiyeho ni uko IBUKA yakoze ibintu bibi cyane byo koshya "Abatutsi barokotse" ngo bajye kurega abahutu babahishe! Abahutu bamwe baricwa, abandi barafungwa, abandi barahunga,....Ibi byo j'en suis témoin (nabibera umugabo). Nimuri urwo rwego uwari Bougmestre wa Rushashi wari umaze kugororerwa ko yakijije abantu yishwe izuba riva! Icyo kintu cya ingratitude (kutazirikana ineza wagiriwe) ya IBUKA ninacyo kigikurikirana Rusesabagina nanubu! Ngo barashaka kwerekana ko abahutu bose ari abagenosideri ko nta muhutu numwe ugira umutima mwiza! Inyungu babifitemo niyihe?
Gacaca zagenze nabi kubera IBUKA (gupanga, kubeshya, kwaka ruswa,kunyaga inka zabandi, iterabwoba, ndetse no kunyaga ihene svp!...)
Jye mbona IBUKA yarateshutse ku ntego yayo pourtant qui était noble (nyamara yari nziza)! Kuzikosora ntibishoboka yarangije kwiyanduza, kwiyandarika no kuba umuzindaro waba SEKIBI.
Jye nuko mbibona.
Augustin Bazirema