Irani iremeza ko nyuma yo kurasa indege ya F-35, iri joro yarashe indege ya Isiraheli yo mu bwoko bwa F-16.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga, by’umwihariko urubuga rw’Abafaransa « Le Monde », aremeza ko umutwe w’ingabo zidasanzwe za Irani uzwi nka « Gardiens de la révolution » watangaje ko warashe indege y’intambara ya Isiraheli yo mu bwoko bwa F-16 mu gitondo cyo kuri uyu munsi.
Nk’uko byatangajwe n’izo ngabo mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo ya Leta ya Irani, iyo ndege yarashwe ahagana saa cyenda n’iminota mirongo ine n’itanu z’ijoro ku isaha yo muri Irani (saa saba n’iminota cumi n’itanu ku isaha ya Paris), ikaba yarasiwe mu gihugu hagati cya Irani.
Icyakora, igisirikare cya Isiraheli cyo cyatangaje ko koko habayeho kuraswa kwa misile yavuye ku butaka ikerekeza ku ndege yayo mu gihe iyo ndege yari mu gikorwa cya gisirikare muri Irani, ariko icyo gisilikare cya Isiraheli kikavuga ko nta cyangiritse kuri iyo ndege. Nta makuru arambuye icyo gisilikare cyatanze ku bwoko bw’ iyo ndege yarashwe, bikaba bituma hatazwi neza niba ari yo ndege imwe gusa Irani ivuga ko yarashe cyangwa se niba hari izindi.
Mu yandi makuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Irani, ni ifoto igaragaza umwotsi mwinshi mu kirere, ibyo binyamakuru bikaba bivuga ko hari indi ndege yaba yarasiwe mu kirere cya Irani, ariko kugeza ubu nta gihamya yizewe iraboneka ku kuri kw’iyo foto cyangwa amakuru ayerekeye. Nta makuru asobanutse kandi aramenyekana ku bwoko bw’iyo ndege yarwashwe cyangwa igihugu yaba yaraturutsemo.
Ibi byabaye bikurikiranye n’andi makuru yavuzwe ku munsi w’ejo hashize, aho Irani yatangaje ko yashoboye kurasa indege y’Abanyamerika yo mu bwoko bwa F-35, izwiho kugira ikoranabuhanga rigezweho cyane rituma bigorana kuyibona no kuyirasa. Icyakora, Amerika ivuga ko iyi ndege yayo yarashwe koko ariko igashobora kugwa mu gihugu kimwe kiri mu kigobobe cya Perise itavuze izina.
Aya makuru y’iraswa ry’indege z ‘Amerika na Isiraheli n’igihugu cya Irani yatumye havuka impaka ku bushobozi bwa Irani mu bijyanye n’ubwirinzi bw’ikirere, cyane cyane ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akunze kuvuga ko Irani idafite ubushobozi buhambaye bwo kwirinda mu kirere.
/image%2F1046414%2F20260321%2Fob_1482d1_misile-ya-irani.jpg)
Ku rundi ruhande, hari andi makuru avuga ko Irani yakoze igitero cyo kurasa misile ziremereye ku kirwa cya « Diego Garcia » giherereye mu Nyanja y’u Buhinde, aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare. Icyo kirwa kiri ku ntera ya kilometero zigera ku bihumbi bine uvuye muri Irani. Nubwo ayo makuru akomeje gukwirakwira, nta gihamya yigenga irayemeza kugeza ubu ibyangijwe n’icyo gitero.
Uretse ibyo kandi, Irani ikomeje kugenzura inzira y’amazi ya Ormuz, inyuramo hafi 30% bya peteroli ikoreshwa ku Isi yose, ibi bikaba bifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi no ku mutekano w’akarere.
Muri rusange, aya makuru yose akomeje gutera impungenge ku isi, nubwo hakomeje kugaragara amakuru avuguruzanya ku mpande zombi zihanganye, bityo hakaba hategerejwe amakuru yizewe ava ku nzego zigenga kugira ngo hamenyekane ukuri kuzuye kubiba byabaye.
Veritasinfo.