Intabaza yihutirwa yumvikanye i Bahreïn nyuma y’ibitero byagabwe kuri Irani.

Publié le par Veritas

Intabaza yihutirwa (sirènes d’urgence) isaba abaturage kujya mu bwihisho yumvikanye kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Bahreïn, ibyo bikaba byateye ubwoba abaturage b’icyo gihugu, nyuma y’uko hatangajwe inkuru y’ibitero by’Amerika na Israyeli ku gihugu cya Irani. Abaturage bavuze ko bumvise urusaku rw’ibisasu byinshi byaturikiye mu murwa mukuru Manama.

Bahreïn ni igihugu gifite akamaro gakomeye mu bya gisirikare kuko ari ho hari icyicaro gikuru cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi kizwi ku izina rya « Cinquième flotte américaine ». Iki kicaro cy’izi ngabo z’Amerika akaba ari  ingenzi cyane mu gucunga umutekano wo mu nyanja no gukurikirana ibikorwa bya gisirikare mu karere k’ikigobe cya Golfe Perisike. Icyo kigo cya gisilikare cy’Amerika kikaba cyagabweho ibitero bikomeye n’igihugu cya Irani mu gusubiza ibitero cyagabweho n’Amerika na Israyeli.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Bahreïn ntiburatangaza imibare y’abapfuye cyangwa abakomeretse, ndetse ntiburanasobanura neza uburyo icyo gitero cyagabwemo. Ku ruhande rw’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nta tangazo ryatanzwe ku bijyanye n’ibi bitero cyangwa ku mutekano w’ibikorwaremezo byazo biri muri icyo gihugu.

Ibi bibaye mu gihe ubukana bw’umwuka mubi w’intambara mu burasirazuba bwo hagati ukomeje kwiyongera, ahakomeje kwiyongera amagambo n’ibitero bya gisilikare hagati ya Israyeli n’Amarika, ibyo bihugu byombi bikaba bihanganye  na Irani kimwe n’ibihugu bishyigikiye buri ruhande. Umuryango mpuzamahanga uri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri ako karere ufite impungenge z’uko iyi ntambara ishobora gukomera ingaruka zayo zikagera ku isi yose.

Komeza ukurikirane amakuru yihutirwa anyuranye kuri Twitter (X) ya @veritasinf

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article