Rwanda: Nta kizere cy'ahejo hazaza h’urubyiruko rwa Rubavu kimwe n'ururi ahandi henshi mu gihugu.

Publié le par Veritas

Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bukunze kenshi na kensi kwivuga ibigwi n’imyato ko rwesa imihigo ubutitsa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu: iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, kuzahura ubukungu bw’igihugu ku buryo budashyikirwa, ubutabera, demokarasi n’imiyoborere myiza no kurengera uburenganzhira bwa Muntu, gufasha urubyiruko mu mishinga yo kwihangira imirimo no kwiteza imbere n’ibindi n’ibindi...

Urubyiruko rwose rwari rufungiwe ku kirwa k'Iwawa rwoherejwe muri RDC ku rwana mu mutwe wa M23

Ku byerekeranye n’urubyiruko ,rwo mizero y’ejo heza h’igihugu, FPR ikunze kuvuga ko, ugereranyije n’ibindi bihugu byo uri Afrika ndetse ngo n’ibyo i Burayi, ejo hazaza h'urubyiruko rw'u Rwanda ari indashyikirwa mu kurwitaho no kurutegura bikwiye mu kujyana n’iterambere n’ikoranabuhanga. Nyamara ariko iyo ugiye hakurya y’ibyo bivugwa n’ubutegetsi bwa FPR, ukegera urubyiruko ukarubaza uko rubayeho n’uko rubona ejo harwo hazaza n’ah'igihugu, ariko ibyo ukabirubaza nta ntegamatwi zibari iruhande zirekereje kubumviriza ngo zibatange ho ibitambo ibukuru, rukubwira rudategwa ko politiki ya FPR-inkotanyi ari igipindi gusa gusa... Muri iyi nyandiko turabagezaho uko urubyiruko rw’i Rubavu rubayeho n’uko rubona rubuzwa epfo na ruguru nk’uko rubyivugira.

Mwumvise kenshi ubutegetsi bwa Kigali bwivuga imyato ko bwateje imbere urubyiruko, ariko iyo ugezebaho urwo rubyiruko rwibera ukaganira narwo, usanga rurira ayo kwarika. Bamwe muri urwo rubyiruko bakubwira ko bize nabi, abandi ko babuze  amashuli, ababashije kwiga ayisumbuye ndetse na kaminuza bakakubwira ko babuze akazi. Biratangaje muri iki gihe iyo ugeze nko mu mujyi wa Kigali  muri karitsiye (quartiers) zisanzwe aho uha umuzigo umunyonzi akakubwira ko yize kaminuza , wakubitana n’umumotari ugasanga nawe ni uko! Ibyaro byo abantu babishizemo kubera ubukene bukabije buharangwa, mbese  nta kizere cy’ejo hazaza urubyiruko rwo mu Rwanda rufite.  Muri iyi nyandiko ngiye kubagezaho by’umwihariko uko icyo kibazo cyo kwiheba no guta ikizere cy’ejo hazaza h’urubyiruko giteye i Rubavu.

Urubyiruko rw’i Rubavu rubayeho rute ?

Umwe  mu bo twashoboye kuvugana ukorera mu isoko rya Rubavu yatubwiye ko, kuri we,  politiki ya FPR  ari igipindi gusa gusa... Yatubwiraga ko nubwo mu Rwanda muri rusange ishusho ihari ari  iyo ubukene ko iyo  bigeze ku rubyiruko ubwo bukene busya butanzitse cyane cyane ku  rubyiruko  rubarizwa mu cyaro. Mu kudusobanurira uko abona icyo kibazo muri Rubavu,  yagize ati : «Urubyiruko rutuye aha  rwarakubititse, wongere uti rwarakubititse»; ntirugira kirengera, ruterwa ubwoba, rukagirirwa n’abi n’ubutegetsi, rugafungwa  ku maherere,  urundi rukaraswa kumanywa  yihangu akenshi  rushinjwa urugomo rutanakoze  maze urufashwe n’inzego z’umutekano rukajyanwa ubutagaruka. 

Uko urubyiruko rushakisha imibereho rukabizira.

Abo twashoboye kuvugana nabo bose muri aka karere ka Rubavu, batubwiye ko mu minsi yashize hagiye hafatwa urubyiruko rwinshi rukora ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi rukakwa ruswa n’inkeragutabara cyangwa abashinzwe umutekano mu isoko. Iyo rwangaga gutanga iyo «bitugukwaha» rwaraterwaga  cyangwa hagakorwa umukwabo, abo bafashe bakabashinja kwambuka umupaka  mu buryo bunyuranije n’amategeko. Abenshi muri rwo bararaswaga abandi bagafungwa  abandi bakajyanwa mu mutwe wa M23 urwana muri  Republika ya demukarasi ya Kongo.

Uburyo abanyeshuri nabo babujijwe amahwemo.

Mu  mujyi wa  Rubavu harimo ibigo by’amashuri byinshi hakabamo n’abanyeshuri biga bataha abandi bakiga bacumbitse hafi y’ikigo. Mu mukwabu wabaye ku italiki ya 28 Nyakanga 2023  wafatiwemo abantu bacuruza mu isoko rya Gisenyi  bivugwa ko banze gutanga ruswa bakwa n’inkeragutabara kandi batanga imisoro y’umurengera. Mu rwego rwo kubihimuraho inzego z’umutekano zagenzuye aho bamwe batuye maze zikora  ikinamico yo gusaka ibiyoyobyabwenge n’ababicuruza muri karitsiye ya Gacuba.

Icyo gihe hafashwe urubyiruko rwinshi, uwafatwaga iyo atatangaga agatubutse yahitaga atabwa muri yombi maze agashinjwa kugemurira FDLR. Kanyuzo Anaise Zita ni umwe muri abo bana bahuye n’uruva gusenya, washinjwe kugemurira FDLR. Uyu mukobwa Kanyuzo  Anaise Zita ni umwe  mu rubyiruko  rw’abana bacitse ku icumu ry’ubwo bugizibwanabi bw’inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu. Ubwo mu mukwabo wafataga abanze gutanga ruswa kuri izo nzego bafataga urubyiruko rwose rwari rucumbitse hafi nabo bacuruzaga.

Ibyo byatumye bafata banagirira nabi abatuye muri urwo rusisiro rwose ntakunyura ku ruhande. Muri ubwo bugizi bwa nabi  hafashwemo abanyeshuri bagera kuri babiri bari bacumbitse mu gipangu cyari hafi yaho bamwe mu basore bacuruza bari bacumbitsemo. Abo banyeshuri kugeza ubu twandika iyi nyandiko baburiwe irengero. Icyavuzwe cyane ni uko umwe muri bo, ariwe Kanyuzo Anaise Zita,  yabanyuze  mu myanya y’intoki agahunga.

Tubajije  abazi neza  kandi  bari baturanye n’ababaga muri urwo rupangu batashatse kwivuga amazina, batubwiye ko uwo mwana arengana ko rwose atari anahamaze igihe kirekire. Ko batumva uburyo yashinjwe ibyaha  nk’ibyo, umuyobozi w’umutekano yamushinje avuga ko akorana n’abarwanya ubutegetsi ko kandi afite benewabo baba i Mahanga;  bityo ko akwiye gushakishwa akabazwa ibikorwa bye. Ibyo byatumye uwari umucumbikiye bwana  Boniface Hakizimana  nawe afatwa atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Tubajije abanyeshuri biganaga nawe bavuze ko yahoraga atotezwa no ku ishuri. Ubwo twandika iyi nkuru  Kanyuzo Zita Anaise  ntabwo twabashishe kumenya neza ibye; niba yarafashwe koko cyangwa  yarabashije guhunga. Gusa icyizwi ni uko  kuva ubwo atongeye kugaragara mu  mujyi wa  Rubavu haba ku ishuri n’iwabo; dore ko naho inzego z’umutekano zahamushakiye. Kugeza ubu  nta makuru ye dufite; yaba akiriho cyangwa se atakiriho. Wowe usoma iyi nkuru, niba hari icyo waba uzi ku iburirwarengero ry’uyu mwana  Kanyuzo Anaise Zita wazatubwira icyo washoboye kumenya; abaye akiriho ukadufasha guhumuriza umuryango we n’inshuti ze, cyane cyane urungano rwe babyirukanye kandi biganaga. 

Kankindi Faida  Cyanzarwe (umusomyi wa Veritasinfo).

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article