Gusaba gutanga amakuru ku biri kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC).
/image%2F1046414%2F20250206%2Fob_2eb675_la-prise-de-goma-par-le-m23-retour-de.jpg)
Ibiro by’umushinjacyaha w'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ("CPI") byashyize ahagaragara icyifuzo cyihutirwa gisaba ubufatanye mu gutanga amakuru ku bantu bose bafite uruhare ku miterere y'ibikorwa bibi biri kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ("RDC").
Mu kwezi k'ukwakira 2024, Umushinjacyaha «Karim A.A. Khan KC» yatangaje ko Ibiro by’Umushinjacyaha byongeye gushyira imbaraga mu iperereza riri kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC), ahanini iryo perereza rikaba ryibanda ku byaha bivugwa ko binyuranyije n’Amasezerano ya Roma, byakozwe mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2022. Gahunda y’iryo perereza ikaba ikomeje gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihutirwa.
Ibiro by’umushinjacyaha biri gukurikiranira hafi ibikorwa byose biri kuba, harimo n’ibikorwa bibi byafashe indi intera mu byumweru bishize muri Kongo (RDC), cyane cyane ibyabereye mu mujyi wa Goma ariwo murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru no mu nkengero zawo.
Amakuru yizewe neza yemezako abantu ibihumbi bakomeretse abandi barenga amagana baricwa mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, muri abo bantu bahohotewe harimo abaturage b’abasivili n’abasilikare ba Loni bashizwe amahoro, ibyo bikaba byaratewe n’imirwano yamaze amezi menshi ihanganishije ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) n’abarwanyi b’umutwe wa M23 n’abaterankunga bawo.
Ibintu biri kubera mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo biri muri gahunda y’iperereza ry’ibiro by’umushinjacyaha. Ibiro by’umushinjacyaha biri gukora iperereza ku byaha bishinjwa buri muntu wese, ku rwego urwo arirwo rwose aherereyemo cyangwa se ubwenegihugu bwe, kandi iryo perereza ntabwo rizagarukira gusa ku bantu n’imitwe cyangwa se amatsinda baherereyemo, rizagera kure.
Ibiro by’umushinjacya birahamagarira abantu bose iri perereza rireba, baba abahohotewe cyangwa abatangabuhamya, imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga, amatsinda y’imiryango inyuranye itegamiye kuri leta, abanyamakuru, abayobozi b’igihugu, inzego za leta, ibihugu byagiranye amasezerano ndetse n’ibitarayagiranye, gutanga ibimenyetso byose cyangwa amakuru bifite cyangwa byahawe afitanye isano n’ibyaha mpuzamahanga biri gukorwa n’impande zinyuranye.
Ayo makuru yose agomba kumenyeshwa ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) binyuze kuri uyu «murongo OTPLink»: https://otplink.icc-cpi.int/
Source : CPI