Urugendo muri Australia rwo «#kwibuka30» abantu bose bazize amahano yagwiriye u Rwanda guhera mu w'1990
Murwego rwo kwibuka Genocide yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 ku nshuro ya 30, Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Australia k’ubufatanye n’urubuga rwa «RIBARA UWARIWE» bakoze ibikorwa bitandukanye muri Australia; ibi bikorwa bikaba byaritabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bavuye hirya no hino ku isi.
«RIBARA UWARIRAYE» ni urubuga rwashyizweho n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko rwari abana bato igihe Genocide yakorwaga mu Rwanda. Uru rubuga rukaba rugamije guha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda, ubwo amahano yagwiririye igihugu cyacu yabaga, «umwanya wo kwivugira amateka yabo uko bayabayemo, ntawe ubategetse uko bayavuga nk’uko byabaye umuco mu Rwanda aho ishyaka rya FPR ritegeka abantu uko bavuga ibyo banyuzemo, bakurikije imirongo yashyizweho n’ubwo butegetsi». Iyi mirongo ya FPR ahanini iganisha ku kinyoma cyo gusibanganya uruhare rwa FPR muri Genocide yabaye mu Rwanda ndetse no gihisha andi mahano yakozwe n’Inkotanyi kuva 1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda iturutse muri Uganda ikaza itsemba abanyarwanda na nyuma yo gufata ubutegetsi igakomeza gukora ibyo bikorwa bibi kugera uyu munsi ikibikora.
Kuva rero uru rubuga rwa «RIBARA UWARIRAYE» rwashingwa mu mwaka w’2020,rutegura «ibikorwa byo kwibuka inzirakarengane zose, zaba izishwe n’interahamwe n’abo bari bafatanije cyangwa se izishwe n’inkotanyi n’abo bari bafatanyije. Ibi bikorwa birangwa no kwakira ubuhamya butandukanye bw’abanyarwanda n’abanyamahanga, ibi bikaba ari nabyo byaje kuvamo igitabo cyanditswe na «Ribara Uwariraye» gikubiyemo ubuhamya burenga ijana bw’abanyarwanda n’abanyamahanga barokotse ayo mahano mu bihe bitandukanye. Iki gitabo kiboneka kuri Amazon kikaba kitwa «Survivre par la Parole» mu gifaransa cyangwa se «Survivors Uncensored» mu cyongereza. Iri tsinda rero ubwo hibukwaga Genocide ku nshuro ya 30, ryateguye iminsi icumi yo kwibuka. Iyi minsi yatangijwe n’umuhango wo kwibuka wabereye kuri «YouTube» taliki 13/04/2024.
Uyu munsi wa mbere wakurikiwe n’ibiganiro bifite insanganyamatsiko zitandukanye, ibyo biganiro byose byakomeje guca kuri «YouTube» ndetse na «X Space» yahoze yitwa Tweeter. Si ibyo gusa, kuko kubufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Australia bateguye ibikorwa byo kwibuka mu buryo bw’imbona nkubone. Ibi bikorwa byabereye mu ntara zitandukanye mu gihugu cya Australia byitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, baba abatuye muri Australia ndetse n’abaturutse hirya no hino ku isi. Igikorwa cyabimburiye ibindi ni igikorwa nyamukuru cyabereye mu nyubako y’inteko ishingamategeko ya Australia mu murwa mukuru wa politike Canberra. Iki gikorwa cyabaye taliki 20/04/2024 kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu gihugu cya Australia.
Icyo gikorwa cyaranzwe no kumva ubuhamya bw’abarokotse, ubutumwa bw’abayobozi b’igihugu cya Australia mu nzego zitandukanye, abayobora umuryango w’Abanyarwanda mu gihugu cya Australia, ubutumwa bwatanzwe n’umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo wanditse no ku Rwanda, witwa «Michela Wrong». Hatanzwe kandi ubutumwa bw’abahoze mu ngabo za Australia zari mu Rwanda ubwo impunzi zari mu nkambi ya Kibeho zicwaga n’ingabo za FPR, mu kwa kane 1995, bakicirwa mu maso y’abo basirikare b’abanya Australia. Nyuma y’uwo muhango hasuwe inyubako y’amateka y’ingabo zitangiye igihugu cya Australia izwi nka «war memorial» mu rurimi rw’icyongereza. By’umwihariko hasuwe icyumba kigaragaza amateka y’ingabo zari i Kibeho ahiciwe impunzi z’Abanyarwanda urwagashinyaguro na FPR taliki 22/04/1995. Ndetse hashyirwa indabo kuri urwo rwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro izo ngabo zitangiye igihugu.
Ibikorwa by’iminsi icumi yo Kwibuka byakomereje mu mugi wa Sydney, umurwa mukuru w’ubukungu w’iki gihugu, aho taliki 21 Mata habaye umuhango wo kwibuka muri uwo mugi ndetse no kumurika igitabo “Survivre Par la Parole” cyangwa se “Survivors Uncensored” cyanditswe na Ribara Uwariraye, aha naho humviswe ubuhamya bw’abarokotse, haba ibiganiro mpaka kuri izo gahunda zo kwibuka no kwivugira amateka, ndetse humvwa n’ubutumwa bwabahagarariye amashyirahamwe y’abandi banyamahanga baba muri uwo mujyi wa Sydney; by’ umwihariko hahawe umwanya Abayahudi nabo bafite amateka yo kuba barakorewe Genocide. Uyu munsi ukaba warasojwe n’igikorwa cyo gusinya ibitabo cyakozwe n’abagize urubuga Ribara Uwariraye bafite amateka yabo yanditse muri iki gitabo cyavuzwe haruguru.
Ibikorwa by’iminsi icumi byasorejwe mu ntara ya Queensland mu mugi wa Brisbane, ahabereye urugendo rwo Kwibuka 30; mu kurusoza abarwitabiriye bagiye mu kiganiro cyabereye muri kaminuza ya Griffith (Griffith University) ahumviswe ubuhamya bw’uwarokotse amahano yabaye mu Rwanda ndetse n’ikiganiro kuri Genocide yo mu Rwanda cyatanzwe n’umunyamakuru akaba n’umwanditsi Michela Wrong. Nyuma y’icyo kiganiro hakurikiyeho umugoroba wo Kwibuka, ahumviswe ubuhamya bw’umwe mu banyamahanga bari mu Rwanda 1994 mu mugi wa Kigali akaba yariciwe umuryango we n’abasirikare ba FPR-inkotanyi, nawe akagirwa intere agasigwa bazi ko yapfuye, ariko kubw’amahirwe akarokoka. Muri uyu mugoroba wo kwibuka wari wiganjemo Abanyarwanda wabaye umwanya mwiza wo kuganira nk’abanyarwanda uko amahano yagwiririye igihugu cyacu yavamo amasomo ndetse n’imbaraga zo kwiyubaka no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Andi mafoto:
Rugaba Patrick / Ribara Uwariraye