Kuki leta y’u Rwanda itibuka génocide ku italiki ya 6 Mata yatangiriyeho?
Nyuma y’imyaka 30 habaye génocide mu Rwanda, impaka ziracyari zose hagati y’Abanyarwanda zijyanye no kuyibuka. Zimwe muri izo mpaka zibanda ku nyito yahawe iyo génocide, umubare w’abo yahitanye n’abayirokotse, imanza za Gacaca zaburanishije abayigizemo uruhare, abemerewe kwibuka ababo yahitanye n’abatabyemerewe, abateguye iyo génocide, inzibutso n’imibiri yazishyizwemo ndetse n’impaka zerekeranye n’italiki iyo génocide yatangiriyeho n’ibindi byinshi binyuranye!Kutavuga rumwe kuri ibyo bibazo byose bya génocide bitera imbogamizi zikomeye zituma ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi bitagerwaho.
Umuryango w’Abibumbye wemezako igikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege yarimo perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi na Habyarimana Juvénal w’u Rwanda i Kigali taliki ya 6 Mata 1994 ariyo mbarutso ya génocide mu Rwanda. Iyo ndege ikimara kuraswa nibwo ubwicanyi bwahise butangira mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere tw’igihugu. Ubwo bwicanyi bwabanje kwibasira Abanyarwanda b’abanyepolitiki bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi. Abo banyepolitiki bari mu moko y’Abahutu n’Abatutsi.
Leta ya FPR Inkotanyi yirengagije abo bantu bose bishwe ku italiki ya 06 Mata 1994 maze yemeza ko génocide mu Rwanda yatangiye ku italiki ya 7 Mata 1994. Ese iryo vangura ry’abishwe umuntu yarifata ate ? Bamwe mu ntagondwa z’Inkotanyi zivugako kwibuka ku italiki ya 06 Mata ari ukwibuka Abahutu barimo perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira ! Ese abatutsi bishwe kuri iyo taliki bo ntibazibukwa ?
Muvoma ya Rubanda MRD yasesenguye iki kibazo cyo kwibuka ku italiki ya 06 Mata ku buryo burambuye . Kanda ku nteruro iri hasi usome iyo nkuru ku buryo burambuye :
« Kuki italiki ya 06 Mata atariyo yizihizwaho isabukuru ya jenoside ? ».
Veritasinfo.