Rwanda-RDC : Mu nama yo muri Etiyopiya, Félix Tshisekedi yasekuye Paul Kagame!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15/02/2024, ku kicaro cy’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (UA) « Addis-Abeba » muri Etiyopiya hatangiye inama isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Afurika. Iyo nama ikaba yahaye umwanya perezida w’igihugu cy’Angola yo guhuza perezida Tshisekedi na Paul Kagame kugirango bareberere hamwe inzitizi zatumye ibyemezo byemejwe nu nama y’i Luanda muri Angola bitajya mu bikorwa. Iyo nama y’abo bakuru b’ibihugu byombi ikaba yarakomeje kugera kuri uyu wa gatandatui taliki ya 17/02/2024.
Mu nama yo kuwa gatanu taliki ya 16/02/2024, abakuru b’ibihugu byombi binjiye mu cyumba cy’inama ariko ntibashobora gusuhuzanya; perezida wa Congo « Félix Tshisekedi » yanze guha umukono (akabo) Paul Kagame. Intumwa zari ziherekeje aba bakuru b’ibihugu byombi zicaye mu cyumba cy’inama ku buryo butandukanye. Perezida w’Angola « Bwana João Lourenço » yafashe ijambo ageza ku bakuru b’ibihugu byombi imyanzuro ikomeye yafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola yahuje Tshisekedi na Paul Kagame ; muri macye iyo myanzuro ikaba ikubiye mu ngingo zikurikira:
a)Abakuru b’ibihugu byombi biyemeje gukomeza ubuhahirane n’imigendaranire biri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi no kwirinda imvugo zishobora kongera ubushyamirane hagati ya leta bayoboye.
b)Paul Kakagame yiyemeje gukura ingabo yohereje mu nyeshyamba za M23 ziri ku butaka bwa RD Congo zigasubira mu Rwanda no guhagarika inkunga iyo ariyo yose aha izo nyeshyamba.
#RDC🇨🇩 l'aéroport international de #Goma a été visé par des drones d'attaque de l'armée #rwandaise, déclare l'armée congolaise ( vidéo) pic.twitter.com/i80R5aG0kf
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) February 17, 2024
c)Abarwanyi b’abanyecongo bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa M23 basabwe guhagarika imirwano nta kindi basabye, bagashyira intwaro hasi, bakajya mu kigo kiri mu karere ka Nyiragongo aho bagomba gusubizwa mu buzima busanzwe.
Iyi nama yo kuwa gatanu « Addis Abeba » yamaze igihe gito cyane, maze umuhuza (perezida w’Angola) yemeza ko iyi nama ikomeza kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/02/2024. Amakuru atangwa na zimwe mu ntumwa z’u Rwanda ziri kumwe na Kagame muri Etiyopiya, yemeza ko Kagame yababajwe cyane no kuba Tshisekedi yaranze kumusuhuza, kuri we akaba yarabifashe nk’agasuzuguro adashobora kwihanganira ; kubera iyo mpamvu Kagame yasabye ingabo za RDF/M23 kurasa ikibuga cy’indege cya Goma kugirango acishe bugufi Tshisekedi ! Ni muri urwe rwego, mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu, ingabo za RDF/M23 zarashe ikibuga cy’indege cya Goma zikoresheje indege zitagira umudereva zizwi ku izina rya drones maze zangiza indege zari ziri kuri icyo kibuga.
Mu nama yo kuri uyu wa gatandatu Addis Abeba, Tshisekedi yabwiye abari muri iyo nama ijambo rikomeye cyane bituma Paul Kagame ayisohokamo ntacyo avuze! Tshisekedi yagize ati : «Banyakubahwa muteraniye hano, ndagirango mbagezeho ibyemezo bya guverinema ya Congo kugirango mbeshyuze ibinyoma bikwirakwizwa na leta y’ u Rwanda na Paul Kagame uri muri iyi nama ku ntambara yashoboye ku gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibyo byemezo bikubiye mu ngingo 5 zikurikira :
1)Intambara iri mu gihugu cya RD Congo ntabwo yatewe na Congo, ahubwo igihugu cyanjye cyatewe na Paul Kagame wohereje ingabo ze za RDF (Rwandan Defense Forces) ku butaka bw'igihugu cyanjye zikagitera zitwikiriye umwambaro w'izina rya M23.
2)Kagame akomeje iyi ntambara ku gihugu cya cyanjye ku mpamvu yo gusahura umutungo kamere wacyo, agamije iterambere ry’u Rwanda no kuwugemurira ba Rusahuriramunduru bo mu bihugu byateye imbere.
3)Ndasaba Kagame na leta ye guhagarika ibikorwa byose byo kwigira abavugizi b’abaturage b’Abacongomani bakurikije amoko yabo; kuko abaturage ba Congo atari ab’u Rwanda. Ibibazo by’abaturage ba Congo kimwe n’abandi bose bari ku butaka bwayo bigomba kuvugwa no gukemurwa na leta ya Congo ; Paul Kagame agomba kuvuga ibibazo by’abanyarwanda kuko aribo baturage b’igihugu cye ayobora.
4)Ntabwo leta ya Congo izigera igirana ibiganiro na rimwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23.
5)Ndashaka amahoro nibyo, kandi nzakora ibishoboka byose ayo mahoro azaboneke ku kiguzi icyo aricyo cyose!»
Nyuma y’iri jambo rya Tshisekedi, abari mu nama bategereje icyo Kagame nawe ari buvuge ku ijambo rya Tshisekedi baraheba ! Abantu benshi bari biteze ko Kagame agiye kuvuga ibikubiye mu ibaruwa Biruta yandikiye akanama ka Loni gashinzwe aho mahoro ku isi aho yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ibikorwa bikorerwa Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu burasirazuba bw’igihugu, ariko iyo ngingo Tshisekedi yari amaze kuyisenya aho yasabye Kagame kujya avuga abaturage b’igihugu cye akareka Abacongomani! Inama yarangiye perezida w’Angola asaba perezida w’u Rwanda n’uwa RD Congo gukurikiza amasezerano y’i Luanda bashyizeho umukono !
Muri iyo nama perezida wa Congo yari yicaranye na perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa, perezida w’uu Burundi Evariste Ndayishimiye , perezida wa Tanzaniya Madame Samia Suluhu n’intumwa zibaherekeje, kurundi ruhande hari Paul Kagame na perezida wa Kenya William Ruto ; iki akaba ari ikindi kimenyetso cyerekana ko umuryango wa EAC wacitsemo kabiri ndetse ukaba ushobora gusenyuka burundu !
Veritasinfo.