MRD Iramagana Paul Kagame ufasha imitwe ya « M23 » na « Red Tabara » ihungabanya umutekano mu Burundi no muri RDC.
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Kuwa 15 Mutarama 2024 - No. 001/01/2024
Muvoma Iharanira Repubulika na Demukarasi (MRD) iramenyesha abantu bose ko ihangayikishijwe n’ingorane zikomeye za politiki n'ihungabana ry’umutekano muke urangwa mu Karere k'Ibiyaga Bigali; kuburyo hari n'impungenge ko bizagenda birushaho kuba bibi. Ibyo bikaba biri guterwa n’intambara u Rwanda rwashoje ku gihugu cy'abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku ruhande rumwe n'ubushotoranyi buhoraho ku gihugu cy'u Burundi.
Nubwo habayeho abantu benshi baba abo mu karere kacu ndetse nabo mu miryango Mpuzamahanga bagerageje gushakisha uko amahoro n'umutekano byagaruka mu karere; ubutegetsi buyobowe na Paul Kagame ntabwo bwahwemye gukomeza gushoza intambara zigamije kwigarurira bimwe mu bice by'ibihugu duturanye no kwiba imitungo kamere ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kimwe no guhungabanya ubusugire bwo mu bindi bihugu duturanye harimo u Burundi binyuze mu gushyigikira imitwe y'iterabwoba nka M23 na RED Tabara.
Turasaba abana b'u Rwanda aho bava bakagera, kwamaganira kure mu ijwi rimwe kandi riranguruye ubutegetsi bushingiye ku ngengabitekerezo y'ubwicanyi n'igitugu bwa FPR; bukaba buyobowe n'umunyagitugu Paul Kagame. Turabasaba kwifatanya n'abaturage b'abavandimwe bo muri Congo no mu Burundi muri ibi bihe bikomeye bashyizwemo n'abategetsi b'igihugu cyacu.
Turasaba dukomeje ko abasirikare b'u Rwanda bava ku butaka bwa Congo vuba kandi bwangu nta mananiza. Dusabye abategetsi b'u Rwanda kandi guhagarika gufasha imitwe y'iterabwoba ya M23 na RED Tabara. MRD irasaba ko u Rwanda rwakohereza mu Burundi kandi vuba abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu muri 2015 ( nk'uko nabo bohererezwa abo basabye bose). Abo bantu bakaba banakomeje gutegura no gukora ibikorwa by'iterabwoba n'ubwicanyi ku butaka bw'u Burundi.
Twishimiye kandi dushyigikiye inkunga ndetse n’imbaraga abayobozi b’ibihugu byo mu karere kacu n’abo mu muryango wa SADC bakomeje gutanga mu gushakisha no kugarura amahoro mu karere. Mu gusoza, turahamagarira abana b'u Rwanda bose bemera kandi bagendera ku mahame ya Repubulika na Demokarasi guhuriza hamwe imbaraga no gukora igishoboka cyose kugirango bashyire iherezo ku butegetsi bw'igitugu kandi buhotozi bwa FPR Inkotanyi bityo bimakaze amahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigali.
Bikorewe i Washington DC, Kuwa 15 Mutarama 2024
Madame Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD