Ubutumwa Ishyaka « RDI–Rwanda Rwiza » ryatanze mu gihe cyo guherekeza bwa nyuma Perezida waryo, Nyakubahwa Faustin TWAGIRAMUNGU.

Publié le par veritas

Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU yashyinguwe taliki ya 9/12/2023 mu Bubiligi

Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU yashyinguwe taliki ya 9/12/2023 mu Bubiligi

Madame Twagiramungu,

Bana ba Twagiramungu n'abandi mugize Umuryango we,

Nshuti z'umuryango,

Na mwe nshuti z'ishyaka ryacu

Ishyaka « RDI Rwanda Rwiza » ryashinzwe mu mwaka w’ 2010 na Nyakubahwa Fawustini TWAGIRAMUNGU, afatanyije n’abandi Barwanashyaka, akaba ari na we waribereye Prezida kugeza atabarutse tariki ya 2.12.2023.

Abarwanashyaka   ba « RDI- Rwanda  Rwiza » twababajwe  bikomeye n’itabaruka  ritunguranye rya Nyakubahwa Fawustini Twagiramungu, tukaba  twihanganishije  umuryango we n'abandi bose bakunda ibitekerezo bye.

Abaje muri uyu muhango batubanjirije gufata ijambo basobanuye mu buryo buhagije ukuntu Faustin  TWAGIRAMUNGU  yari  umugabo w’inarabibonye muri politiki, wahanganye kigabo n’Ubutegetsi bw’igitugu, bwaba ubutegetsi bw’ishyaka rya MRND cyangwa ubwa FPR-INKOTANYI. Icyo twongeraho ni uko atigeze atatira intego yari yariyemeje yo guharanira ubumwe nyabwo  bw’Abanyarwanda.

Amaze gutahura umugambi mubisha wa FPR-INKOTANYI wo kurimbura Abanyarwanda, ari abicwa, ari  abafungirwa ubusa, ari  abamburwa ibyabo, ari  abahezwa mu buhunzi, n’abatotezwa mu buryo bunyuranye, Twagiramungu yitandukanyije n’icyiswe « Leta y’ubumwe » yagiyeho mu kwa karindwi umwaka w’1994, Inkotanyi zimaze gufata igihugu, yegura ku mwanya wa Ministiri w’Intebe mu kwa munani umwaka w’1995, akomereza urugamba rwa politiki hanze mu mahanga, mu gihugu cy’Ububiligi.

Tariki ya 10 Kanama 2010 yashinze ku mugaragaro ishyaka «RDI- Rwanda  Rwiza», hagamijwe cyane cyane guharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese na demokarasi isesuye, Umunyarwanda agahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’amategeko, agatunga, agatunganirwa.

Icy’ingenzi Faustin TWAGIRAMANGU  yagarukagaho kenshi  ni Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yagiraga ati: «Tuve mu bintu by’amoko y'abahutu, abatutsi n’abatwa. Twese  turi ABANYARWANDA, turi BENE KANYARWANDA, tuvuga ururimi  rumwe, dufite umuco umwe, igihugu kimwe, turasangira, turashyingirana…  ngubwo ubumwe bw’Abanyarwanda tugomba gukomeza gushimangira».

Uwo ni umurage ukomeye Nyakubahwa Fawustini TWAGIRAMUNGU asigiye Abarwanashyaka ba RDI n’abantu bose baharanira ukuri, ubutabera, ubwisanzure bwa buri wese n’amahoro arambye mu Rwanda rwa Kanyarwanda.

Tuzahora tumwibuka, tumuzirikana nk’intwari itabarutse yari igikenewe, dukomereze urugamba aho yari arugejeje, tuzimakaze u Rwanda rwubahiriza ubuzima n’ubundi burenganzura bwa buri wese,  u Rwanda Rwiza atahwemye guharanira kugeza ku munota we wa nyuma.

Imana imwakire mu Ntore zayo, ikomeze umuryango we na twe twese abo asize,  kandi izadushoboze kugera ikirenge mu cye, cyane cyane twebwe abiyemeje kumubera intwara-rumuri.

Murakoze, murakarama !

Bikozwe kuwa 9 Ukuboza 2023

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w'ishyaka « RDI -Rwanda Rwiza ».

UWINEZA Vincent.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article