MRD irashima Abakongomani uburyo bitwaye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu itora rya perezida wa Congo ryo kuwa 20 Ukuboza 2023.
UBUTUMWA BWA MRD KU BATURAGE BA CONGO NABO MU KARERE DUTUYEMO MURI IKI GIHE CY'AMATORA MURI RDC
Taliki 12 Ukuboza 2023 - No. M002/12/2023
Muvoma iharanira Repubulika na Demokarasi MRD ifashe uyu mwanya ngo igeze ubutumwa bwihariye ku bavandimwe b'abakongomani muri iki gihe cy'amateka akomeye igihugu cyabo kirimo kunyuramo. Mbere na mbere MRD ishyigikiye umurimo w'indashyikirwa kandi w'ivugururamatwara urimo gukorwa na guverinoma ya Congo n’akanama kigenga gashinzwe gutegura no kuyobora ibikorwa by'amatora. Ibi bikorwa bikaba birimo gukorerwa mu mucyo n’ubuhanga nkuko biri kugaragarira buri wese.
Bamwe mu basesenguzi mu bijyanye na politiki na bamwe mu badakurikirana neza amateka bari bashatse guhinyura ubutwari n'ubunararibonye by'abaturage ba Congo cyane cyane bahinyura umugambi ntakuka w'abayobozi ba Congo bakoze ibishoboka byose ngo imyiteguro y'aya matora izabe mu mutekano usesuye ari ku baturage bose ndetse no ku biyamamariza kuyobora igihugu. Aba biyamamaza bahabwa umwanya uhagije wo kugeza ku baturage imigabo n'imigambi bimirije imbere nibaramuka bagiriwe ikizere bagatorwa n'abaturage nabo bafite uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo abayobozi b'ejo hazaza b'igihugu cyabo batikanga ko bahohoterwa n'ubutegetsi buri gucyura igihe.
Twe nk' abanyarwanda, turabibashimiye kandi turabishimiye, tubifurije gukomeza muri iyo nzira nziza ya demokarasi mufitiye uburenganzira busesuye n'ubwisanzure bwo guhitamo abayobozi banyu nk'abaturage bigenga. Nyamara ariko nubwo ibyo byose mubifitiye uburenganzira busesuye, akaba atari impuhwe mugomba mwagiriwe n’uwo ariwe wese; twabashishikariza kudaterera agati mu ryinyo ngo mwirare nkaho byose mwabigezeho kuko hari abaturage benshi muri Afrika n'ahandi hirya no hino badafite aya mahirwe nk’ayanyu. Hari benshi banyotewe kugira abayobozi nkabo mufite ubungubu. By'umwihariko twavuga twebwe abanyarwanda dupyinagajwe n'ubutegetsi bw'igitugu n'iterabwoba buyobowe na Paul Kagame bumaze imyaka 30 kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu mivu y'amaraso muri Nyakanga 1994.
Niyo mpamvu mu mugambi n'ingamba zo gukuraho burundu ubwo butegetsi bumena amaraso y'inzirakarengane, no kugarura amahoro n'umutekano mu karere dutuyemo ndetse no kwimakaza politiki yo kubana kivandimwe; MRD yiyemeje kugera ikirenge mu cy'abakurambere bacu, ababyeyi ba Repubulika, bayoboye n'impinduramatwara mpinduramitegekere yo mu 1959 mu Rwanda, aribyo byashyize iherezo ingoma ya cyami na gihake mu Rwanda. Muvoma MRD si ikindi; ni umusaruro w’ibyifuzo n'ibitekerezo by’ abana b'u Rwanda babonyeko amaherezo abanyarwanda bakwiye guhuriza hamwe imbaraga bakibumbira mu rugaga ruharanira Repubulika na Demokarasi hatitawe ku ivangura ryaba iry'amoko, uturere amadini n'ikindi cyose cyatanya abanyarwanda. Ibyo byakozwe kugirango bashyire iherezo kandi barimburane n'imizi ingoma mpotozi ya FPR, hanyuma habashe kugarurwa no gusigasira ibyiza byose n'amahame ya Demukarasi twazaniwe na Repubulika mu Rwanda.
Mu gushyigikira byimazeyo ubumwe bw'abaturage ba Congo muri ibi bihe barimo by'intambara n'amatora, MRD irabasaba kugira ubushishozi bwo mu rwego rwo hejuru, cyane cyane muri iyi minsi ya nyuma yo kwiyamamaza, mu gihe cyo kubarura amajwi no mu gihe cyo gutangaza ibyavuye mu matora. Amateka ababaje y'ibyabaye mu gihugu cyacu muri iyi myaka 30 ishize FPR iyoboye u Rwanda, tuyashingiraho mu kubaburira no kubagezaho impungenge zo kuba haba umutekano muke n'ibikorwa byahungabanya ubusugire bw'igihugu cyanyu cyangwa bigateza akaduruvayo n'umwiryane mu baturage nk'uko FPR itahwemye kubikora haba mu Rwanda, mu Burundi no mu bindi bihugu byo mu karere.
Ubwo butegetsi bwa FPR (izina rishya rya LUNARI, ishyaka ry'Umwami w'u Rwanda) burangwa no kuba bwaragaruye mu mayeri menshi ubutegetsi bwa cyami na gihake mu Rwanda. Nyamara kandi ubutegetsi nk’ubu bwari bwarasezerewe na Rubanda mu mpinduramatwara n'impinduramitegekere yo mu 1959; Rubanda yakuyeho ingoma ya cyami na gihake. Ubwo butegetsi bwa Cyami na gihake bwasigiye abana b'u Rwanda ibisare byinshi, amateka mabi kandi ahahamura abanyarwanda ndetse n'abaturage bo mu bihugu duhana imbibi binyuze cyane cyane mu kubangamira gukabije uburenganzira bwa muntu, igitugu no kugira abanyarwanda abacakara mu gihugu cyabo n'ibindi bibi byinshi.
Ntitwakwibagirwa cyangwa ngo twirengagize intambara z'urudaca zo gushaka kwigarurira ibice by'ibihugu by'abaturanyi byakorwaga n'abami b'u Rwanda bo hambere, twavuga nka Rwabugili akaba ari mu basekuruza ba hafi ba Paul Kagame uyoboye u Rwanda muri iki gihe. Uyu Kagame rero akaba yarageze ikirenge mucya sekuruza Rwabugili mu ngengabitekerezo z'intambara zidashira zo gusahura no guhungabanya umutekano n'ubusugire bw'ibihugu bituranyi. Urugero twatanga ni intambara Paul Kagame yateje mu gihugu cy'abavandimwe cya Congo yihishe inyuma y'umutwe wa M23 we ubwe yashinze ukaba ufite abarwanyi hafi ya bose bakuriye mu gisirikare cye cya APR kandi ukaba urwana hamwe n’ingabo z’u Rwanda za RDF mu guhungabanya Congo.
Ingaruka mbi z'ukugaruka kw'iyo myunvire n'imitegekere y'aba bantu (bahoze k’ubwami mu gihugu cy'u Rwanda) kuva mu 1994, zikomeje kugaragarira no kugera kuri buri wese mu bihugu by'akarere kacu, by'umwihariko no mu bindi bihugu nkibyo muri SADEC no hanze y'umugabane wa Afrika muri rusange. Ingero twatanga n’ibikorwa by’iterabwoba, kurigisa abantu, kwica, guhotora bigambiriwe n'ibindi bibi byinshi bikorerwa abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagerageje kwamagana amabi y'ubutegetsi bwa Kigali.
MRD ntiyemeranya kandi ihangayikishijwe cyane na politiki y'ubushotoranyi no gushaka kwigarurira ku ngufu uduce tw'ibihugu by'abaturanyi bikozwe n'umunyagitugu Paul Kagame. Ni muri urwo rwego twamagana uwo munyagitugu. MRD mu itangazo ryayo ryo kuwa 25 Ugushyingo YARAHIRIYE KU MUGARAGARO imbere y'abana b'u Rwanda ndetse n'abo mu bihugu duturanye, ikaba yaratanze Amateka ho umugabo; ko igiye gukora ibishoboka byose igahagarika izo ntambara z'urudaca zihungabanya ibihugu duturanye bikozwe n'ubutegetsi bwa FPR. Bityo igashyiraho uburyo bunoze busabanya abantu mu rukundo no mu bwumvikane mu baturage bo mu karere dutuyemo basanzwe ari abavandimwe basangira byose kuva kera.
MRD yongeye kwamagana yivuye inyuma ubwicanyi ndengakamere n'andi mahano yakorewe kandi nubu agikorerwa abaturanyi b'inzirakarengane ba Congo. MRD izakomeza kandi gusaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha byibasiye inyokumuntu byakozwe n'abambali ba FPR kuva yatera Congo mu 1996. Ntitwarangiza ubu butumwa tudafashe umwanya wihariye wo gushima ubutwari bw'abaturage b'impirimbanyi ba Congo bibumbiye mu mutwe wa WAZALENDO ndetse n'ingabo z'igihugu cya Congo, FARDC bitanga batizigamye ngo barengere igihugu cyababyaye cyatewe n'umunyagitugu Paul Kagame. Bityo bikaba byabera urugero rwiza abandi baturage bo mu karere ko bishoboka gushyira hamwe no kwamagana imbaraga za sekibi mu bihugu byabo ndetse bakazirandurana n'imizi.
Mu gusoza twongeye gusaba abaturage ba Congo gukomeza kunga ubumwe no kutagwa mu mutego w'amacakubiri n'inzangano bikururwa na FRP doreko ari imwe mu ntwaro yifashisha. Ahubwo bakihatira kumvira no gushyigikira umuyobozi wabo akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'igihugu, kugirango mwese hamwe muzagere ku ntsinzi y'urugamba mwashowemo na RDF/M23, bityo mukanatsinda urugamba rwo kwimakaza Demukarasi binyuze mu matora arimo gukorwa mu mucyo nkuko birimo bigaragarira buri wese.
Bikorewe i Washington DC, 12/12/2023
Mme Christine Coleman
Umuyobozi wa MRD