RWANDA: ISHINGWA RYA MUVOMA IHARANIRA REPUBULIKA NA DEMUKARASI (MRD)

Publié le par veritas

RWANDA: ISHINGWA RYA MUVOMA IHARANIRA REPUBULIKA NA DEMUKARASI (MRD)

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda n’ Abakunda u Rwanda

No. 001/25/2023 BWO KUWA 25 UGUSHYINGO 2023

TWEBWE, Abanyarwanda; abagabo, abagore, urubyiruko twese hamwe tugize inyabutatu nyarwanda (Abatwa, Abatutsi, Abahutu) tunyotewe n’amahoro, ubwisanzure, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, uburinganire kuri bose, n’ibindi bigize inkingi n’ishingiro bya Republika n'igihugu kigendera ku mategeko;

Dushyigikiwe kandi dutewe inkunga n'abanyarwanda bose bapyinagajwe kandi bagahonyorwa n’ubutegetsi ndetse n’imitegekere ya FPR ishingiye kandi ifite inkomoko ku ngengabitekerezo ya Cyami n’ISHYAKA LUNARI (L’UNAR) ariryo ryahinduye izina rikitwa FPR;

Duhujwe kandi dutsimbaraye ku mahame ya Repubulika na Demukarasi byagejeje Rubanda kuri Revolusiyo ariyo mpinduramatwara n'impinduramitegekere yo muri 1959 ndetse no ku bwigenge bwo mu wa 1962;

Tubitewe n'urukundo dufitiye igihugu cyacu, cyo mubyeyi n’ingobyi iduhetse twese;

Twamaganye twivuye inyuma ikandamiza n’akarengane byimitswe kandi bikagarurwa mu Rwanda na FPR nkuko byahoze mu gihe cy’ubuhake ku ngoma ya cyami n’ishyaka LUNARI.

TWIYEMEJE guhaguruka nk'umuntu umwe, tugashyira imbaraga z’abemera kandi bagaharanira imitegekere ya Repubulika na Demokarasi, tugakoresha uburyo bushoboka bwose bwemewe n'amahame ndetse n’amategeko mpuzamahanga tukazana impinduka ya politike n’imitegekere mu Rwanda, hakajyaho ubutegetsi bubereye abanyarwanda, bubanogeye kandi buha ikizere abana b'u Rwanda bose. Ibi kandi bizakorwa mu nyungu z'abaturage b'u Rwanda by'umwihariko ndetse n'iz'abatuye b’akarere kacu muri rusange.

                  Kubera izo mpamvu rero;

TUMAZE KUBONA KO mu myaka 30 FPR-LUNARI imaze ku butegetsi, mu kwiyoberanya no kuriganya kwinshi, ntakindi yakoze usibye kugarura ubutegetsi n’imitegekere ya Gihake na Cyami, Repubulika igahinduka balinga; ubu Rubanda rukaba rutegekeshejwe inkoni y'icyuma n’imbunda, aho Umwami Kagame yica agakiza uwo ashatse, ntawugira uburenganzira k’umutongo we, ndetse no guhonyora, gupyinagaza, guhohotera uwo ariwe wese usabye inzira ya demokarasi n'ubwisanzure mu Rwanda;

TUMAZE KUBONA KO IYI NGOMA-MPOTOZI yakomeje gukurikirana impunzi

z'abanyarwanda aho ziherereye hose mu bihugu zahungiyemo ngo izihungete kandi ngo izitsembe ikoresheje uburyo bunyuranye bwo kwica hirengagijwe amategeko mpuzamahanga;

TUMAZE KUBONAKO umwami uganje KAGAME Paul n'ubutegetsi bwe bakataje mu kuvangura abanyarwanda batonesha bamwe bagaheza abandi, ari nako basiga ibyaha bakanatoteza benshi mu banyarwanda b’inzirakarengane, bakagereka ku banyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu umusaraba wa genoside ari nako bagerageza kwibagiranya ubwicanyi ndengakamere bwakozwe kandi bukomeje gukorwa na FPR kugeza magingo aya ndetse ubwo bwicanyi bukaba burenga n'imbibi z'u Rwanda;

TUMAZE KUBONA imigambi mibisha ya FPR yo guhungabanya umutekano w’ibihugu byo mu karere ndetse no guca intege ubuyobozi bw’ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari by’umwihariko, hagamijwe kurushaho kwangiza no gusahura imitungo kamere y'ibyo bihugu ;

TUMAZE KUBONA KO ihindurwa ry'itegeko nshinga ryabaye mu 2015, aho umwami Kagame Paul yihaye kuzaguma ku butegetsi kugeza apfuye; akaba yarongeye kwerekana bidasubirwaho ko ariwe wenyine ufite ububasha nk'uko byahozeho ku butegetsi bwa cyami n'ubwa LUNARI mbere ya revulisiyo ya 1959;

TUMAZE KUBONA KO iterabwoba ryimakajwe mu Rwanda rigaragarira mu guhonyora byeruye uburenganzira bw'ibanze bwa muntu, kunyereza abantu no kwica abatavuga rumwe n'ubutegetsi;

TUMAZE KUBONA KO ubutegetsi bwihariwe n'abantu bamwe, bwimakaje ivangura kandi butegeka bukanitwara bunyamanswa bityo bikaba bidashoboka ko habaho amahoro arambye haba mu Rwanda ndetse no mu karere kose mu gihe FPR/LUNAR yaba ikiri ku butegetsi mu Rwanda;

TUMAZE KUBONA KO tudashobora kwihanganira ingengabitekerezo ya Cyami ikoresha igitugu gikabije ya FPR-LUNARI bikaba ari imbogamizi ikomeye ku bana b'u Rwanda ari muri iki gihe ari no mu gihe kizaza.

DUSHINGIYE KURI IBI RERO:

Nk’uko bigaragara ko FPR yitwaza iturufu ya jenoside, ikaba yarahisemo gutegekesha imbunda, ibi byatumye dukangurira kandi duhamagarira abanyarwanda bose guhuza imbaraga zabo zose ngo duhaguruke twese nk'umuntu umwe dushyireho kandi twubake

Urugaga rukomeye rw'abagendera ku mahame ya Repubulika na Demokarasi. Bityo tube umusemburo w'impinduramatwara n'impinduramitegekere Abanyarwanda twiyemeje kugeraho.

Dushingiye ku mpuruza zikomeje gutangwa n’abana b'u Rwanda bababaye; baba abantu barengana ku giti cyabo, amashyirahamwe anyuranye, impuruza z'imiryango itegamiye kuri leta n'iy'amashyaka ya politiki. Urugero rwa vuba akaba ari Itangazo ryasohotse kuwa 10 Ugushyingo 2023 rishinga umutwe wa gisirikare uharanira amahame ya Repubulika na Demokarasi mu Rwanda rigakangurira abana b'u Rwanda guhaguruka nk'umuntu umwe ngo barandurane n'imizi ingoma-mpotozi ya FPR-LUNARI kugirango hazahurwe Repubulika kandi himakazwe amahame ya Demokarasi mu gihugu cyacu cy'u Rwanda;

Dutangije ku mugaragaro, uhereye none MUVOMA IHARANIRA REPUBULIKA NA DEMOKARASI (MRD).

Muvoma iharanira Repubulika na Demokarasi izimakaza guhuriza hamwe abanyarwanda bose nta vangura iryariryo ryose. Izabaherekeza mu rugendo rwo kwigobotora burundu ingoma-mpotozi ya FPR n’imitegekere yayo ya cyami. Tuzaharanira kandi kugarura ibyiza twazaniwe n'impinduramatwara ariyo mpinduramitegekere (REVOLUSIYO) yo mu 1959. Ibi bizakorwa n’abanyarwanda bibumbiye mu rugaga rumwe rw'abaharanira Repubulika kugirango hongere kwimakazwa amahame n'indangagaciro bya Repubulika na Demokarasi mu Rwanda.

Kugirango ibi bigerweho, MRD izakora ibikorwa bya politique, no kwigaragambya, ndetse n’ibikorwa byo kwigomeka ku mategeko arangwa n’akarengane n'ibindi bikorwa byose byemewe mu mategeko mpuzamahanga.

MRD ni muvoma ifunguye ku banyarwanda bose aribo "RUBANDA" n'abemera bose imigabo n’imigambi yayo ishingiye ku mahame ya Repubulika na Demokarasi nta vangura ryaba irishingiye ku moko, ku turere n'ikindi cyose cyatanya abantu.

MRD ije kandi kurengera ndetse no kwamamaza amahame ya Repubulika harimo ukwishyira-ukizana, ubwisanzure, uburinganire imbere y'amategeko kuri buri wese. Ibi kandi bizakorwa mu buryo butabangamira uwo ari we wese wagira imyumvire inyuranye niyo twe twemera ari ya Kirepubulika na Demokarasi. Nta vangura rishingiye ku bwoko, akarere, idini, inkomoko, n'ibindi byose bishobora gutatanya abantu n’abanyarwanda by’ubwihariko MRD izashyikigikira, ahubwo izabirwanya yivuye inyuma;

MRD izaba mugabwambere mu kurengera umuturage. Imbaraga zayo zizakoreshwa zifatanyije n’iz'umuturage mu guharanira uburenganzira bwe, kugirango arusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Twiyemeje kurwanira uburenganzira bwa muntu, kubahiriza amategeko y'igihugu n'amategeko mpuzamahanga arengera inyungu za buri muturage wese.

Dufatanyije n'abaturage b’u Rwanda kandi tubifashijwemo n'abaturage b'ibihugu by'abavandimwe bidukikije, tugafashwa na none n'umuryango mpuzamahanga tuzarwanya twivuye inyuma ubutegetsi bw'igitugu n’iterabwoba kandi burenganya kugeza ku ntsinzi yuzuye izatugeza ku butegetsi bushingiye ku mategeko.

Ibikorwa byacu bigamije kugarura demokarisi, kugarura amategeko agamije ukureshya no kungana kw’abana b'u Rwanda imbere y’amategeko nta wumvako asumba undi hitwajwe impamvu iyo ariyo yose. Ibyo duharanira ntitubiterwa n'umutima wo kwihorera, ahubwo tugamije guhuza abanyarwanda bose no kwimakaza ubwiyunge nyabwo; bityo bikaba inkingi y'amahoro arambye mu gihugu cyacu no mu karere dutuyemo.

Twamaganye twivuye inyuma intambara ubutegetsi bwa FPR buyobowe n’umunyagitugu Paul Kagame n'ingabo ze RDF bashoje ku gihugu cy’abavandimwe cya Congo bagamije kwigarurira ku ngufu igice cy'icyo gihugu no gusahura imitungo kamere. Ibi bakabikora bihishe inyuma y'umutwe w'iterabwoba wiswe M23; bakabiba agahinda n'urupfu mu ntara ya Kivu ndetse no mu Rwanda aho imiryango ipfusha abana ntihabwe uburenganzira bwo kubunamira no kubaherekeza mu cyubahiro nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

MRD IRAHIRIYE KU MUGARAGARO, imbere y'abanyarwanda n’abatuye akarere kose kandi itanze Amateka ho umugabo, ko igiye guhagarika intambara z'urudaca zihungabanya ibihugu by'abavandimwe duturanye zishozwa na FPR. MRD ikazihutira kugarura urukundo, ubusabane n’ubuvandimwe mu banyarwanda ubwabo no hagati y’abanyarwanda n’abaturage bo mu bihugu duturanye.

Kubera izi mpamvu, duhamagariye ku mugaragaro Abanyarwandakazi n'Abanyarwanda bose ndetse hamwe n'undi wese ushishikajwe no kwimakaza ubutabera n'ubwisanzure; ko bakwitabira kandi bagashyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyi Muvoma y’ubumwe bwa rubanda iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD).

Bikorewe i Washington DC

Kuwa 25 Ugushyingo 2023

Madame Christine Coleman

Umuyobozi wa MRD

                            HAMWE N'IMANA, RUBANDA TUZATSINDA !

Publié dans Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article