Itangazo ry’akababaro ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza
Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ribabajwe no kumenyesha Abarwanashyaka baryo, n’Abanyarwanda bose ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Ukuboza 2023 ;
Umuyobozi w’iryo shyaka Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU yitabye Imana. Akaba atabarutse ari kumwe n’umuryango we mu gihugu cy’Ububiligi.
Ishyaka « RDI- Rwanda Rwiza » ryihanganishije umuryango we by’umwihariko muri iki gihe cy’icyunamo cyo kubura umuntu wabo bakunda kimwe n’Abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga bakunda ibitekerezo bye.
Ishyaka « RDI-Rwanda Rwiza » rirasaba buri wese ushaka kugira ikindi yabaza, ko yakwegera umuryango wa Nyakwigendera.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.
UWINEZA Vincent.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza(sé).