Inkambi y'impunzi z'abanyarwanda iri i Kalehe muri Kivu y'amajyepfo yagabweho igitero gikomeye cya gisilikare. Itangazo rya MRCD.
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU n° 017/ 2019/11/26
Mu ijoro ryo kuwa 25 -26 Ugushyingo 2019 ingabo za Republika iharanira Demokarasi ya CONGO (RDC) zifatanyije n’ingabo z’u RWANDA nazo zari zambaye imyenda ya gisilikari ya CONGO (FARDC), zateye impunzi z’abanyarwanda, zisenya inkambi zarimo mu karere ka KALEHE ya KIVU yo mu majyepfo. MRCD–UBUMWE iributsa ko yari yatabaje Umuryango Mpuzamahanga iwugezaho ko yabonaga ibitero bitegurwa n’ingabo z’u RWANDA (RDF) zambaye nk’iza CONGO, kubera ko guhera ku italiki ya 13 Ugushyingo 2019 zari zaratangiye kugota izo nkambi z‘impunzi z’abanyarwanda.
MRCD-UBUMWE iramagana uko kwicecekera k’Umuryango Mpuzamahanga no kutagira icyo ukora ngo ibuze ubwo bwicanyi bwongeye gukorerwa abacikacumu ba ‘’ jenoside’’ bakorewe n’izo ngabo z’u RWANDA ziyobowe na General Paul KAGAME muri 1996-1998 nk’uko raporo y’impuguke za LONU yitwa ‘’MAPPING Report 2010 ‘’yabyerekanye (Mapping report final).
Birababaje kubona ubwo bwicanyi bukorerwa impunzi z’abanyarwanda kandi ingabo za LONU, MONUSCO ziri muri CONGO kuva muri 1999, zigizwe n’abasirikari benshi bari hafi y’inkambi, ntacyo zikora ngo zitabare izo mpunzi. MRCD–UBUMWE irasaba Umuryango Mpuzamahanga gukoresha ubushobozi bwawo bwose ufite ngo utabare byihutirwa izo mpuzi z’abanyarwanda zizwi neza, zemewe na Leta ya CONGO n’Ishami rya LONU rishinzwe impunzi ari ryo HCR nk’uko byibukijwe mu itangazo n° 016/2019/11/14.
MRCD–UBUMWE irasaba kandi LONI kwamagana ubwo bwicanyi bwongeye kuburwa, guhagarikisha ibyo bitero vuba na vuba no gusubiza ingabo z’u Rwanda mu gihugu cyazo zikava muri Congo kugira ngo zibuzwe gukomeza ubwicanyi zigirira impunzi z’abanyarwanda.
Bikorewe i Buruseli ku wa 26 Ugushyingo 2019.
Abayobozi ba MRCD–UBUMWE:
Wilson IRATEGEKA, Président
Paul RUSESABAGINA, Vice-Président
Kassim BUTOYI, Vice-Président
Faustin TWAGIRAMUNGU, Vice-Président n’Umuvugizi
Source: www.mrcdubumwe.org