Rwanda: Major Callixte Nsabimana Sankara, yatsinze ubwoba yiyemeza guharanira ukuri!
Narahiye kuva mu buto bwanjye ko ntazigera ngambanira umutima nama wanjye, ko ntazasimbuza ubwoba ngo mbugurane ubutunzi cyangwa ikindi kintu icyaricyo cyose ukuri kw'ibyo nzi kandi mpamanya n'umutima wanjye, ko ntazarebera akarengane n'abarengana ahariho hose mu gihe icyaricyo cyose kabone niyo nabizira; inyungu zigihugu cyanjye ziza imbere ya byose, ahazaza hurwambyaye hafite agaciro kuruta ubuzima bwanjye, amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, abacu twabuze, akababaro twakuriyemo amacakubiri hagati y’Abanyarwanda ntidushobora kwemera ko byazokama abazadukomokaho mubisekuruza byinshi birimbere.
Harageze ko dutsinda ubwoba tugaharanira ukuri.
Nsabimana Callixte Sankara arazira iki? Iyi mpfubyi yacumuye iki? Guharanira uburenganzira bwabakandamijwe? Kwigisha ko abanyarwanda turi umwe kandi tugomba kubaho tureshya murwatubyaye? Numvise ntagumya guceceka mbona uyumusore mugenzi wanjye "Intwari ikwiye gushimwa" ajya kubambwa n'abagome. Agaciro kubuzima si ingano yimyaka tubaho, ahubwo ni ibikorwa byacu mu gihe tumara kuri iyi si.
"Intwari Sankara", ntabwo ari izo nyama n'amaraso (umubiri) mubona kandi mu maze iminsi mubabaza, mushinyagurira; "intwari Sankara" ni ibitekerezo by'urukundo rw'igihugu n' ibitekerezo byifuza u Rwanda Rwiza kuri buri wese yagaragaje; ibyo bitekerezo bye ntibizabura mu mitima yacu ingoma ibihumbi. Gupfa ushakira ineza igihugu ni ibyagaciro cyane gusumba kubaho urebera inkozi zibibi zigihekura. Harakabaho abasore n'inkumi ba FLN nizindi mpirimbanyi zitanga ubutitsa ngo ingoma yigitugu ya FPR _Kagame isezererwe i Rwanda.
Ndi Sankara Ndi impirimbanyi y'Impinduramatwara
Umusomyi wa veritasinfo "Kabeja Luther"