RDC: Amerika (USA) yiteguye gutanga ibihano ku bantu bose bazashyigikira leta ya Félix Tshisekedi!
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20190122/ob_c79dc4_rdc-usa.png)
Baca mugani mu kinyarwanda ngo "ukubita imbwa aba ashaka shebuja!" Nyuma y'aho urukiko rurinda itegeko nshinga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rusuzuguriye icyemezo cyafashwe n'akanama k'abakuru b'ibihugu ba UA kari kayobowe na Paul Kagame, urwo rukiko rugatangaza Tshisekedi ko yatsinze amatora, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ziteguye gutanga ibihano bikaze ku muntu wese uzajya muri leta ya Tshisekedi kimwe n'abagize uruhare bose mu kunyereza amajwi ya Martin Fayulu!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 21/01/2019 Bwana "Chris Smith" umuyobozi w'akanama kagize inteko ishingamategeko y'Amerika, ako kanama kakaba gashinzwe Afurika, yashyize ahagaragara itangazo ryamagana icyemezo cy'urukiko rurinda itegeko nshinga rya Congo cyo kuvuga ko Bwana Féleix Tshisekedi ariwe watsinze amatora. Amerika ikaba yiteguye gutanga ibihano ku muntu wese wagize uruhare muri icyo cyemezo kimwe n'umuntu wese uzajya muri leta ya Tshisekedi ndetse ibyo bihano bikagera no ku gihugu cya Congo cyose! Muri iryo tangazo Bwana "Chris Smith" aragira ati :
"Tubabajwe n'uko ubutegetsi bwa Joseph Kabila butakurikije inama bwahawe yo gukoresha amatora adafifitse kandi anyuze mu mucyo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Indorerezi zigenga muri ayo matora zatanze ibimenyetso bihagije byagaragaje ko Bwana Martin Fayulu ariwe watsinze amatora. Nyamara, ibyo ntibyabujijeko haba uburiganya hagati ya Joséph Kabila na Félix Tshisekedi hagatangazwa ko Tshisekedi ariwe watsinze amatora ndetse n'urukiko rurinda itegeko nshinga rwashyizweho na Kabila narwo rukabyemeza gutyo!
Impande zose zirebwa n'ayo matora zagombaga gukurikiza inama umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA wazigiriye yo guhagarika ibyo gutangaza burundu amajwi yavuye mu matora. Niba Tshisekedi yiyemeje kurahirira umwanya w'umukuru w'igihugu muri iki cyumweru kandi azi neza ko atatsindiye uwo mwanya, ntabwo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zizazuyaza mu gufatira ibihano byo kwima impusa zo gutembera mu mahanga (refus de visa) abantu bose bazajya muri iyo leta ya Tshisekedi ndetse hagafatwa n'ibindi bihano ku bantu bose bishoye mu gikorwa cyo kwiba amajwi.
Turasaba kandi ko imyigaragambyo yo kwamagana ubwo buriganya bwo mu matora ikorwa mu ituze, tugasaba uruhande rwibwe amajwi kwirinda ibikorwa bishobora gukurura imvururu. Impande zose muri Congo zirebwa n'amatora zisabwe kwirinda ibikorwa bishobora kongera umubabaro w'abaturage ba Congo".
Iyo urebye neza imbaraga iri tangazo ry'Amerika rikoranye mu kwamagana Tshisekedi, bihita bigaragarira buri wese ko icyemezo cy'akanama k'abakuru b'igihugu ka UA kari kayobowe na Paul Kagame cyafashwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zigategeka abo bakuru b'ibihugu kubishyikiriza leta ya Joséph Kabila. Nyuma y'iri tangazo abantu benshi baribaza niba koko Félix Tshisekedi azasuzugura Amerika maze akarahira kuwa kane taliki ya 24/01/2019 nk'uko biteganyijwe. Gusa rero gufatirwa ibihano na leta Zunze Ubumwe z'Amerika ( USA) ni ibintu bitoroshye, kuko ibyo bihano isi yose ihita ibyubahiriza!
Ni ugukomeza gukurikira aho ibya RD Congo byerekeza!
veritasinfo!