Rwanda: Paul Kagame ari hagati nk'ururimi!
Muri Matayo: 6,24 hagira hati:" ntawe ushobora gukorera ba shebuja babiri: Azanga umwe akunde undi cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. ntimushobora gukorera Imana na Bintu". Iyi nyigisho dusanga muri Bibiliya irimo yuzurizwa kuri Paul Kagame! Ukwezi kwa gatanu n'ukwa gatandatu uyu mwaka Paul Kagame yagiye mu gihugu cy'Ubufaransa, ajya mu nama y'Ubumwe bw'Uburayi mu gihugu cy'Ububiligi, akurikizaho inama y'ibihugu 7 bikize ku isi muri Canada. Muri izo nama zose Kagame yari agiye guhabwa amabwiriza y'uburyo agomba kurengera inyungu z'abazungu mu gihugu cya Congo (RDC), izo nyungu zikaba zibangamiwe cyane n'igihugu cy'Uburusiya n'Ubushinwa. Muri uku kwezi kwa 7, Kagame yakiriye Perezida w'Ubushinwa ndetse na Ministre w'intebe w'Ubuhinde i Kigali, abo banyacyubahiro bombi bemereye Kagame kuzamuha udufaranga ariko nawe akabemerera kuzajya mu nama ya BRICS yabereye muri Afurika y'epfo kandi agashishikariza n'abandi bakuru b'ibihugu by'Afurika kwitabira iyo nama no kuzashyigikira imyanzuro izavamo!
BRICS ni umuryango ugizwe n'ibihugu 5 aribyo Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhinde, Afurika y'epfo na Brezili bifite gahunda yo kubaka ubukungu hagati yabyo kuburyo bishobora guhangana n'ubukungu bw'ibihugu byateye imbere byo mu Burayi n'Amerika y'amajyaruguru. Ibihugu bigize BRICS bituwe n'abaturage benshi bagera kuri 40% by'abaturage batuye isi kandi bikaba bifite ubukungu buri kuzamuka cyane kuburyo bishobora gushyikira ibihugu byateye imbere by'Uburayi n'Amerika ya ruguru. Politiki y'ibi bihugu bya BRICS ishingiye cyane ku bukungu bwigenga butagendeye ku ifaranga ry'idolari ry'abanyamerika kandi ibyo bihugu bikaba byemera kugirana ubutwererane n'ibihugu byose bitivanze muri politiki yabyo yo kureba niba byubahiriza demokarasi cyangwa se uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Ni ubwo uyu muryango wa BRICS ugiye kumara imyaka 10 ushinzwe ntabwo uragira imbaraga zikomeye za politiki ngo ushobore kuvuguruza ibyemezo by'ibihugu bikomeye by'Uburayi n'Amerika ya ruguru bifatirwa mu muryango w'abibumbye ONU. Ikindi kigaragara ni uko 3/4 by'ubukungu bw'isi byihariwe n'ibihugu byo ku mugabane w'Uburayi n'Amerika ya ruguru. Banki y'isi yose (BM), Ikigenga cy'Ubukungu ku isi (FMI) ... biyoborwa n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika ya ruguru. Mu nama BRICS yakoreye mu gihugu cy'Afurika y'epfo kuva kuwa kane kugera kuri uyu wa gatanu taliki ya 27/07/2018; uwo muryango ugomba gusuzuma ikibazo gikomeye cy'uburyo ugomba kurwana intambara y'ubucuruzi yashojwe na leta zunze ubumwe z'Amerika!
Kugirango umuryango wa BRICS ushobore guhangana n'Amerika muri iyo ntambara y'ubucuruzi wiyambaje bamwe mu bakuru b'ibihugu by'Afurika kugirango umugabane w'Afurika wose ushobore gushyigikira ibihugu bya BRICS muri iyo ntambara y'ubucuruzi. Kugirango ibyo bishoboke byabaye ngomba ko Perezida w'igihugu cy'Ubushinwa Xi Jinping ndetse na ministre w'intebe w'Ubuhinde Nerandra Modi banyura i Kigali kujya gutereta Paul Kagame uyobora umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA muri iki gihe, kugira ngo ajye muri iyo nama ya BRICS. Igihugu cy'Ubuhinde ndetse n'Ubushinwa bikaba byaremereye Paul Kagame inkunga igera hafi kuri miliyoni 400 z'amadolari kugirango yemere gufasha ibyo bihugu urugamba rwo kurwana intambara y'ubucuruzi bifatanyije n'Afurika!
birazwi ko Kagame afitanye ibibazo n'igihugu cy'Amerika kubera guca imyenda ya caguwa iva muri icyo gihugu, ibyo bikaba byararakaje cyane ubutegetsi bwa Trump. Amerika n'uburayi bigendera ku mahame y'ubutwererane n'ibihugu ashingiye kuri Demokarasi ndetse no kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, ibyo Paul Kagame akaba atabikozwa. Ariko bitewe n'inyungu ibihugu by'ibirayi n'amerika bikura mu busahuzi bw'amabuye y'agaciro Kagame abasahurira muri Congo, ibyo bihugu byirengagiza ubwicanyi bwose Kagame akora, ahubwo bikamukingira ikibaba. Iyi namaya BRICS yo muri Afurika y'epfo ikaba isize yeretse ibihugu by'iburayi n'Amerika ya ruguru Kagame uwo ariwe. Mu gihe kitarenze amezi 2 gusa yemereye ibyo bihugu ko agiye kubungabunga inyungu zabyo muri Afurika (RD Congo), Kagame ahise yishyira mu maboko y'abashinwa n'abarusiya biyemeje kurwanya inyungu z'abanyaburayi n'abanyamerika muri Afurika!
Ibihugu bya BRICS byita cyane ku bibazo by'ubukungu n'ubucuruzi, ibibazo bya politiki n'umuco ntabwo bibishishikaza cyane. Kuva igihugu cy'Amerika gifatanyije n'ibihugu by'Uburayi byafata icyemezo cyo gushyira Kagame ku butegetsi, byakoze ibishoboka byose bimuha amafaranga akeneye ndetse bimuha n'uburenganzira bwo gusahura Congo. Ntabwo rero Kagame yigeze agira ikibazo cy'amafaranga kuburyo twavuga ko abashinwa n'abahinde hari ingufu zindi bamuhaye. Ibihugu by'Amerika n'Uburayi byivanga muri politiki z'ibihugu, bigashyiraho abaperezida bishatse abo bidashaka bikabakuraho. Iyo abaturage bahagurutse bakarwanya umunyagitugu ubabangamiye ariko ibihugu by'iburayi byo bishyigikiye uwo munyagitugu, bihita bihaguruka bikarwanya abo baturage! Ibyo nibyo bikorwa ku Rwanda,kuburyo abantu bose barwanya Kigali Kagame abita abajenosideri bya bihugu bikomeye byamushyizeho bikamufasha kurwanya abatavuga rumwe nawe, bikabafunga! Urugero ni urwa Ignace Murwanashyaka ufungiye mu Budage.
Biragaragara ko Kagame akomeje kubyina muzunga hagati y'abarusiya n'abashinwa ndetse n'abanyaburayi n'abanyamerika! Buri ruhande ararubeshya, ikizakurikiraho ni uko nta ruhande na rumwe ruzamwemera! Abanyamerika n'abanyaburayi baramutse bakuyeho amaboko Paul Kagame, nta shiti abaturage bamukura kubutegetsi kuko abashinwa n'abarusiya ntibamutabara kuko bativanga muri politiki z'ibihugu! imyitwarire ya Kagame kubanyamerika, abanyaburayi, abarusiya n'abashinwa imeze nk'iy'umugore w'indaya usambana n'abagabo benshi ariko ntihagire umugabo n'umwe muribo umutunga nk'umugore we! Iyo igihe cy'amage kigeze uwo mugore ashaka uwo yiyambaza akamubura, na Paul Kagame nibyo bihe agezemo!
Paul Kagame yabeshye abanyarwanda, akaba abaniye nabi ibihugu by'abaturanyi, yabeshye abanyaburayi, abeshya abanyamerika none ari kubeshya n'abanyaziya, amaherezo ye azaba ayahe? Igihe kirageze ngo abantu bose bamenya ko Paul Kagame ari umugabo w'umubeshyi, utavugisha ukuri, kandi hejuru y'ubwicanyi bukomeye yakoze, Paul Kagame akaba akomeje kugereka ku gatwe ke ikinyoma kimeze nk'icya Semuhanuka! Uko yagambaniye inkotanyi zamurwaniriye zikamwicaza ku butegetsimu 1994, muri iki gihe, akaba yaratangiye kuzica, niko yahindutse ibihugu byamufashije kubohoza u Rwanda ubu akaba abita abanzi! Kubera ibyo bibazo byose, abanyarwanda n'abaturage bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari batuye muri Afurika yepfo bahagurukanye n'iyonka maze bajya kwamagana umwicanyi Ruharwa Paul Kagame, ubwo yari muna nama ya BRICS muri Afurika yepfo! Ibyo bikaba bimenyerewe ko aho Kagame agiye hose yakirizwa induru nka bihehe, izo akaba arizo mpundu ahorana!!
Veritasinfo