Rwanda: Impunzi ziri gutahuka muri iki gihe, nta burenganzira zifite bwo kubona amasambu zahoranye!
Kubuza abaturage kuburana amasambu yabo bambuwe, binyuranye n'itegeko mpuzamahanga ryo kugira uburenganzira ku mutungo bwite utimukanwa!
[Ndlr : Niba abatutsi b’impunzi batahutse mu mwaka w’1994 barasaranganyijwe amasambu yari afitwe n’abahutu ; n’impunzi z’abahutu ziri gutaha muri iyi myaka zigomba gusaranganywa amasambu yahawe abatutsi. Ibyo nibyo bita « ubutabera ». Ariko Paul Kagame we yafashe icyemezo cyo gukarabya impunzi z’abahutu ziri gutaha muri iyi myaka ! Kagame akaba yemeje ko nta butabera buri mu Rwanda ko ibibazo byose bigomba gukemurwa n’imbunda ! Kimwe mu bibazo bikomeye byatewe n’imiyoborere mibi ya Kagame, ni ikibazo cy’isaranganya ry’ubutaka mu Rwanda !
Mu mwaka w’1959, abatutsi banze kuyoboka ubutegetsi bw’abahutu barahunga. Mu mwaka w’1994, abana b’abo batutsi banze gutegekwa n’abahutu (inkotanyi) bafashe ubutegetsi ku mbaraga za gisilikare mu Rwanda. Inkotanyi zikigera mu Rwanda zafashe amasambu y’abahutu zirayigabanya. Ni muri ubwo buryo Paul Kagame yabohoje isambu nini cyane ku kiyaga cya Muhazi kuko iyo sambu si iya se ! Igitangaje ni uko Kagame ahise afata icyemezo ko impunzi ziri gutahuka muri iki gihe (inyinshi ni abahutu) nta burenganzira zifite zo guhabwa amasambu yazo ; nta n’uburenganzira kandi zifite bwo kwitabaza ubutabera ! Inkuru mbarirano iratuba, nimwisomere uburyo Kagame yakuyeho ubutabera mu gihugu :]
Perezida Kagame yategetse ko ibibazo by’amasambu yasaranganyijwe abandi bitongera kujyanwa mu nkiko
Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubutabera guhagarika burundu ibibazo by’abantu bavuga ko amasambu yabo yatujwemo abandi, ashimangira ko ibyakozwe byari umwanzuro wa politiki ujyanye no gutuza abanyarwanda, ko mu gihe byajya mu manza byateza akavuyo mu gihugu.
Iki kibazo cyabajijwe kuri uyu wa 28 Werurwe 2018 ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi b’inzego z’ibanze. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yabajije ikibazo kijyanye no kurangiza imanza ziturutse ku masambu. Uyu muyobozi yabwiye Perezida Kagame ati “Hari ikibazo dukunze guhura nacyo gifitanye isano no kurangiza imanza zishingiye ku butaka. Nkuko twese tubizi, nyuma ya 1994; Abanyarwanda baratujwe, barasaranganywa ndetse banahabwa ubutaka ku batari babufite. Uko igihe cyagiye kigenda, abantu baratahutse, muri uko gutahuka hari abatahuka muri iki gihe…”
Perezida Kagame yahise afata ijambo asobanura ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi kibazwa ariko ko atumva impamvu kitarangira mu buryo bwa burundu. Umukuru w’Igihugu yavuze ko isaranywa ryakozwe mu rwego rwo gukemura ikibazo gishingiye kuri politiki, bityo ‘ntabwo ari ikibazo cy’abacamanza ubwo iyo ntambara nibiba ngombwa kurwana tuzayirwana’. Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo tuzahora muri ibyo. Minisitiri w’Ubutabera, ntabwo nshaka kumva icyo kibazo indi nshuro. Ikibazo cy’isaranganya kimaze imyaka ingahe, ni ikibazo twafatiye imyanzuro dukemura ikibazo kitashoborwa n’imanza, dufata umwanzuro wa politiki. Ibi ntabwo bizajyanwa mu nkiko ngo byongere bidusubize inyuma. Bizahindura ibintu byose twakoze muri iki gihugu. Bigomba guhagarara. ”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari ibintu biba bidakwiye kujyanwa mu nkiko kubera impamvu ziba zaratumye bibaho, atanga urugero ku kuba urukiko rwabaza impamvu y’impinduka zabaye, cyangwa se uko FPR Inkotanyi yabayeho ikajya ku butegetsi. Ati “Ibyo ntibireba inkiko, ndabasabye muvaneho akajagari.” Yabwiye Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ko yakorana n’abashinzwe inkiko ku buryo iki kibazo gihagarara. Ati “Murashaka gutera igihugu akajagari? Murashaka guhindura ibintu byose? Ahantu abantu bahoze bafite ubutaka kera mu 1960, ejo bundi bukaba bwaragiwemo n’abantu ijana; ubu murashaka ko nshinga urubanza nkavuga nti aha hantu hahoze ari ahanjye cyangwa hahoze ari ah’iwacu none harimo abantu 100 nimubirukane munsubize ubutaka bwanjye; urukiko rwicare rujye gufata uwo mwanzuro?”
Minisitiri w’Ubutabera yasubije ko iki kibazo kiri gukemurwa mu rwego rw’ubutabera ndetse ko cyaganiriweho mu mwiherero w’abagize uru rwego uherutse kubera i Rubavu ku buryo cyakemuka. Ati “Kuvuga ko uburenganzira ku butaka budasaza byaje kuvuka muri iyi minsi yashize, hari amategeko menshi yagiye abaho guhera Arusha yavuze ko umuntu wahunze agahunguka leta imutuza ariko ntabwo asubira aho yari mu 1959 ngo ahasabe bahamuhe ariko leta iramutuza. Ubu iki kibazo cyarongeye kiragaruka.” Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko igihe cyose iki kibazo kizahinduka icy’inkiko, hazavuka ibibazo bitazigera bikemuka, asaba ko nta biganiro kuri ibi bikwiye kumara imyaka ahubwo ko ‘ikibazo gikomba guhagarara’.
Gusaranganya ubutaka byakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse hamwe na hamwe byagizwemo uruhare na Perezida Kagame ubwe. Nko muri Mutarama 2008, ubwo yari mu Karere ka Kayonza ubutaka busaga hegitari ibihumbi bibiri bwari bufitwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma hamwe n’abasirikare bwasaranganyijwe abaturage. Abari bafite ubutaka bunini basabwe gutanga hegitari 25 zigasaranganywaho abantu batari bafite amasambu.
Icyo gihe ubutaka bwasaranganyijwe muri Kayonza harimo ubw’uwari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Théoneste Mutsindashyaka wari ufite hegitari 105, uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutaka, Patricia Hajabakiga (hegitari 56) n’ubwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo (icyo gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika) wari ufite hegitari 176. Abandi barimo abari abasirikare bakuru bari bafite ubutaka bufite hegitari nka 119, 199, 380 na 384.
Inkuru y’igihe