Zimbabwe: Perezida Robert Mugabe ntabwo azi ibiri kuba mu gihugu cye!
Ibihe bya nyuma by'ubutegetsi bwa Robert Mugabe, biragaragaza ko ibyemezo byafatwaga n'agatsiko k'abantu bari bamukikije harimo umugore we Grace, ariko nyirubwite Mugabe akabyitirirwa gusa kuko ubuzima bwe butamwemerera kumenya ibintu biri gukorwa! Mugabe afite imyaka 93 kuburyo ibitekerezo bye bimeze nk'iby'umwana w'igitambambuga! Ubwo mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017,ingabo z'icyo gihugu zatangazaga ko zafashe ubutegetsi kugirango zirukane agatsiko k'abagizi ba nabi kafashe bugwate perezida Mugabe, ako gatsiko kakaba karafashe ibyemezo byatumye ubukungu bw'icyo gihugu bugwa hasi cyane, Perezida wa Afurika y'epfo Jacob Zuma, yahamagaye Mugabe baraganira. Perezida Zuma yabajije Mugabe niba ntakibazo afite, Mugabe avugako nta kibazo, uretse ko yabujijwe gusohoka aho ari!
Kubera icyo kiganiro Mugabe yagiranye na Zuma, byabaye ngombwa ko perezida Jacob Zuma yohereza intumwa zo mu rwego rwo hejuru muri Zimbabwe, kujya kugirana ibiganiro n'abasilikare ndetse na Mugabe kugirango ibibazo biri muri Zimbabwe bikemuke mu mahoro. Intumwa z'Afurika y'epfo zagiranye ibiganiro na Mugabe n'abasilikare, Mugabe yavuze ko icyo akeneye ari ugusohoka akikomereza akazi ke, ko ntabindi bibazo afite! Abasilikare bafunze bamwe mubayobozi bakomeye ba Zimbabwe barimo n'abaministre bari bashyigikiye Grace Mugabe mugufata ubutegetsi, bari biteze ko Mugabe avuga kuri icyo kibazo, ariko Mugabe we yababwiye ko ntakintu azi ko ashaka kwikomereza imirimo ye gusa!
Kuwa katanu taliki ya 17 Ugushyingo 2017 Perezida Robert Mugabe yagaragaye mu muhango wo gutanga impamyabushobozi mu ishuri rikuru rya kaminuza nta kibazo afite. Ku mugoroba wo kuri'uwo munsi,nibwo abantu benshi babonye ko Mugabe ari umuntu ku mubiri ariko rohoye ikaba yibereye ahandi!! Abayobozi benshi bo mu ishyaka rye rya ZANU PF begereye Mugabe muri ibyo birori bamubwira ko ibintu bitameze neza, ko agomba kumvikana n'abasilikare kugirango impinduka mu buyobozi ikorwe mu mumahoro. Mugabe yarababwiye ati: "Murashaka ko mva kubuyobozi kubera iki? Ndi kumwe n'abasilikare banjye bandindiye umutekano, abaturage ba Zimbabwe baratuje kandi bari mu kazi kabo, igihugu kirimo gitera imbere, none mukambwira ngo ibintu byacitse! Ni iki cyabaye?"
Abo bayobozi ba Zanu PF bagerageje kubwira Mugabe ko bamwe mubaministre be bafunze, Mugabe abasubiza ko ibyo atabizi! Iyo akaba ari imwe mu mpamvu yatumye ishyaka rya Zanu PF ritegura imyigaragambyo mu gihugu yo gusaba Mugabe kuva ku butegetsi, iyo myigaragambyo ikaba yarashyigikiwe n'abasilikare. Nubwo bimeze gutyo, ibyo byose biri kuba ntacyo bibwiye Mugabe, kuko akomeje kwemeza ko ari umukuru w'igihugu kandi Zimbabwe ikaba itekanye n'ubukungu buri kwiyongera! Abayobozi b'ishyaka rya Zanu PF bakaba bafashe icyemezo cyo kwirukana Mugabe n'umugore we muri iryo shyaka kandi inteko ishingamategeko ikaba izaterana muri iyi minsi kugirango yirukane Mugabe ku butegetsi kandi ishyireho umukuru w'igihugu w'inzibacyuho kugera igihe Zimbabwe izatorera undi mukuru w'igihugu mushya!
Ingabo za Zimbabwe zikaba zizera ko ibintu bizajya mu buryo vuba cyane muri Zimbabwe, inzego z'ubutegetsi bushya zikazajyaho nta maraso amenetse. Ingabo za Zimbabwe zihanangirije umuryango wa SADC ndetse n'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika UA ko bitagomba kwivanga mu bibazo bya Zimbabwe kuko n'ubundi Mugabe yayoboye nabi iyo miryango irebera kandi imushyigikiye! Kugeza ubu abantu benshi bakaba bashyigikiye kandi bashima ingabo za Zimbabwe imyitwarire zagaragaje muri kiriya kibazo.
Veritasinfo