Ni koko se inkuru kuri Diane Rwigara zishimangira ko abanyamakuru bo mu Rwanda bogejwe ubwonko nk’uko Boniface Rucagu abyemeza ?
Ubutegetsi bwo mu Rwanda bwihaye guhindura itangazamakuru nk’igikoresho kugira ngo bugere ku nshingano bwihaye. Itangazamakuru rifatwa nk’urwego rwa 4 rw’ubutegetsi mu guhuza rubanda n’ubutegetsi ariko kenshi iryo tangazamakuru rihindurwa igikoresho cy’ubutegetsi mu gukandamiza rubanda no kubajijisha! Ibi ni ibitekerezo byatanzwe mu kiganiro cyanyuze kuri « Radiyo Ijwi ry’Amahoro » VOP aho abanyamakuru b’iyo radiyo basesenguye uko itangazamakuru ryifashe mu Rwanda.
Twifashishije ibitekerezo byatanzwe muri icyo kiganiro, dusanga igihugu cy’u Rwanda kiri guhatanira kubona umwanya wa nyuma ku isi mu guha itangazamakuru uburenganzira busesuye, u Rwanda rukaba rushobora kuzahigika igihugu cya Koreya ya Ruguru gifite uwo mwanya! Nyamara itangazamakuru ni nk’ibice by’umubiri bikomeye by’umuntu kuko rigaragaza impumeko y’abaturage n’ubuzima bwabo bwa buri munsi ! Raporo ya RSF (Reporter Sans Frontière) yerekana uko itangazamakuru rihagaze ku isi ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari, irerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma. Mu kiganiro cya radiyo VOP, Umunyamakuru Mulindahabi Jean Claude, yavuze mu ncamake raporo y’umuryango RSF muri aya magambo, yagize ati :

Uru rutonde rwakozwe ku bihugu 180, igihugu kiri ku mwanya wa nyuma akaba ari «Koreya ya Ruguru» izwi nko gufata abaturage bayo bunyago, ibatoza intero n’inyikirizo imwe, aho ntawazamura ijwi rinyuranye nirivuye ibukuru ngo bimugwe amahoro! Tugarutse rero ku gihugu cy’u Rwanda, nacyo gihora mu b’inyuma, uru rutonde buri gihe iyo rushyizwe ahagaragara, inzego nkuru z’igihugu cy’u Rwanda ziraruhinyuza, bakavuga ko ngo«abakora uru rutonde badashyira mu kuri»! Iyo hiyongereyeho ko uyu muryango RSF ufite icyicaro mu Bufaransa, abahinyuza bavuga ko binava ku mubano urimo agatotsi uri hagati y’ibi bihugu byombi! Icyo birengagiza ni uko uyu muryango RSF wigenga ndetse ugashyira Ubufaransa ku mwanya wa 39 kuko nyine ariho ikigero k’iki gihugu kiri!
Uretse nibyo, RSF siyo yonyine ishyira u Rwanda mu banyuma ku bijyanye n’ubwisanzure mu bitekerezo cyangwa itangazamakuru, kuko n’indi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka : «HRW» ifite icyicaro muri Amerika na «Amnesty International» ifite icyicaro gikuru mu Bwongereza, yerekanye kenshi ko muri raporo ngarukamwaka, ko hari byinshi byo gukosora, kugira ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru bugire umwanya nyawo mu Rwanda».
Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo koza ubwonko bw’abanyamakuru !
Mu kiganiro cya radiyo «VOP» ku itangazamakuru, hagaragaramo uburyo leta y’u Rwanda yajyanye abanyamakuru mu ngando zo kuboza ubwonko. Abanyamakuru bajyanywe muri izo ngando bakabasha kuzitoroka batanze ubuhamya bwerekana uko boza ubwonko bw’abanyamakuru ! Abanyamakuru basaga 160 bamaze iminsi 10 ku kigo cya Nkumba bahabwa amasomo yo koza ubwonko bwabo. Bamwe mu bagiye muri izo ngando dore uko bavuga amasomo bahawe : «Ngo ibyagezweho bagiye kubishimangira ngo ku buryo budatsimburwa, ngo abanyamakuru bose babaye abatoza b’intore bakaba bagiye kwigisha amasomo abaturage » ! Ni ukuvuga ko abo banyamakuru baretse akazi k’umwuga bakoraga ko kugeza amakuru kuri rubanda ahubwo bakaba bagiye kwigisha ibisingizo n’ibyivugo by’intore! Itangazamakuru ry’u Rwanda rikaba rigiye kwigisha abaturage gusingiza abayobozi no kubavuga imyato ! Dore uko Boniface Rucagu asobanura uko yogeje ubwonko bw’abanyamakuru agashyiramo propagande ya FPR, yagize ati :
«Mbere abanyamakuru baratinyukaga, ariko ubungubu bakurikira gahunda za leta zose…, kera hahozemo bacye, batari benshi cyane wenda bavugaga ibintu uko bitari, ariko ubungubu baravuga bose bose, uko ibintu biri, bakabivugira igihe kandi bagatanga n’inama. Mboza (abanyamakuru) ubwonko mvanamo ikibi, nshyiramo ikiza! Noza ubwonko mvanamo amacakubiri, nshyiramo ubumwe bw’abanyarwanda, mboza ubwonko mvanamo kugendera ku moko, aho kugendera kubunyarwanda, ngashyiramo ubunyarwanda! Ndoza ubwonko ngirango abana b’u Rwanda bubake igihugu, aho kugisenya… imico mibi twatojwe yo gusenya igihugu idakomeza… »
Urugero rwiza rwerekana ko abanyamakuru mu Rwanda bogejwe ubwonko !

Leta y’u Rwanda nayo yahisemo gukurikiza urwo rugero rwa Koreya ya ruguru ku buryo yatangiye koza ubwonko bw’abanyamakuru kugirango bakure mu mitwe yabo amasomo bahawe yo gukora umwuga w’itangazamakuru ; bakayasimbuza ibisigo bigishijwe na «Rucagu Boniface». Ibyo bisigo ni ibyo gusingiza no kuramya ibyiza byagezweho na «Paul Kagame» wenyine ! Urugero rwerekana ko ubwonko bw’abanyamakuru mu Rwanda bwasibwe, abanyamakuru bo mu Rwanda bakaba barabaye nk’ibipfamatwi n’impumyi,ni ikiganiro bagiranye na Diane Rwigara kuwa gatatu taliki 3 Gicurasi 2017.
Kuri iyo taliki Diane Rwigara yagiranye ikiganiro mbwirwaruhame i Kigali n’abanyamakuru benshi baba abo mu gihugu bakorera ibinyamakuru byandika, ibikoresha amajwi n’amashusho ndetse no kuri interineti, n’abanyamakuru b’ibinyamakuru mpuzamahanga ka RFI, France 24, AFP, BBC, VOA... Kugeza ubu nta kinyamakuru cyo mu Rwanda (radiyo cyangwa televiziyo) kirigera gitambutsa ikiganiro Diane Rwigara yakoranye n’abo banyamakuru b’ibyo bitangazamakuru bari mukiganiro cye. Ibinyamakuru byandika kuri interineti nabyo bizwi mu Rwanda ntabwo byatambukije amakuru y’icyo kiganiro cya Diane Rwigara! Kuba abanyamakuru bari mu kiganiro cya Diane Rwigara, ariko bakananirwa gutangaza inkuru y’ibyo bumvise n’ibyo babonye muri icyo kiganiro, bigaragaza ko uburozi bwa Boniface Rucagu bwo kuboza ubwonko bwakoze! Biratangaje kubona abanyamakuru bagirana ikiganiro n’umunyepolitiki wiyemeje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, iyo nkuru bakayiceceka ntibagire icyo babwira rubanda !

Ese koko ubwonko bw’abanyamakuru bo mu Rwanda, Rucagu yarabusibye kugeza ubwo bananirwa gutara amakuru y’ikiganiro cy’umukandida wiyamamariza umwanya wa perezida ariko ubwo bwonko bwabo bugashobora gukora inkuru y’amafoto yerekana ubwambure bw’umuntu ? Umuhanga mu itangazamakuru,yavuze ko :«inkuru si uko imbwa yariye umuntu, ahubwo inkuru ni uko umuntu yariye imbwa ! » No mu Rwanda rero, inkuru si uko umunyamakuru yabonye ifoto y’incurano yerekana ubwambure bw’umugore, ahubwo inkuru ni ukugeza kuri rubanda ibitekerezo by’umukandida witeguye kubayobora, maze abaturage bakarushaho gusobanukira imigabo n’imigambi y’uwo mukandida!
Leta ya FPR- Kagame iravomera mu rutete !
Kuba leta ya Paul Kagame ibuza abanyamakuru gutangaza ibitekerezo bya Diane Rwigara wiyemeje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ; ahubwo bagategeka abo banyamakuru gutangaza amafoto (ashobora kuba ari amacurano) agaragaza ubwambure bwe, ni ubuswa bwuzuye ubugome kandi bushobora gusubiza igihugu mu icuraburindi ! Igihugu cy’u Rwanda nicyo gito ku isi, abanyarwanda bavuga ururimi rumwe ; niba Leta ya Paul Kagame ikomeje koza ubwonko bw’abanyamakuru, bizatuma amakuru batangaza adahabwa agaciro n’abaturage, ahubwo rubanda ihe agaciro amakuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga !
Amakuru y’ikiganiro cya Diane Rwigara yanyuze kuri Radiyo mpuzamahanga y’abongereza BBC Gahuzamirya na Radiyo VOA y’abanyamerika ; ayo maradiyo yombi yumvikana mukarere kose k’Afurika yo hagati mu rurimi rw’ikirundi n’ikinyarwanda, ibinyamakuru by’abanyarwanda byandikira kuri interineti nabyo byatambukije amakuru y’ikiganiro cya Diane Rwigara, imbuga nkoranyambaga (facebook, twitter, whatsapp…) nazo zatambukije ibitekerezo bya Diane Rwigara. Mu ndimi z’amahanga, ubutumwa mwa Diane Rwigara bwatambukijwe n’ibinyamakuru bikomeye mpuzamahanga ! Uretse n’ibyo, abanyarwanda bazi guhererekanya amakuru mu biganiro bagirana kandi akihuta ndetse agakwira igihugu cyose kuburyo ibitekerezo bya Diane Rwigara nabyo byageze kubanyarwanda bose bagiye babihererekanya ! Uretse ubuswa n’ubujiji bw’abayobozi ba Leta ya FPR Kagame, muri iki gihe tugezemo ntabwo leta ishobora gupfukirana ibitekerezo by’abantu ngo bishoboke, nta nubwo iryo tangazamakuru rya Kagame rishobora guhangana n’ibinyamakuru byatambukije ubutumwa bwa Diane Rwigara ngo bibishobore !

Kuba Diane Rwigara yaragaragaje ibibazo abaturage bafite kandi akaba yiteguye kubikemura mu gihe yaba abaye perezida wa Repubulika, byateye ubwoba FPR Kagame, ibura icyo ivuga ahubwo yifashisha amafoto yo kumwerekana yambaye ubusa ngo ahari hari icyo byahindura ku kuri kuvugwa na Diane Rwigara! Umufasha wa Perezida w’Amerika Donald Trump nawe berekanye amafoto ye yambaye ubusa, ariko ntibyabujije umugabo we gutsinda amatora. Angel Merkel uyobora ubudage, nawe berekanye amafoto ye yambaye ubusa ariko ntibyamubujije gutorwa incuro 3 zose ndetse akaba ashobora kuzatora incuro ya kane ! Amafoto y’urukozasoni kuri Diane Rwigara akimara gushyirwa mu binyamakuru by’u Rwanda ; ku mbuga nkoranyambaga hahise hasohoka amafoto yerekana Paul Kagame n’umukobwa we Ange Kagame nabo bambaye ubusa, ayo mafoto akaba acurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, akaba ariyo mpamvu abanyarwanda batagomba kuyataho igihe, kuko ikibazo abanyarwanda bafite si amafoto y’abantu bambaye ubusa, ahubwo n’ibibazo by’imiyoborere mibi.
Ubugome n’ubuswa biranga leta ya FPR- Kagame bizoreka igihugu, birazwi ko nta kindi gisubizo leta ya FPR-Kagame ishobora gutanga kubibazo bikomereye igihugu byagaragajwe na Diane Rwigara uretse kumucecekesha bikozwe mu buryo bumwe cyangwa se ubundi! Abantu benshi bemeza ko Diane Rwigara ashobora kwicwa, gufungwa cyangwa se guhohoterwa mu buryo ubwo aribwo bwose na FPR kuko idashobora guhangana n’ibitekerezo bye! FPR-Kagame itinya demokarasi, itunzwe n’ikinyoma, ikaba yivugana umuntu wese ushatse gukoresha iyo nzira mu kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu ! Ikibazo abanyarwanda benshi bibaza, ni ukumenya niba iyo mikorere y’ubugome yaranze FPR-Kagame izakomeza kuyihira !
Veritasinfo.