Emmanuel MACRON Perezida mushya kandi w’umusore UBUFARANSA butigeze bubona !

Publié le par veritas

Emmanuel Macron, Perezida ukiri muto utorewe kuyobora igihugu k'igihangange!

Emmanuel Macron, Perezida ukiri muto utorewe kuyobora igihugu k'igihangange!

Ku cyumweru taliki ya 07 Gicurasi 2017, ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba nibwo hamenyekanye ko Emmanuel Macron ariwe watorewe kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa. Emmanuel Macron akaba yaratowe ku majwi 66,1% naho Madame Marine Le Pen bari bahanganye akaba yarabonye amajwi 33.9%. Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru aribwo haraba ihererekanyabubasha hagati ya Perezida François Hollande na Emmanuel Macron. Perezida Emmanuel Macron na François Hollande bakaba bizihirije hamwe umuhango wo kwibuka umunsi intambara ya kabiri y’isi yarangiriye ku italiki ngarukamwaka y’uwa 8 Gicurasi ; Perezida Nicolas Sarkozy nawe yari muri uwo muhango !

Nyuma y’iminota itanu gusa hatangajwe ko Emmanuel Macron ariwe watsinze amatora, Madame Marine Le Pen bari bahanganye kuri uwo mwanya, yahise afata ijambo ari imbere y’abayoboke be. Marine Le Pen ufite imyaka 48, yashimiye perezida mushya Emmanuel Macron bari bahanganye, kuba yagiriwe ikizere n’abafaransa agatorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu. Perezida François Hollande nawe yoherereje ubutumwa bw’ibyishimo Emmanuel Macron bw’uko yagiriwe ikizere cyo kuba umukuru w’igihugu. Perezida François Hollande niwe winjije Emmanuel Macron muri politiki kuburyo yamubereye umujyanama we igihe Hollande yiyamamazaga kugeza atorewe kuba perezida w’Ubufaransa. Abakandida benshi bari bahanganye na Macron bakaba baramushinjaga kuba ari umukandida uhagarariye François Hollande ndetse ufatwa nk’umuhungu we kubera ubushuti bafitanye! Abakandida bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu bagerekaga kuri Emmanuel Macron ibintu byose bitagenze neza muri iki gihe k’imyaka 5 François Hollande amaze ku buyobozi !
Perezida Emmanuel Macron na François Hollande mu muhango wo kuwa 8 Gicurasi 2017

Perezida Emmanuel Macron na François Hollande mu muhango wo kuwa 8 Gicurasi 2017

Mu ijambo yavuze akimara gutorwa, Emmanuel Macron yashimiye cyane François Hollande ndetse avuga ko azakomeza ibikorwa yagezeho. Macron yavuze ko azakora ibishoboka byose umuryango uhuje ibihugu by’Iburayi UE ukuzagira imbaraga nyinshi kurushaho. Ibihugu by’iburayi ndetse no hirya no hino ku isi boherereje Emmanuel Macron ubutumwa bw’ishimwe, dore ko igihugu cy’Ubufaransa gikora ku migabane yose y’isi. Emmanuel Macron akaba ariwe mu perezida wa mbere uyoboye ubufaransa ufite imyaka micye kuko afite imyaka 39 gusa, yavutse taliki ya 21 Ukuboza 1977. Emmanuel Macron akaba asimbuye ku mwanya w’umperezida ukiri muto Louis-Napoléon Bonaparte watowe mu mwaka w’1848 afite imyaka 40 gusa! Perezida François Hollande ucyuye igihe akaba afite imyaka 62 y’amavuko. Abafaransa benshi bakaba barishimiye itorwa rya Emmanuel Macron cyane cyane urubyiruko n’abafaransa bafite inkomoko mu mahanga!

Igihugu cy’Ubudage kishimiye cyane itorwa rya Emmanuel Macron kuko icyo gihugu cyari gifite impungenge z’uko Madame Le Pen iyo agitorerwa umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi UE wari gusenyuka, ibyo bikagira ingaruka zikomeye z’ubukungu ndetse n’umutekano ku bihugu byose bigize uburayi! Nubwo ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubwongereza Madame Theresa May yoherereje Emmanuel Macron ubutumwa bwo kumushimira itorwa rye, abongereza benshi bafite impungenge z’itorwa rya Emmanuel Macron nka perezida w’Ubufaransa ! Mu gihe yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko mu Bwongereza, ahamagarira ibigo by’ubucuruzi ndetse n’indi miryango ikorera muri icyo gihugu kwitegura kujya gukorera mu muryango w’ibihugu by’Uburayi akaba yarateguye amazu iyo miryango izakoreramo i Paris mu Bufaransa ikava i Londres mu Bwongereza kuko icyo gihugu kivanye mu muryango w’Ubumwe bw’iburayi UE !

Kubera ku tumvikana ku ntambara yo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Siriya hagati y’Ubufaransa n’igihugu cy’Uburusiya, Perezida Vladimir Poutine uyobora Uburusiya yasabye Perezida mushya w’Ubufaransa Emmanuel Macron kwirengagiza ukwishishanya kuri hagati y’ibihugu byombi, akagira uruhare rugaragara mu kurwana intambara y’iterabwoba iri mu gihugu cya Siriya. Igihugu cy’Ubufaransa ntikivuga rumwe n’Uburusiya ku buryo bwo guhagarika intambara muri Siriya. Ubufaransa buvuga ko Perezida wa Siriya Bachar Al Assad agomba kubanza kuva ku butegetsi kuko afite uruhare mu kwica abaturage no gukwiza iterabwoba muri Siriya ; ariko igihugu cy’Uburusiya cyo kikaba gisanga Perezida wa Siriya Assad agomba kugumaho ahubwo amahanga akamufasha kurwanya abamwivumbuyeho !

Bamwe mu bafaransa bafite inkomoko ku mugabane w’Afurika bishimiye cyane itorwa rya Emmanuel Macron. Abo bafaransa bafite inkomoko muri Afurika bakaba babazwa cyane n’uko baba mugihugu kigendera kuri demokarasi, ariko imiryango yabo n’ababakomokaho bari muri Afurika bakaba bayobowe nk’inyamaswa ! Abo banyafurika bagira bati : «Mu myaka 5 gusa abafaransa bamaze bayoborwa na François Hollande, bagaragaje ko bakeneye impinduka mu buyobozi, kuburyo muri icyo gihe gito gusa bamaze bayoborwa na Hollande, abafaransa bishimiye kuyoborwa na Emmanuel Macron ! Muri Afurika ibyishimo nk’ibyo bizahagera ryari ? Ko bayobozi b’ibihugu biri kuri uwo mugabane biyemeza kugwa ku butegetsi, kandi na bacye bashoboye kubuvaho, bagasimburwa n’abandi bishyiraho ku ngufu ? » Ingero zigaragaza ko Afurika iri mu kaga zitangwa n’abo bafaransa b’abanyafurika bazihera ku baperezida bamwe na bamwe barambye ku butegetsi muri Afurika,dore bamwe muribo:

1)Igihe Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazza yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1979, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko !

2)Igihe Perezida Dos Santos w’Angola yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1979, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko !

3)Igihe Perezida Theodoro Obing Nguema uyobora Guinée Equatoriale kuva mu 1979, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko !

4)Perezida Paul Biya yatangiye kuyobora igihugu cya Cameroun mu mwaka w’1982, Emmanuel Macron afite imyaka 5 gusa y’amavuko.

5)Perezida Kaguta Museveni yafashe ubutegetsi muri Uganda mu mwaka w’1986, Emmanuel Macron afite imyaka 9.

6)Perezida Robert Mugabe yatangiye kuyobora igihugu cya Zimbabwe mu mwaka w’1987, Emmanuel Macron afite imyaka 10.

7)Perezida Idriss Deby Itno yatangiye kuyobora igihugu cya Tchad mu mwaka w’1990, Emmanuel Macron afite imyaka 13 gusa !

Izo ni zimwe mu ngero nke zigaragara ku mugabane w’Afurika zerekana uburyo abaturage bo mu bihugu byo kuri uwo mugabane bayobowe kandi ari nako ubukene, indwara, inzara n’intambara z’urudaca bihora bisimburana kuri uwo mugabane!  Ni ugusaba Imana imbaraga zo kuzakura umugabane w’Afurika mu icuraburindi !

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
aka gasore ngo ni Macro Emmanuel kagiye kumera imvi mumutwe hatageze nka Balack Obama wa Amerika uko yazimeze zikuzura umutwe we hatageze.

niba mbyina nsobanya reka mvemo da!
Répondre
A
mbese ko muvunika mwibaza kubategetsi bo muri Afrika? niba mwarabonye namaso yanyu ubutegetsi bukurwa kubantu bize babifitiye ububasha bugahabwa abashumba binka, abazunguzayi bamagi kumihanda kampala, Uganda, inyandagazi, abicanyi kabuhariwe, abashumba batagira namashuri yisumbuye kandi mwumva ikiba kibamijwe ari iki? harimo gusubiza afrika mubucakara, gusubiza afrika inyuma cyane, gusahura afrika imitungo yayo. kubona abacakara bashya bo kujyanywa mubazungu, nibindi bibi byishi cyane .....
Répondre
I
Imikorere ya FPR inkotanyi intambara yo muri congo.

https://www.youtube.com/watch?v=AtnYDuOV7RY
Répondre
N
Iyi documentaire nafashe igihe cyo kuyumva, ndanayisesengura.

RPF a utilisé des méthodes de voyous pour arriver à Kigali.

Je ne suis pas sorcier, mais je peux dire qu'il faudra utiliser les mêmes méthodes pour le déloger.
Ntabwo ari amatora, ntabwo ari demokarasi. H.E. yabivuze yabibonye.
Ariko se, Abazungu badukorera ibintu nkibi twabatwayiki? Nzirikana ko hari za services zabo zisoma izi nyandiko. gushyigikira ibintu nkibi kabisa.
Ya moralité judéo-chrétienne mwahawe n'ababyeyi banyu, irihe?
I
Imikorere ya FPR inkotanyi

https://www.youtube.com/watch?v=8awWJCBQkvc
Répondre
M
Ntabwo Afurika ishobora gutera imbere kandi ntishobora kugira demokarasi na rimwe kuko abaperezida b'abicanyi n'ibisambo bayobora muri Afurika bayisahura bashyira ibihugu bikomeye! Ibyo bihugu bikomeye bikaba bifite inyungu y'uko Afurika iyoborwa n'abantu bameze batyo kuko ibonye abayobozi beza na demokarasi yatera imbere biriya bihugu bikomeye bigakena ! Ngurwo urupfu Afurika ipfuye!
Répondre
R
Nimutora Diane nzabasengerera .
Répondre