Emmanuel MACRON Perezida mushya kandi w’umusore UBUFARANSA butigeze bubona !
Ku cyumweru taliki ya 07 Gicurasi 2017, ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba nibwo hamenyekanye ko Emmanuel Macron ariwe watorewe kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa. Emmanuel Macron akaba yaratowe ku majwi 66,1% naho Madame Marine Le Pen bari bahanganye akaba yarabonye amajwi 33.9%. Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru aribwo haraba ihererekanyabubasha hagati ya Perezida François Hollande na Emmanuel Macron. Perezida Emmanuel Macron na François Hollande bakaba bizihirije hamwe umuhango wo kwibuka umunsi intambara ya kabiri y’isi yarangiriye ku italiki ngarukamwaka y’uwa 8 Gicurasi ; Perezida Nicolas Sarkozy nawe yari muri uwo muhango !
Nyuma y’iminota itanu gusa hatangajwe ko Emmanuel Macron ariwe watsinze amatora, Madame Marine Le Pen bari bahanganye kuri uwo mwanya, yahise afata ijambo ari imbere y’abayoboke be. Marine Le Pen ufite imyaka 48, yashimiye perezida mushya Emmanuel Macron bari bahanganye, kuba yagiriwe ikizere n’abafaransa agatorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu. Perezida François Hollande nawe yoherereje ubutumwa bw’ibyishimo Emmanuel Macron bw’uko yagiriwe ikizere cyo kuba umukuru w’igihugu. Perezida François Hollande niwe winjije Emmanuel Macron muri politiki kuburyo yamubereye umujyanama we igihe Hollande yiyamamazaga kugeza atorewe kuba perezida w’Ubufaransa. Abakandida benshi bari bahanganye na Macron bakaba baramushinjaga kuba ari umukandida uhagarariye François Hollande ndetse ufatwa nk’umuhungu we kubera ubushuti bafitanye! Abakandida bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu bagerekaga kuri Emmanuel Macron ibintu byose bitagenze neza muri iki gihe k’imyaka 5 François Hollande amaze ku buyobozi !
Mu ijambo yavuze akimara gutorwa, Emmanuel Macron yashimiye cyane François Hollande ndetse avuga ko azakomeza ibikorwa yagezeho. Macron yavuze ko azakora ibishoboka byose umuryango uhuje ibihugu by’Iburayi UE ukuzagira imbaraga nyinshi kurushaho. Ibihugu by’iburayi ndetse no hirya no hino ku isi boherereje Emmanuel Macron ubutumwa bw’ishimwe, dore ko igihugu cy’Ubufaransa gikora ku migabane yose y’isi. Emmanuel Macron akaba ariwe mu perezida wa mbere uyoboye ubufaransa ufite imyaka micye kuko afite imyaka 39 gusa, yavutse taliki ya 21 Ukuboza 1977. Emmanuel Macron akaba asimbuye ku mwanya w’umperezida ukiri muto Louis-Napoléon Bonaparte watowe mu mwaka w’1848 afite imyaka 40 gusa! Perezida François Hollande ucyuye igihe akaba afite imyaka 62 y’amavuko. Abafaransa benshi bakaba barishimiye itorwa rya Emmanuel Macron cyane cyane urubyiruko n’abafaransa bafite inkomoko mu mahanga!
Igihugu cy’Ubudage kishimiye cyane itorwa rya Emmanuel Macron kuko icyo gihugu cyari gifite impungenge z’uko Madame Le Pen iyo agitorerwa umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi UE wari gusenyuka, ibyo bikagira ingaruka zikomeye z’ubukungu ndetse n’umutekano ku bihugu byose bigize uburayi! Nubwo ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubwongereza Madame Theresa May yoherereje Emmanuel Macron ubutumwa bwo kumushimira itorwa rye, abongereza benshi bafite impungenge z’itorwa rya Emmanuel Macron nka perezida w’Ubufaransa ! Mu gihe yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko mu Bwongereza, ahamagarira ibigo by’ubucuruzi ndetse n’indi miryango ikorera muri icyo gihugu kwitegura kujya gukorera mu muryango w’ibihugu by’Uburayi akaba yarateguye amazu iyo miryango izakoreramo i Paris mu Bufaransa ikava i Londres mu Bwongereza kuko icyo gihugu kivanye mu muryango w’Ubumwe bw’iburayi UE !
Kubera ku tumvikana ku ntambara yo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Siriya hagati y’Ubufaransa n’igihugu cy’Uburusiya, Perezida Vladimir Poutine uyobora Uburusiya yasabye Perezida mushya w’Ubufaransa Emmanuel Macron kwirengagiza ukwishishanya kuri hagati y’ibihugu byombi, akagira uruhare rugaragara mu kurwana intambara y’iterabwoba iri mu gihugu cya Siriya. Igihugu cy’Ubufaransa ntikivuga rumwe n’Uburusiya ku buryo bwo guhagarika intambara muri Siriya. Ubufaransa buvuga ko Perezida wa Siriya Bachar Al Assad agomba kubanza kuva ku butegetsi kuko afite uruhare mu kwica abaturage no gukwiza iterabwoba muri Siriya ; ariko igihugu cy’Uburusiya cyo kikaba gisanga Perezida wa Siriya Assad agomba kugumaho ahubwo amahanga akamufasha kurwanya abamwivumbuyeho !
Bamwe mu bafaransa bafite inkomoko ku mugabane w’Afurika bishimiye cyane itorwa rya Emmanuel Macron. Abo bafaransa bafite inkomoko muri Afurika bakaba babazwa cyane n’uko baba mugihugu kigendera kuri demokarasi, ariko imiryango yabo n’ababakomokaho bari muri Afurika bakaba bayobowe nk’inyamaswa ! Abo banyafurika bagira bati : «Mu myaka 5 gusa abafaransa bamaze bayoborwa na François Hollande, bagaragaje ko bakeneye impinduka mu buyobozi, kuburyo muri icyo gihe gito gusa bamaze bayoborwa na Hollande, abafaransa bishimiye kuyoborwa na Emmanuel Macron ! Muri Afurika ibyishimo nk’ibyo bizahagera ryari ? Ko bayobozi b’ibihugu biri kuri uwo mugabane biyemeza kugwa ku butegetsi, kandi na bacye bashoboye kubuvaho, bagasimburwa n’abandi bishyiraho ku ngufu ? » Ingero zigaragaza ko Afurika iri mu kaga zitangwa n’abo bafaransa b’abanyafurika bazihera ku baperezida bamwe na bamwe barambye ku butegetsi muri Afurika,dore bamwe muribo:
1)Igihe Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazza yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1979, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko !
2)Igihe Perezida Dos Santos w’Angola yafataga ubutegetsi mu mwaka w’1979, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko !
3)Igihe Perezida Theodoro Obing Nguema uyobora Guinée Equatoriale kuva mu 1979, Emmanuel Macron watorewe kuyobora Ubufaransa yari afite imyaka 2 gusa y’amavuko !
4)Perezida Paul Biya yatangiye kuyobora igihugu cya Cameroun mu mwaka w’1982, Emmanuel Macron afite imyaka 5 gusa y’amavuko.
5)Perezida Kaguta Museveni yafashe ubutegetsi muri Uganda mu mwaka w’1986, Emmanuel Macron afite imyaka 9.
6)Perezida Robert Mugabe yatangiye kuyobora igihugu cya Zimbabwe mu mwaka w’1987, Emmanuel Macron afite imyaka 10.
7)Perezida Idriss Deby Itno yatangiye kuyobora igihugu cya Tchad mu mwaka w’1990, Emmanuel Macron afite imyaka 13 gusa !
Izo ni zimwe mu ngero nke zigaragara ku mugabane w’Afurika zerekana uburyo abaturage bo mu bihugu byo kuri uwo mugabane bayobowe kandi ari nako ubukene, indwara, inzara n’intambara z’urudaca bihora bisimburana kuri uwo mugabane! Ni ugusaba Imana imbaraga zo kuzakura umugabane w’Afurika mu icuraburindi !
Veritasinfo