Rwanda : Radiyo nshya «VOP-Ijwi ry’Amahoro» izigisha kandi isesengure politiki zinyuranye zigezwa kuri rubanda.

Publié le par veritas

Rwanda : Radiyo nshya «VOP-Ijwi ry’Amahoro» izigisha kandi isesengure politiki zinyuranye zigezwa kuri rubanda.
Guhera kuri uyu wa gatanu taliki ya 07 Mata 2017, ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ku isaha y’i Kigali, abanyarwanda bari mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, barashobora gukurikirana ibiganiro bya radiyo nshya yitwa « VOP-Ijwi ry’Amahoro ».

Radiyo «VOP-Ijwi ry’Amahoro » izajya yumvikana ku murongo mugufi wa SW (Short wave) kuri metero 13, kiloheriti 21525 (21525 KHZ, 13 meter band) muri Afurika yose no kuri interineti. Umuyobozi wa Radiyo « VOP-Ijwi ry’Amahoro » ni Bwana Mbonigaba Ismaël, akaba ari umunyamakuru w’umwuga utuye mu gihugu cya Canada, akaba yungirijwe muri ubwo buyobozi bwa Radiyo na Bwana MASABO Nyangezi, umuhanzi uba mu gihugu cy’Ububiligi.

Radiyo « VOP-Ijwi ry’Amahoro » izajya yumvikana ku murongo mu gufi mu gihe cy’isaha imwe gusa guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu Rwanda kugeza saa kumi, kimwe no mu burasirazuba bwa Congo n’Uburundi. Naho ku bihugu ba Kenya,Tanzaniya na Uganda azaba ari ku isaha ya saa kumi kugera saa kumi n’imwe. Radiyo « VOP-Ijwi ry’Amahoro » izajya yumvikana mu mirongo migufi mu minsi 3 gusa mu cyumweru : kuwa gatanu, kuwa gatandatu no ku cyumweru ku isaha yavuzwe haruguru.

Mu kiganiro kirambuye dukesha urubuga «umunyamakuru.com», Bwana Mulindahabi, umuyobozi w’urwo rubuga yagiranye na Bwana Mbonigaba Ismaël Umuyobozi wa Radiyo «VOP-Ijwi ry’Amahoro », yasobanuye kuburyo burambuye intego z’iyo radiyo. Mbonigaba yagize ati :

«Iyi radiyo izajya itangwaho umusanzu n’abakorerabushake twakwita urugaga, aribyo mu gifaransa bita « l’avant-garde de la paix et la libre expression », akaba ari abakorerabushake b’amahoro n’ibitekerezo (...). Ibiganiro binyura kuri SW tubanza kubitegura kuko tutaragira ubushobozi bwo gutambutsa ibiganiro en direct (ako kanya). Radiyo «VOP-Ijwi ry’Amahoro» ni radiyo ifite umwimerere wayo utandukanye na za radiyo zisanzwe abantu bakunda kwita za radiyo de propagande politique, cyangwa se ngo tube dutangije iradiyo izajya inyuzwaho imyidagaduro, n’umuziki gusa ! Oya ! Turi iradiyo yigisha, une radio pédagogique.

Aha byumvikane ko za radiyo za Propagande aba ari za radiyo ziba zishamikiye ku mashyaka, ahanini zigatambutsa amahame y’ayo mashyaka. Twe rero mu nyigisho zacu, intumbero dufite ni iyo gukora isesengura ryaza politiki, zaba iza guverinema cyangwa se iz’ayo mashyaka, tukabikora twifashishije abantu b’impuguke cyangwa se b’inararibonye muri domaine iyi niyi tuzaba turi mu kuvugaho (…) ». Ikiganiro cya mbere kizanyura kuri radiyo « VOP-Ijwi ry’Amahoro » gisobanura cyane imikorere y’iyo radiyo kikanasogongeza abayumva ku cyunamo cya jenoside gitangira kwibukwa mu Rwanda kuri iyi taliki ya 07 Mata 2017.

Hagati aho abanyarwanda bari mu gihugu cy’Ububiligi, bo bakaba bazindutse ari benshi ku rwibutso rwa  jenoside y’abanyarwanda rwubatse mu gihugu cy’Ububiligi. Jenoside mu Rwanda ikaba yaratangiye ku italiki ya 06/04/1994 ubwo indege yari itwaye perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana ari kumwe na Cypriani Ntaryamira, Perezida w’Uburundi yahanurwaga i Kigali saa mbiri n’igice ku isaha ya nimugoroba. Igihugu cy’Uburundi nacyo kikaba kibuka urupfu rwa Perezida Cypriani Ntaryamira kuri iyi taliki ya 06 Mata buri mwaka.

Veritasinfo.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Iyi radio nayumviye none samedi i Dakar muri Senegal ku murungo wa SW wavuzwe muri iyi nkuru isasaba GMT
Congs & keep it up!!
Turabashyigikiye
Répondre
N
byose bizasobanuka, ntabwo Bill Clinton n'umugore bakiri presida muri Amerika. Clinton Cash Fundation ubu yabuze isoko.
abaseka banezerewe imyaka irenga 23 ko barimbuye abahutu amenyo yabo azashirira munda bazayahekenya mugihe kiri imbere nababakomokaho. amarira yabahutu yarumvikanye azahozwa.

https://www.youtube.com/watch?v=pCcOBvxgH6k

K
Buri munyarwanda aho ari hose akwiye kwibuka genocide yakorewe abatutsi, akamagana abayiteguye n'abayishyize mu bikorwa. Kuko abantu bateguye kwica abatutsi bahemukiye abahutu muri rusange banahemukira abatutsi by'umwihariko. Bahemukiye abahutu kuko abahutu bamwe baguye mu mutego w'ikinyoma cy'abategetsi bateguye genocide, maze bishora mu bwicanyi batazi ko ibyo byaha bashowemo bizabakurikirana ubuzima bwabo bwose. Abategetsi bateguye genocide yakorewe abatutsi bahemukiye abahutu kuko nyuma yo kubabeshya ko bagomba kwica abatutsi kugirango baneshe Inkotanyi, byagaragaye ko bababeshyaga kuko Inkotanyi ntibazitsinze ahubwo barabashoreye babatwara muri Zayire kubicisha inzara na macinyamyambi. Abategetsi bateguye bakanashyira mu bikorwa genocide yakorewe abatutsi bahemukiye abahutu kuko batumye abahutu biteranya n'abaturanyi babo b'abatutsi barokotse iyo genocide, Kandi nta kibazo bari basanzwe bafitanye. Abategetsi bateguye genocide yakorewe abatutsi bahemukiye abahutu kuko nanubu hari abahutu bakirindagizwa n'izo shitani zibabeshya ko nibataha mu Rwanda bazabica. Munyarwanda wese aho uri hose, ibuka ko akaga kose abanyarwanda bahuye nako twagakururiwe n'abategetsi bateguye bakanashyira mu bikorwa genocide yakorewe abatutsi. Ibuka ko abo bategetsi iyo batabuza impunzi z'abanyarwanda zari zarahejejwe hanze imyaka 30, nta ntambara iba yarabaye. Munyarwanda munyarwandakazi abapfobya n'abahakana genocide yakorewe abatutsi, baba babikoreye hano kuri veritasinfo cyangwa ahandi ujye usoma ibyo bandika nurangiza ubihinyure ubyime umutima kuko ibtekerezo byabo ni uburozi bw'ibiteketezo, imitima yabo yaraboze kubera urwango, musaruro wabo w'urwango aho wagejeje u Rwanda mwarahabonye. Ntacyo bamariye u Rwanda, igihugu cyacu bakibereye impfabusa uretse ko bikururiye umuvumo w'iteka. Wowe haranira kuba umunyarwanda mbere yo kuba umuhutu cyangwa umututsi, burya amoko yose abamo imbwa n'abagabo ntibakajye bakubeshya.
Répondre
A
nuwendeye Nyina .... yaramenyekanye. Isalo rya Genocide rizagira iherezo ukuri kujye ahabona, ikinyoma ntigitsinda ukuri kirazira. ikinyoma ukirisha rimwe, kabili ntabwo ari gatatu kirazira.

byose bizashira bene Kanyarwanda bongere babeho

P
Police y 'ababiligi yabujije abibuka abapfuye bose kwegera k'urwibutso i Bruxelles woluwe.

https://www.youtube.com/watch?v=8Y_sdA67Vek
Répondre
U
Urupfu rwa Ntaryamira na Habyalimana abarundi bavugako bigomba kubazwa Urwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=y91rQEZupbM
Répondre
N
WOW! very nice.

Burya ntiturashira! mukomereze aho. iyi Radiyo VOP ndayshimiye cyane. kubari mu mahanga ni muduhe umurongo wo kuri internet tuzajya twumviraho. (website).

Mbonigaba Ismael na Masabo Nyangezi murakoze cyane.
Répondre
E
Munama ya yonowe na P.K murugwiro ngo EVODI baba BAMUVANYEHO cg bamuhaye USHINZWE KUMUCUNGA!

SOMA IGIHE
Répondre
R
MUTUBWIRE UKO TWAYITERA INKUNGA
Répondre
M
Iyi ninkuru nziza kuba VP ladio yamahoro itangiye. Abayishinze barakoze cyane!!
Répondre