Burundi :CNDD FDD irasaba leta y’icyo gihugu kubaza u Rwanda ibyerekeranye n’urupfu rwa perezida Ntaryamira!
Ku mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 06 Mata 1994 saa mbiri n’igice za ni mugoroba, nibwo ishyano ryaguye mu Rwanda. Kuri iyo taliki no kuri iyo saha, nibwo indege yari itwaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Juvénal Habyarimana ari kumwe na Perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira, yarashwe iri hafi yo kugwa ku kibuga cy’indege k’i Kanombe i Kigali ivuye I Dar-es salaam muri Tanzaniya. Abari muri iyo ndege bose bahise bitaba Imana, nta numwe warokotse. Iyo ndege yaguyemo kandi abadelevu b’iyo ndege b’abafaransa n’abanyacyubahiro bari kumwe n’abo ba perezida bombi. Ihanurwa ry’iyo ndege rifatwa n’umuryango mpuzamahanga w’abibumbye ONU ko ariyo mbarutso ya jenoside mu Rwanda.
Kuri iyi taliki ya 06 Mata 2017, leta y’u Burundi ikaba yibutse imyaka 23 Perezida w’icyo gihugu Cyprien Ntaryamira amaze yiciwe mu Rwanda aguye muri iyo ndege. Mu muhango wo kwibuka kuri iyo ncuro ya 23 mu Burundi, ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD ryongeye gusaba leta y’Uburundi gusaba leta y’u Rwanda kugaragaza abishe perezida Ntaryamira kandi bakagezwa imbere y’ubutabera. Ishyaka CNDD FDD rinenga amahanga ko yirengagije urupfu rwa Perezida w’Uburundi mu Rwanda kandi rigasaba ko imiryango y’abarundi ifite abantu bayo baguye muri iyo ndege nayo yahabwa impozamarira zingana nizahawe imiryango y’abanyarwanda n’abafaransa nabo batakaje ababo bari muri iyo ndege.

Ikindi leta ya Paul Kagame igomba kumenya, ni uko iriya ndege yahanurwa n’interahamwe cyangwa inkotanyi, abo bose bakoze iryo shyano ari abanyarwanda, leta y’Uburundi ikaba igomba kubaza u Rwanda ibyerekeranye n’urupfu rw’umuperezida w’Uburundi wishwe n’abanyarwanda! Uretse Leta y’Uburundi, abanyarwanda nabo ntibavuga rumwe ku ihanurwa ry’iriya ndege, ndetse n’italiki yo kwibuka abahitanywe na jenoside ntibayivugaho rumwe! Bwana Faustin Twagiramungu, umunyepolitiki w’inararibonye kandi watakaje abantu benshi muri jenoside yo mu Rwanda, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter amagambo akurikira, yagize ati :
«Mu mezi 3 gusa, mu mwaka w’1994, interahamwe zo muri MRND n’inkotanyi zo muri FPR, barwaniraga gufata ubutegetsi bica miriyoni irenga y’abaturage ONU irebera! Nyamara, Ministre w’intebe w’igihugu cya Libani, Hariri yarishwe mu mwaka w’2000 ; ONU yahise itegeka ko haba iperereza mpuzamahanga ryo kumenya abamwishe ! Kandi iyo ONU ntacyo yakoze ku baperezida 2 b’abanyafurika biciwe mu Rwanda mu mwaka w’1994! Niba ingabo za MINUAR zari ziyobowe na Jenerali Romeo Dallaire mu Rwanda, mu mwaka w’1994, zikaba zari zishinzwe umutekano w’abaturage koko, ONU igomba gukoresha iperereza mpuzamahanga ryo kumenya abishe Perezida Habyarimana Juvénal !».
Abanyarwanda mu Bubiligi nabo bibutse jenoside ku italiki ya 6 Mata
«Uyu munsi ni ku ncuro ya 12 tuje kwibuka abanyarwanda bose : Abahutu, Abatwa, Abatutsi, bapfuye bazira icyo baricyo. Twanze ko mu Rwanda bakomeza kubavangura, duhitamo ko twebwe tuzajya tubibuka bose. Ngirango amateka arimo yerekana ko twahisemo neza, kuko n’amashyaka muri rusange nayo asigaye asabira bose. Nubwo tubikora ku mataliki atandukanye, ariko tuzi neza ko igihe kizagera tukumvikana ku italiki imwe, sinshidikanya ko itazaba iyi ngiyi kuko niyo yateje byose (…) ».
Ni ubwo ubutegetsi bwagira imbaraga ziterura imisozi, ntabwo bushobora guhindura italiki umuntu yavukiyeho cyangwa iyo yapfiriyeho ! Abantu benshi bakaba bibaza ibyo FPR iba irimo yirengagiza italiki ya 06 Mata jenoside yatangiriyeho mu Rwanda bikabayobera!
Veritasinfo