Rwanda: Ese Paul Kagame azashobora kubangamira inyungu z’Ubufaransa muri Uganda?
Taliki ya 17/06/2015 Perezida Museveni ari kumwe na Madame Sophie Makame na Gén.Philippe Montocchio, batangiza imyitozo ya gisilikare y'ingabo za Uganda n'abafaransa mu misozi ya Rwenzori.
Ubwo hizihizwaga icyunamo cya jenoside ku ncuro ya mbere muri Mata 1995, Paul Kagame yavuze ko leta y’igihugu cy’Ubufaransa igomba kuzamusaba imbabazi, bitaba ibyo, Kagame akazabangamira inyungu z’abafaransa aho ziri hose kandi akirukana abafaransa ku mugabane w’Afurika. Kagame ntacyo atakoze ngo yirukane abafaransa muri Afurika ariko byaramunaniye, ahubwo akaba afite ubwoba bw’uko abo bafaransa bafitanye umubano ukomeye n’igihugu cya Uganda kandi ari nacyo cyamufashije gufata ubutegetsi mu Rwanda ! Birumvikana ko impungenge ari zose kuri Paul Kagame bitewe n’uko Museveni afata nk’inshuti ye afitanye ubushuti bukomeye n’abanzi be barimo abafaransa n’abanyarwanda!
Nyuma y’aho inkotanyi zifatiye ubutegetsi mu Rwanda, mu mwaka w’1995, Yoweli Kaguta Museveni yasubije umwe mu banyepolitiki w’umunyarwanda waganiraga nawe, akaza kumubaza ikibazo cyo kumenya icyo yapfuye na Habyarimana bigatuma afasha inkotanyi guhirika ubutegetsi bwe. Museveni yamusubije atarya iminwa, ati:«Muvandimwe, nta kindi napfuye na Habyarimana uretse ko njye ubwanjye ndetse n’abagande bose muri rusange twagize Imana, tubona aba ba Kagame batuviriye mu gihugu! Badukoreye ibintu bibi byinshi : bivanze mu nzego zose z’ubutegetsi bw’igihugu, bica abagande, babambura ibyabo ari nako babasuzugura! Nzakora ibishoboka byose igihe nzaba nkiriho,ntibazagaruke muri Uganda!»
Uru rwango rw’inkotanyi n’abagande Museveni yabwiye uwo munyepolitiki rwigaragaje mu kwezi kwa Kanama 1999, ubwo inkotanyi zarwanaga n’ingabo za Uganda UPDF i Kisangani muri Congo. Iyo ntambara y’inkotanyi n’abagande yahitanye ingabo nyinshi ku mpande zombi n’abaturage b’abakongomani batagira ingano bahasiga ubuzima. Hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kamena 2000, inkotanyi n’ingabo za Uganda bongeye gukozanyaho i Kisangani ku ncuro zigera kuri ebyiri, iyo mirwano ikaba yarahitanye abasilikare benshi kandi bakomeye b’ingabo za Uganda. Iyo mirwano hagati y’ingabo za Museveni n’iza Kagame yatewe no kutumvikana mu kugenzura umujyi wa Kisangani no gusahura amabuye y’agaciro ya Diyama aboneka muri ako karere, ariko cyane cyane ubushyamirane hagati y’ingabo zombi, bukaba bwaratewe n’agasuzuguro inkotanyi zashyiraga ku ngabo za Uganda!
Nta biganiro cyangwa imishyikirano yigeze iba hagati y’ibihugu byombi kugira ngo ubwo bushyamirane buhagarare, ahubwo habayeho gucisha macye ku mpande zombi ; ariko kugeza ubu amasinde yakuruye ubushyamirane hagati y’ingabo zombi akaba ntaho yagiye. Inkotanyi n’abagande bahinduye uburyo bwo guhangana bakoresheje intwaro ahubwo bakoresha politiki. Paul Kagame yashyigikiwe cyane n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ubwongereza bituma Museveni agenza macye. Kagame yagizwe n’Amerika umuntu ukomeye mu karere k’Afurika yo hagati (homme fort), inkotanyi zikomeza kujagajaga igihugu cya Uganda zihiga yo impunzi z’abanyarwanda ndetse n’abagande bakagenderamo, Museveni acira mu nda kugira ngo abanyamerika n’abongereza batamumerera nabi ngo kuko yavuze nabi Kagame!
Muri iki gihe umwuka wifashe ute hagati ya Museveni na Kagame ?
Museveni afite politiki yo guha urubuga inganda, ibigo by’ubucuruzi n’abikorera ku giti cyabo bagakora mu bwisanzure n’umutekano muri Uganda; Museveni ashyigikiye kandi ko abanyamahanga bagomba kwisanzura muri Uganda. Museveni nta mpunzi z’abanyepolitiki n’abaturage b’abagande afite mu mahanga n’ubwo afite abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ahanganye nabo. Mu kwezi k’Ugushyingo 2006 nibwo muri Uganda havumbuwe Peteroli. Kugira ngo akomeze kurebwa neza n’abongereza, Museveni yagiranye amasezerano na sosiyete y’abongereza yitwa « Tullow oil » ko ariyo igomba gucukura iyo petero yari imaze kuvumburwa ku kiyaga cy’Albert. Iyo sosiyeti ya « Tullow Oil » ikaba yaragombaga kunyuza iyo peteroli ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.
Nyuma y’umwaka w’2012 igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubwongereza, byatangiye gushyira igitutu kuri Museveni bimusaba kuzana demokarasi mu gihugu. Ibyo byatumye Museveni atangira kureba uburyo yikura mu nzara z’abanyamerika n’abongereza ariko atabihubukiye. Museveni akaba yaratekereje ko abanyamerika n’abongereza bashaka kumusimbuza «Kizza Besigye» ushyigikiwe na Paul Kagame. Museveni yashatse kwiyegereza abarusiya, abona bitamugwa amahoro kuko batavuga rumwe n’abongereza n’abanyamerika, maze ahitamo kwegera abafaransa kuko azi neza ko bumvikana ku bintu byinshi n’abanyamerika ariko abafaransa akaba ari abanzi ba Kagame! Mu mwaka w’2013, Museveni yazanye muri Uganda sosiyete y’abafaransa yitwa Total yazobereye mu gucukura no gucuruza Peteroli, muri uwo mwaka Total ikaba yaravumbuye ibirombe bya peteroli muri Uganda ahitwa Nwoya.
Isosiyeti y’abafaransa Total yahise yegurirwa isoko ryo gucukura peteroli muri Uganda ariko Total ikaba yariyemeje gusubiza «Tullow oil» miliyo 900 z’amadolari kubera ko ariyo yari ifite iryo soko. Sosiyete y’abafaransa Total ikaba yaratangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gucukura peteroli ya Uganda guhera ku italiki ya 1 Mutarama 2017. Total ikaba iteganya ko izajya icukura utugunguru twa peteroli turenga 230000 ku munsi muri Uganda, iyo peteroli ikazajya inyuzwa mu bitembo biri munsi y’ubutaka ikavomerwa hafi y’icyambu cya «Daresalamu» muri Tanzaniya. Kubera iyo peteroli ya Uganda, byatumye abafaransa barushaho gushinga ibirindiro mu karere k’ibiyaga bigari hafi ya Paul Kagame kandi bangana urunuka !
Kugira ngo Museveni arusheho gukomeza ubutegetsi bwe no guha igisilikare cye ingufu, byabaye ngombwa ko yitabaza Ubufaransa. Museveni yateye umugongo ingabo z’abanyamerika maze ahamagara abafaransa ngo abe aribo baza guha imyitozo ingabo za Uganda. Ntabwo bikunze kubaho ko ingabo z’ibihugu byakolonijwe n’ubwongereza bihabwa imyitozo ya gisilikare n’ingabo z’Ubufaransa cyane ko imikorere ya gisilikare igendera ku ihame (système) y’abongereza itandukanye n’igendera kuri système y’abafaransa ariko Museveni we akaba yabarabikoze. Iki gikorwa cyo guhindura imikorere y’ingabo za Uganda kibangamiye cyane ingabo za Kagame kuko zari zisanzwe zizi imikorere y’ingabo za Uganda kuko zabaye muri icyo gisilikare none Museveni arabacanze azanyemo imikorere y’uburyo bugendera ku gifaransa, bityo amabanga n’imikorere y’igisilikare cya Uganda inkotanyi za Kagame zari zizi zikaba zitandukanye nayo!
Ikinyamakuru « rushyashya » gikoreshwa na leta ya Kagame kivuga ko imyitozo y’ingabo z’Ubufaransa ibera muri Uganda itazwi na leta ya Museveni, icyo akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko abafaransa bamaze igihe kirekire batoza ingabo za Uganda ndetse bakaziha n’ibikoresho bya gisilikare bigezweho ! Nkuko bigaragara ku rubuga rwa amabasade y’Ubufaransa muri Uganda, ni Museveni ubwe watangije igikorwa cy’ubufatanye bw’ingabo z’abafaransa n’igisilikare cya Uganda guhera mu mwaka w’2015. Ingabo z’Ubufaransa zigisha ingabo za Uganda UPDF kurwanira mu misozi miremire. Umutwe w’ingabo z’abafaransa zirwanira mu kirere ukambitse mu gihugu cya Djibouti niwo ufite inshingano zo guha imyitozo ingabo za Uganda. Uwo mutwe uyobowe na Gén.Philippe Montocchio w’umufaransa.
Ese ubwoba bwa Kagame bushingiye kuki?
Mu buzima hari ihame rigira riti: «Iyo inshuti yawe ikundanye n’umwanzi wawe, iyo nshuti nayo ihita ihinduka umwanzi wawe »! Abafaransa n’impunzi z’abanyarwanda ni abanzi ba Kagame; niba Museveni abaye inshuti z’abo banzi ba Kagame, Museveni nawe ahise ahinduka umwanzi wa Kagame! Paul Kagame yishingikirije abanyamerika n’abongereza maze atesha abafaransa agaciro kandi yiha gusuzugura Museveni kugeza naho yishe ingabo ze muri Congo mu ntambara zirenga 2 zabereye i Kisangani. Kagame yakomeje kujagajaga igihugu cya Uganda yitwaje ko yabaye umuyobozi mu ngabo za Uganda kugeza ubwo yagiye anyereza impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Uganda akajya kuzica ndetse n’abagande batamwemera atabasize. Museveni yakomeje guha inzira bamwe mu banyarwanda bagahunga Kagame, bakanyura muri Uganda bakajya mu bindi bihugu; ibyo bikaba byaratumye Kagame nawe yiyemeza gushyigikira abarwanya Museveni.
Iyo ntambara y’ubutita hagati ya Museveni na Kagame ikaba imaze igihe kirekire, ariko muri iki gihe Museveni akaba atangiye kugaragaza ingufu kurusha Kagame. Kuba abanyamerika n’abongereza bahugiye mu bibazo bya politiki biri mu bihugu byabo, byatumye Kagame asigara mu bwigunge, cyane ko n’abayobozi bashya b’Ubwongereza n’Amerika bafite indi myumvire ku mugabane w’Afurika. Museveni abanye neza n’abafaransa mu rwego rw’ubukungu n’igisilikare, kandi abafaransa ari abanzi ba Kagame. Kugirango Kagame agire amahoro ni uko abafaransa bava muri Uganda, ariko se birashoboka? Ntabwo abafaransa bashobora guhara peteroli ya Uganda bacukura kandi Museveni nawe ntiyakwitesha amaboko ya gisilikare abafaransa bamuha. Kagame nashaka kubangamira inyungu za Uganda n’iz’abafaransa ateza umutekano mucye muri Uganda, azaba yiyaruriyeho umuriro!
Ikindi giteye impungenge Paul Kagame, ni uko Museveni ari kwakira abanyarwanda batotezwa na Kagame bagakorera mu bwisanzure muri Uganda hafi y’u Rwanda. Kagame akaba yaratewe impungenge n’uko umunyemari Rujugiro yambuye ibye byose yiyemeje gushinga uruganda rugera kuri miliyali 200 rw’itabi mu majyaruguru ya Uganda. Urwo ruganda rwa Rujugiro ruzaha akazi abantu barenga ibihumbi 16. Ese Kagame azahungabanya ibikorwa by’urwo ruganda bimugwe amahoro? Nk’uko yabimenyereye, abinyujije mu kinyamakuru cya «Rushyashya» Paul Kagame atangiye gukwiza ibihuha byo kuvuga ko muri Uganda hari gukorerwa imyitozo y’ingabo za Kayumba zifatanyije n’abafaransa kugira ngo yumvikanishe ko agomba kugaba igitero muri Uganda cyo kwirukana abanzi be barimo abafaransa n’abanyarwanda nk’uko yabikoze muri Congo ! Ese azabitinyuka?
Kuba Kagame yaremerewe na ONU kugaba igitero muri Congo akamarira ku icumu abanyarwanda bahungiyeyo abita abajenosideri, yiyumvisha ko yemerewe kwica abanyarwanda mu bihugu byose barimo abita abanzi be, nyamara ibintu byarahindutse; imyaka irenga 23 amaze yica impunzi irarambiranye, ubu amahanga yamaze kumenya isura nyayo y’ubutegetsi bwa Kagame; aramutse afashwe n’ibisazi akagaba igitero kuri Uganda ntabwo yamenya ikimukubise! Nkuko byavuzwe kenshi, u Rwanda rugeze mu bihe bikomeye cyane ; abanyarwanda inzara iri kubica umusubizo ntihagire ubatabariza kuko ubutegetsi buriho bukomeje kwirarira ko aribwo bukomeye ku isi yose, ibihugu byose bikikije u Rwanda bimaze kuba abanzi b’abanyarwanda kuburyo ntaho bahungira, hari hasigaye Uganda none nayo ishyamba si ryeru!
Amakuru agera kuri «veritasinfo», amenyesha ko muri iki gihe leta ya Paul Kagame ifite umugambi wo kwivugana abantu benshi, cyane cyane abahoze mu gisilikare n’igipolisi bakaza kwirukanwa kuko bashinjwa kuba abarakare, bakaba bakorera Kayumba bityo bakaba bafite umugambi wo kwica amatora ya Kagame azaba muri kanama 2017! Umutwe wa gisilikare urinda Kagame, urimo utegura ibitero by’ikinamico bizitirirwa abantu benshi bashinjwa gukorana n’abanzi b’igihugu! Umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ugiye gufungwa kugira ngo hatazagira umuntu numwe ubacika muri abo bantu bashyizwe kuri urwo rutonde!
Ese Kagame ashobora kuzica abantu bangana iki, kugira ngo ashobore gutuza agatange amahoro muri rubanda ?
Ubwanditsi.