Rwanda : Ese birashoboka ko ubukungu butera imbere ariko ifaranga rigata agaciro ?
Banki nkuru y’igihugu iravuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza ndetse bukaba bukomeje kuzamuka ku kigero cyiza. Ubu bukungu ngo iyo bwiyongereyeho ishoramari n’ibikorwa bikomeye birimo kuza mu gihugu bikenera gukoresha amadolari bituma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro. Ibintu ariko ngo bidashobora guhungabanya na gato ubukungu bw’igihugu.
Gusa ngo inganda zo mu Rwanda nizitangira kugurisha ibyo zikora haba hanze bizatuma amadolari yinjira mu Rwanda ari menshi. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Prof. Kigabo Thomas ushinzwe ubukungu muri BNR nyuma y’aho bigaragariye ko muri iyi minsi idolari rivunjwa amanyarwanda agera kuri 800. Ku rundi ruhande ngo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ntibizatuma ibiciro ku masoko bizamuka kuko bikiri kuri 4,6% kandi bitarenza 5%. Ikindi ni uko mu myaka 5 ishize amadolari yinjijwe na service zitangwa mu Rwanda yazamutse ku gipimo cya 8%.
Banki nkuru y’u Rwanda iravuga ko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kuri ubu byari byitezwe kuva 2016-2018, ibi biraturuka ku kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka ku rwego rwo hejuru. Hakaniyongeraho inganda zikomeye zirimo kuza mu Rwanda nka Kivu Watt, Positivo n’izindi zikoresha ibikoresho binyuranye bitumizwa hanze kandi bikagurwa mu madolari ndetse n’irindi shoramari ritandukanye rikenera amadolari.
/http%3A%2F%2Fwww.newtimes.co.rw%2Ffiles%2Fphotos%2F1434062941Finance-minister-Claver-Gatete-arrive-at-Parliament-to-read-the-2015-16-budget.jpg)
Ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro imbere y’idolari ry’Abanyamerika ku isoko ry’ivunjisha. Umuntu ushaka idolari ntashobora kuribona munsi y’amafaranga y’u Rwanda 800 ku biro by’ivunjisha mu mujyi wa Kigali. Banki nkuru y’igihugu yo ikomeje kwemeza ko uku kuzamuka kudakwiye kugira uwo gukura umutima ngo kuko gushingiye ku bibazo mpuzamahanga, kudashingiye ku micungire y’ubukungu bw’u Rwanda. Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa aherutse kuvuga ko uku guta agaciro bituruka ku mpamvu zishingiye ahanini ku kuba u Rwanda rukura ibintu byinshi hanze rukoherezayo bike.
Ubwo yagezaga umushinga w’ingengo y’imari imbere y’inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Claver Gatete yavuze ko igabanuka ry’ibiciro by’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga nabyo bikomeje gutuma ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro imbere y’idolari ry’Amerika, aho mu mwaka wa 2015 gusa ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 7.6%. Iyi ikaba ari imbogamizi ituma ibyo Leta itumiza mu mahanga biyihenda cyane.
Source : ubukungu.rw