RDC-Rwanda : Impunzi z’abanyarwanda muri Kivu y’amajyaruguru ziratabaza kubera ibitero ziri kugabwaho !

Publié le par veritas

Ngubwo ubuzima bukomeye impunzi zirimo mu mashyamba aho ziri guhungira

Ngubwo ubuzima bukomeye impunzi zirimo mu mashyamba aho ziri guhungira

Kuva kuwa kane taliki ya 09/06/2016 kugeza ubu twandika iyi nkuru impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kivu ya ruguru ziri kunyanyagira mu mashyamba ari muri ako karere naho izindi mpunzi zikaba zapfuye kubera ibitero ziri kugabwaho n’ingabo za FDLR nk’uko izo mpunzi zibyivugira. Ari impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kivu ya ruguru ziri kugabwaho ibyo bitero ari n’impunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi nta numwe murizo ubona neza impamvu abasilikare bagomba kurinda izo mpunzi aribo bari kuzirasa ! Nta nubwo kandi babona igishobora guhagarika ibyo bitero bihanganishije abasangiye gupfa no gukira ! Kugeza ubu impunzi ziri muri Kivu y’amajyepfo ziratuje nubwo nazo zavuze ko zitandukanyije na FDLR zikajya mu ishyaka rya CNRD-Ubwiyunge !

Ubwo ku italiki ya 31/05/2016 hasohokaga itangazo rivuga ko Col.Wilson Irategeka n’abo bafatanyije bitandukanyije na FDLR bagashinga ishyaka rya CNRD – Ubwiyunge, hakurikiyeho andi matangazo yagaragazaga uburyo imitwe inyuranye y’ingabo ndetse n’impunzi z’abasivili muri Kivu zombi zishyigikiye ishyaka CNRD Ubwiyunge. Amatangazo menshi kandi akaba yarashimaga uburyo ingabo zibarinze zagaragaje ubunararibonye zikirinda gusubiranamo ngo zirasane hagati yazo ! Icyo kizere ariko nticyamaze kabiri kuko kuva kuwa kane taliki ya 09/06/2016 ingabo za FDLR zatangiye kugaba ibitero ku mpunzi zivuga ko zagiye mu ishyaka CNRD-Ubwiyunge. Amakuru « veritasinfo » ihabwa n’izo mpunzi ndetse n’ava mu itangazamakuru rinyuranye no ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 13/06/2016, ibitero bikomeje kugabwa ku mpunzi z’abanyarwanda zo muri Kivu y’amajyaruguru !
No ku manywa impunzi zibishoboye ziri gufata ibyo zishoboye zigahunga

No ku manywa impunzi zibishoboye ziri gufata ibyo zishoboye zigahunga

Bamwe mu mpunzi ziri mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru zagejeje kuri « veritasinfo » amakuru y’uko ibyo bitero biri kugabwa n’ingabo ziyobowe na Byiringiro Victor umuyobozi wa FDLR ; Mudacumura Sylvestre umuyobozi wa FOCA (Ingabo za FDLR) na omega uyobora ingabo za FDLR muri Kivu y’amajyaruguru. Izo mpunzi ziremeza ko ibyo bitero byakajije umurego kuva aho Mudacumura ashingiye ibirindiro bye ahitwa KIYEYE muri Kivu y’amajyaruguru ; akaba ari kugaba ibitero ku mpunzi ziri mu duce twa BUSESA, KITUNDA, KAMODOKA, GIHISHAMWOTSI na FARINGO ; utwo duce twose tukaba turi muri Groupement ya BWITO. Inyinshi muri izo mpunzi zikaba ziri guhungira mu mashyamba zerekeza i MASISI.

Bitewe ni uko ibitero byinshi biri kugabwa kuri izo mpunzi n’ijoro hari impunzi nyinshi zahungiye mu tundi duce tutaramenyekana ; umwe mu bayobozi b’impunzi muri Kivu y’amajyaruguru yabwiye « veritasinfo » ko impunzi zimaze kunyanyagira mu mashyamba kubera ibyo bitero zirenga ibihumbi 45 ! Hari imiryango y’impunzi yaburanye n’ababo kugeza ubu bataramenya aho baherereye cyane cyane abana n’abagore. Amakuru yemezwa n’impunzi nyinshi yemeza ko hari impunzi nyinshi zitabye Imana zirohamye mu mugezi witwa MWESO bitewe no guhunga n’ijoro.

Intabaza ya Madame Agnès Ayinkamiye uri gutabariza impunzi zimerewe nabi !
Madame Agnès Ayinkamiye uri mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru yaganiriye n’umunyamakuru Serge wa radiyo itahuka atanga amakuru arambuye kuri ibi bitero biri kugabwa ku mpunzi z’abanyarwanda. Madame Ayinkamiye avugako impunzi nyinshi zagiye zihirima ku ntare z’amabuye zihunga zikavunagurika, Ayinkamiye avuga ko impunzi zigabwaho ibitero n’ingabo za Byiringiro. Madame Ayinkamiye avuga ko ikibazo cyateye ako kaga barimo cyaturutse mu bwumvikane bucye bw’ubuyobozi bitewe n’ikibazo cyo kubarura impunzi batavuzeho rumwe. Madame Ayinkamiye avuga ko nta macakubiri y’uturere ari mu mpunzi kuko nawe avuka mu gice cy’amajyaruguru y’igihugu; yemeza ko ingabo n’abasivili bavanze kuko baturuka mu turere twose tw’u Rwanda.
abana n'abagore bafite akaga kenshi kuko baburanye n'imiryango yabo

abana n'abagore bafite akaga kenshi kuko baburanye n'imiryango yabo

Ikibazo gikomeje kwibazwa n’abantu benshi : ni uburyo ingabo zari zishinzwe kurinda impunzi arizo zizirasa, nta n’umuntu numwe ubona aho igisubizo cyo guhagarika ibyo bitero kizaturuka. Agahinda ni kenshi cyane mu banyarwanda banyuranye kubera iryo subiranamo ryavutse mu mpunzi zo muri Congo. Abakurikiranira hafi ibibera mu karere bafite impungenge z’uko amakimbirane ari hagati ya Gén. Byiringiro uyobora FDLR na Col. Wilson Irategeka uyobora CNRD Ubwiyunge ashobora kuzarangira nk’uko byagenze mu mutwe wa M23 ubwo ingabo zari zishyigikiye Bosco Ntaganda zasubiranyemo n’iza Makenga bikarangira Ntaganda yishyize mu maboko y’ubutabera naho Makenga agatsindwa urugamba!

Turakomeza gukurikiranira hafi makuru y’impunzi zo muri Congo

Ikiganiro kirambuye cya Serge n'Ayinkamiye

Ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
CNRD - UBWIYUNGE

Kuwa 14 Kamena 2016

No 001 /PP /16

ITANGAZO RY'INAMA Y'IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMOKARASI "CNRD-UBWIYUNGE" RIGENEWE ABANYAMAKURU N'ABANYARWANDA AHO BARI HOSE KU BITERO BIRI KUGABWA KU MPUNZI Z'ABANYARWANDA N'ABENEGIHUGU BA CONGO MURI KIVU Y'AMAJYARUGURU.

Banyarwanda banyarwandakazi, nshuti z' abanyarwanda, aho muri hose.
Nkuko mwabyumvise ku maradiyo no mu binyamakuru bitandukanye, kuva tariki ya 09 Kamena 2016, ingabo za Gen Byiringiro, Gen Mudacumura na Gen Oméga ziri kugaba ibitero nkoramaraso ku mpunzi z'abanyarwanda no kubene gihugu baherereye muri kivu y'amajyaruguru cyane cyane muri collectivité ya Bwito, mu turere twa Kitunda, Busesa, Kamodoka, Kiyeye, Hanika na Makomarehe.

Ibyo bitero biyobowe n'abayobozi ba fdlr-foca bigamije kwica, gukandamiza no gucecekesha umuntu wese ufite ibitekerezo binyuranye n'ibyabo cyane cyane abayoboke ba CNRD-UBWIYUNGE n'abandi bose bashyigikiye politiki yayo yo gushakira impunzi ejo hazaza heza no guharanira amahoro, demokarasi n'ubwiyunge mu Rwanda ndetse no mu karere k'ibiyaga bigari by'afrika.

Kugeza magingo aya ibyo bitero bimaze guhitana impunzi z'inzirakarengane nyinshi abo tumaze kumenya akaba ari babiri baguye mu gitero cy'i Busesa ku wa 12 Kamena 2016 cyari kiyobowe na maj Mugisha Patrick alias vainqueur, maj Mahoro Kizito alias Gouverneur, capt Rusatira Epimac, Lt Baobab Omar Aloys n'abandi tugishakisha amazina. Icyo gitero kandi cyasize inkomere nyinshi, gituma impunzi zongera kwangara, na duke zari zitunze turatakara kuburyo ubu zibereye aho. Izi ngabo kandi ntabwo ari impunzi zigirira nabi gusa kuko aho zinyuze hose zirangwa no gusahura iby'abaturage.

Banyarwanda, banyarwandakazi.
Ubuyobozi bwa CNRD-UBWIYUNGE buramagana bwivuye inyuma ibi bitero by'urukozasoni bishyigikiwe na Byiringiro, Mudacumura na Oméga baranzwe kuva kera no kudahangayikishwa n'ibibazo by'impunzi, batatira ikizere zabagiriye none bakaba bageze aho batanga amategeko yo kuzirasa nkaho izo mpunzi ari abanzi.

Ubuyobozi bwa CNRD-UBWIYUNGE burasaba abanyarwanda n'abandi bose bakunda kandi baharanira amahoro kumvisha Byiringiro, Mudacumura na Oméga ko ibi bitero bigomba guhita bihagarara kuko nta shema riri mukumena amaraso y'impunzi n'izindi nzirakarengane. Aba bagabo bakwiye ku menya ko byaba kera cyangwa vuba bazaryozwa imbere y'ubutabera amabi yose bari gukorera inzirakarengane.

Bikorewe i Rutchuru kuwa 14 Kamena 2016

Barnabé Sinayobye

UMUVUGIZI WA CNRD-UBWIYUNGE

Téléphone :+243842543221 ;+243824804184
(sé)
Répondre
M
You men! Nababwiye kera ko mureka ibigambo none dore! Byiringiro urushwa ubwenge na ba kadogo twagyaga twumva! Sigaho ibyo ukora ni ibiki? Aho warebye aho ugomba kureba dorere! Ugiye guha uruhushya kanyenzi aze agusye kandi ntawuzakuririra. Byarakuyobeye! Abo bareke ukore ibyawe niba uri akagabo maze urebe ko batazakugarukira! Dore isenene ngo ziraryana ntabwo zizi ko hari ushaka kuzirya!! Jya wubahiriza agateka ka muntu aho uri hose wange amafuti.
Répondre
K
Izi nizo ngabo abambari ba wilson birwaga babeshya hirya no hino ngo zitoreza Tz. Ngo yashakaga imisanzu da. Abayamuhaye ubwo yarayarumye da. Ngo yazihemba 200$. Lol
Répondre
N
Hari ibintu tubona, tukagirango turi mu nzozi. Nibyo se koko, Mudacumura yatinyutse kurasa ku MPUNZI ?

Ibyo twumva ari ukubeshya, kuko bibaye aribyo, ntaho yaba ataniye na ba bandi (muri 04/1994) boherezaga abantu babo mu NTERAHAMWE mugufasha kwica Abatutsi, kugirango umubare w’abishwe wiyongere, babone icyo bakinga mu maso y’amahanga, « en criant au génocide ». (réf: Ruzibiza...).

Burya ga, no mu ntambara ya kabiri y’Isi (1940-1945), ngo haba hari Abayuda bagambaniye bene wabo. Ariko, ibyo ubisoma mu bitabo ! Ntiwabihingutsa ku karubanda, waba ubaye « révisionniste ».

Iby’iwacu ni amabanga cyangwa amahamba.
Répondre
G
Imifuka ya Rweru se ipakirwa na Wilson,Rukokoma na Rwaka nkuko mbona harabacitse ururondogorero babatuka?
Ese harya urasa impunzi ngo ntizamuyobotse ataniyehe n'ufunga iyo mifuka.
Répondre
E
Ubyita ibihuha kubera ko utararunguruka mu ikamyo ipakiye imifuka ya Rweru sha !
Kandi iyo balyalyata ntibarobanura wa ntumva we.
Répondre
M
Ngaho re!!

Ariko umuhutu niki ko ari amabyi gusa abereyeho kunukira isi!!
Yewe, nakataraza karinyuma
Répondre
M
Ngaho re!!

Ariko umuhutu niki ko ari amanyi gusa abereyeho kunukira isi n'abayituye!!

Uwibeshyaga ku bahutu rero amaso namuhe kuko nakataraza kazaza.
Répondre
G
MUHIMBE IBIFATIKA IBYO BIHUHA BYANYU NTABWO BIFATIKA
Répondre
B
Lu pour vous sur: www.intabaza.com
Scission des FDLR : Le dessous des cartes

Media, NEWS No comments
Ok

Views 333
Rating 12345

Début juin 2016, la presse occidentale a amplement répercuté l’information faisant état d’une scission au sein des FDLR la rébellion hutu basée en RDC. Certains commentaires affirment qu’un pays européen soutiendrait cette scission, et en corollaire la création d’un parti moins militaire et plus politique : le CNRD, Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie.

Il est vrai qu’en date du31 mai 2016 un certain Colonel Wilson Irategeka qui jusque là, était 2eme vice- président de l’organisation FDLR a sorti un communiqué dans lequel il faisait état de se désolidariser de sa hiérarchie et d’avoir fondé une nouvelle organisation dénommée CNRD-Ubwiyunge en sigle. Il s’est avéré que cet officier a été acheté par les services secrets de Paul Kagame et qu’il était depuis un certain temps sous l’emprise du General Delphin Kahimbi le responsable des renseignements militaires en RDC mais aussi l’agent zélé de Paul Kagame en RDC où il a été promu officier par l’actuel Ministre de la Défense du Rwanda le General James Kabarebe quand il était Chef d’Etat major de l’armé congolaise de 1997 à 1998.

Ayant reçu de l’argent via notamment les ONG comme Enough Project, le Col Wilson Irategeka n’a pas eu du mal à inviter un certains nombre de combattants FDLR à déserter d’autant qu’il leur promettait une solde mensuelle de 200 dollars américains par mois, à laquelle même les soldats réguliers de l’armée congolaises ne peuvent pas prétendre.

Toute cette opération a été précipitée en prévision des échéances politiques et stratégiques en vue. Le dialogue inter-burundais s’il doit reprendre faute d’avoir pu chasser le président Pierre Nkurunziza du pouvoir par la subversion initiée 2015, il faut que le problème des réfugiés rwandais en RDC qui sont de loin supérieur en nombre au Burundais qui ont récemment fui ne soit pas évoqué. En plus un sommet de la Conférence des Etats des Grands Lacs doit se tenir à Luanda en Angola mi-juin et qui devrait évaluer les résolutions prises antérieurement. Or il se fait que le Rwanda d’abord accusé et sanctionné pour avoir soutenu le M23 n’a pas rempli sa part du contrat car il refuse toujours de livrer les combattants tutsis du M23 qu’il a accueilli. Bien plus, il est accusé preuve en appui, d’être derrière les actes de déstabilisation auxquelles fait face le Burundi depuis 2015.

Maintenant après avoir acheté quelques combattants des FDLR en les mettant derrière un aventurier du nom du Col Wilson Irategeka, le même Kagame à travers les milices congolaises qu’il crée et équipe pour tuer tout hutu se trouvant au Kivu a entrepris une opération d’écraser ceux-là même à qui il avait demandé de se séparer des autres et qui sont tombés dans le piège de l’officier falot Wilson Irategeka.

Toutes les instances ou organisations qui auraient participé à cette machination devraient être tenues responsables de ce carnage à laquelle s’adonne encore le régime de Paul Kagame pour faire taire les revendications légitimes des rwandais qui ont fui sa tyrannie.

L’Oeil du peuple

Goma DRC
Répondre
R
Ayi yewe Mbwira abumva!!!!! Mvuye guteza utuyuzi bambwira ko aho bukera Bene SEBAHINZI bamarana. Apuuuu Mursgashira!!! Amaraso arasama mwa bivume mwe!! BIKINDI yarabaheneye
Répondre
R
Ayi yewe Mbwira abumva!!!!! Mvuye guteza utuyuzi bambwira ko aho bukera Bene SEBAHINZI bamarana. Apuuuu Mursgashira!!! Amaraso arasama mwa bivume mwe!! BIKINDI yarabaheneye
Répondre
R
Ahuii Nasetse nahwereye!!!!! Intore izirusha Intambwe??! Oyeee!!!! Kagire amata ku ruhimbi!!!! Wadukijije Genocide, Uri RUDASUMBWA, ibi bihoni bitagira umutima nibyohohe! Byatashye se? Wabihendahenze igihe kingana iki? Ngo bizataha birwana da?? Ntibizi ko uri MOSE Imana yahaye abanyarwanda!!
Répondre
G
UWAMAHORO IBITEKEREZO BYANYU NIBYIZA TUVE MUMYIRYANE UMWANZI ARI MURUGWIRO TWAKUMVA IBINTU KIMWE TWAGIRA IBYO TUTUMVA KIMWE TURWANE NO GUKURA UMWICANYI RUHARWA MURUGWIRO TWEGUHANGANA DUPFA UBUSA NI UGUTIZA UMWANZI INGUFU.
Répondre
U
Banyarwanda, banyarwandakazi, ndasaba buri wese gushishoza akareka guhumwa amaso n'amacakubiri yayogoje abanyarwanda. Waba uturuka I Nduga waba uturuka I Rukiga cyangwa mukandi karere ku Rwanda ndakubwira ibi bikurikira:
1. CNRD ntizigera iba igikoresho cy'abampatsibihugu, Kagome, Faustin Twagiramungu , Rwaka n'abandi. Ibi byanditswe kuri > ni ibihimbano bigamije kuduharabika no gushyamiranya abanyarwanda. Turasabako rero byahagarara kuko twahisemo kwitandukanya na FDLR kubera impamvu zacu z'umvikana kandi twirinze kumena amaraso yabavandimwe nubwo nyine Byiringiro Victor nabagenzi be bahisemo kuza kumena amaraso yacu. Ibyo tuvuga nukuri kandi ngirengo impunzi turi kumwe zishobora kubibabwira niba hari abavandimwe barokotse itsembabwoko bw'inyenzi mwaba mufite hano kuri terrain.
2. Turi umuryango wigenga kandi ntituzigera dutezuka ku nshingano yacu yo gucyura impunzi mucyubahiro ndetse no guharanira amahoro arambye mu gihugu cyacu.
3. Ibitero Byiringiro nabagenzi be bari kutugabaho ntacyo bihindura tuzakomeza turebe imbere kandi tuzabereka vuba ko twari twarabujijwe guharanira uburenganzira bwacu bwo kubaho.
4. Turasaba Abanyarwanda bumutima kwirinda invugo za rutwitsi kandi mukarangwa nikinyabupfura aho gutukana ahubwo mukagerageza gusaba impande zombi guhagarika imirwano bityo buri ruhande rugakomeza gahunda zarwo.
Turasaba abavandimwe bacu bo muri FDLR tutabona ibintu kimwe kwifata bagahagarika gukomeza kwica impunzi zaduhungiyeho kuko nibakomeza natwe ntituzabyihanganira. Ibi bitero bimaze guhitana inzirakarengane zitagira ingano.
5. Turasaba Leta ya Congo, Imiryango mpuzamahanga byumwihariko umuryango utabara imbabare (Croix Rouge kuza kwita ku nkomere n'izindi mpunzi zitagira icyo kurya, uburaro ndetse na kivurira.

Imana Ibarinde mwese kandi yoze imitima yuzuyemo umwiryane n'amacakubiri.
Répondre
G
ABARI BARATWIJEJE KUZADUCYURA, NONEHO BIYEMEJE KUTUMARIRA KW ' ICUMU!

Bavandimwe mpunzi z’abanyarwanda aho mubarizwa hose ku migabane y'isi,
Ubu nandika nicaye munsi y’igiti, intumbi z’abana, abagore, abakecuru n’abasaza zigaramye hirya no hino mu bihuru, imiborogo y’impunzi zarashwe ni yose, amasasu aravuza ubuhuha. Ingabo za General Byiringiro Victor zateye inkambi yacu aho twari dukambitse hafi y’ingabo zitandukanyije nawe. Twarokotse ubwicanyi bw’inkotanyi za Kagome none turi kwicwa nuwatwijejeko azaducyura. Ese ntabundi buryo yari gukemura amakimbirane yagiranye n’abagenzi be uretse kwica abana n’ababyeyi bacu? Nimudutabarize turabinginze niba ntacyo mukoze nudusigarizwa twarokotse itsembabwoko ry’inkotanyi, Umusaza Rumuli na bagenzi be baratumaze…
Répondre
K
Commentaires zanyu ndazisomye zose haruvuze ngo gufa Fdlr si agahato,aha ndemeranywa nawe100% no gufasha CNRD si agahato ninayo demokarasi.
Uwo ntumva nushyigikira ibitero bigamije kurimbura udatekereza nkawe iyo ava akagera nabamukurikiye bose!!

Ese ko turwanya igitugu cya Kagame asimbuwe nabantu nkabariye uzatekereza uko badashaka bakegura imbunda bakarasa twaba tuvuyehe tujyahe?

Hari nuwavuze ngo abafasha batanze conditions ntitukemere ubufasha bwabo!!!
Aha biterwa na condition:
Nubaha bariya basaza baragerageje ariko barananiwe,basizwe icyasha bagerekwaho amakuba yose y'u Rwanda aho kuyagereka kuri Kagame,ariko iyaba barabantu bumva inama bakaretse abatarasizwe ubwo busembwa bakajya imbere mururu rugamba bo bagatanga inama.
Ikindi mbagaya ni ivangura nironda karerere,kumva ko qribo kamara,kurasa no kwica abo bahuje umuruho.
Répondre
M
Umugezi w'isuri urisiba koko!!

Narabivuze kandi uwumva yumve, ikibazo abahutu dufite nta kindi kitari akamenyero kabi twihaye ko kumena amaraso.
Burya ngo" umuntu ugabura uburozi birangira ubugaburiye abe byanze bikunze.

Kuva muri 1959 abahutu twaranzwe no kumena amaraso y'abatutsi tukumva ntacyo bitwaye rwose ndetse bamwe bakambara amafirimbi,bakavuza amadebe n'ingoma bakabyina kakahava.

19973 twatangiye noneho twatangiye gusubiranamo ubwacu maze intorezo iravugiriza sinakubwira,za marangara na nduga hoherezwa camionettes zitunda abahutu ziroha muri nyabarongo abandi bashishwa amashoka mu ruhengeli kwa cyarahani na Sembagare.
Kayibanda we yagaburiwe gikurukuru (umunyu) arayirigata aruma kugeza ashizemo umwuka.

Abitwa ba Col Mayuya baraswaga ku manywa y'ihangu muri camps militaire i kanombe bakurikiwa na Kinani wamanutse mu kirere agurumana nk'amashara y'impeshyi maze sinakubwira ba Kavaruganda Nzamurambaho n'abandi baricwa bigeze kuri Mme Uwilingiyimana Agatha biba agahebuzo kuko abana b'abakiga bamucumitishije ikimene cy'icupa nyababyeyi barayishwanyaguza kugeza ashizemo umwuka ngo nuko ababuza gutsemba abatutsi.

Nikoye? harya abo batutsi twahigiraga twarabamaze? Ngaho rero ubu amasasu aravugiriza mu mashyamba ya Congo hagati y'abahutu basangiye amaraso y'abatutsi ubu rwabuze gica.
Kuki tutabona ko umurage w'amacakubiri twarazwe na Parmehutu ariwo utumye abahutu tumenywa n'isi yose nk'ibinywamaraso!!

Ubuse kandi ntibigaragaye ko uwicishije inkota atangiye kuyizira ra? Ngaho rero bahutu benedata nimwumve icyo ba batutsi twiraragamo dutemera kumara baturushije.

Nzaba numva.

Munyarukato
Répondre
M
Birashimishije cyane kuba ikimungu cyari muri FDLR kivuyemo (Wilson), ibuye rigaragaye ntiriba rikishe isuka. Wilson ushinja FDLR ngo ntiyacyuye impunzi yashaka yuko izicyura ite kandi arikwaka abacunguzi intwaro? Bambe ngo; abazungu bavuze yuko nimushira intwaro hasi bazabacyura,. Ntagihe nakimwe gashaka buhake ashyigikira ubutegetsi bushyigikiwe nabenegihugu benshi. Iyaba yabikora aba yararwanije iyicwa rya Ndadaye, uzibaze impamvu burigihe reta yurwanda idahagarikirwa inkunga kandi ihora ikoramakosa nko gufunga urubuga rwa politic, gufunga, itangazamakuru nokutubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu. Nonese nokuki murikano kare Kigali afashwa nabazugu kuruta ibindi bihugu bidukikije?
Répondre
G
Gahanga ,gahanga wazize iki ?
Ivogonyo lyanjye.
Mbese niba mushaka gukora politiki ; ningombwa kwitwikira impunzi ? Niba uri umugabo ufite ishyaka ritarwana ; rishyireho ; wandike mu binyamakuru namaradiyo ; abashaka bazagukurikira . njo vire ! Mwene data.
Kuva za 93 ; abantu bakurura impunzi bazijyana muri zone tempo inyenzi zibamariramo.
94 abagumuye abaturage ngo ntakibazo mugume i Kigali nta politiki mwakoze ; inyenzi zirabamara.
96 abashorewe na HCR Kagome bava i Mugunga ; hasigaye mbarwa. 96 Imvuzivuzi zashutse abaturage ngo bajye Gisangani HCR irabarinda ; nta nuwo kubara inkuru warokotse. 96 abashutse abaturage ngo i Mbandaka hari amato nindege za HCR zirabakiza : rutuku na Kagome baracucumye ntihasigara niyonka !! Abo Lisuba yapakiye amato akabashyira inkotanyi mu kwa 7 /98 ngo nibasange bene wabo ; Bariya bo nta nubavuga kuko ntawe uzi aho ivu lyabo lyasutswe .Izo mpfu zose zakozwe na rutuku numugaragu wabo Kagome ; nkeka ko bariya basaza batarabyibagirwa !
Umugani wumwami wabidishyi sijye uwuhimbye.
Mwa basore mwe niba muri abagabo ; mukaba mutashutswe nkaba bose mvuze haruguru ; nimugende mureke abo bana nabasaza kuko umugabo mbwa ashyira abana imbere ; kugirango abone iyo umasha aturuka ; we yiyirukire.
Rwose bariya banyapolitiki basakuriza hanze ; nibatahe nka Jeanne d'arc na Victoire. Nitubona ntacyo babaye tuzabasangayo ! Na wa mupadiri twategereje ko ataha turaheba ! Aho mutinye mutubanza yo ? Bite byanyu ra ?
Répondre
S
nonese konumva murikuvugako fdlr ariyo yica impunzi irinda mwashinzishakaryanyu muyitera ibisazi kugira ibone abayarikwiye kurinda kobahindutse abanzibabo twagiramungu reka amanyangayawe turakuzi uri umugome wanga ubwoko bwabahutu kuko weho urumushi mubi turababaye none twarihafigutabarwa none uzanye akavuyo mu abari bagiye kudutabara nkako wazanye muri 91 gabanya ubugambanyibwawe nigifucyakunaniye ndabikwije jeko utazaba prezida wurwanda reka abacungunzi bigerere kunshingano zabo zokudukura mukagozi umwica nyika rabutaka yadushizemo ariwe kagame naho irategeka we ameze nkakamasa gakina nintorezo
Répondre
M
Numvise hano kurubuga hari abari kurwanya abasaza, ngokuko batuma FDLR idafashwa. Ese abobantu bashaka kubafasha bakabaha condition nibantu ki? Mukinyarwanda baca umuganingo urusha nyina wumwana imbabazi abashaka kumurya, nikimwe na veritas yatangiye kuvugira impunzi kureza abazirinze imwaka yose ishize. Birashekeje kubona Wilson nabantu be banga kuyoborwa nabasaza, ariko bagakurikira inama za Twagiramungu. Icyonabwira Wilson nabamurinyuma nuko mukinyarwanda bavugango "umuntu ananira umuhana ntawunanira umushuka" kandi were kubona isha itamba ngo witeshe urwo wariwambaye. Aho kwemera kuba imbwa nka Wilson naba imva.
Répondre
R
Nanjye ntyo migambi we!! Ushaka kumva amakiru nyayo azajye asoma kuli therwandan.com anumve radio itahuka cg se ashakili ahandi hatali hano!! Nonese kimonyo we abo basaza nibatayobora Ko alibo bazi urwanda nabanyarwanda bakamenya nishyamba ubwo urumva Ko Ali inararibonye!! Nushyiraho Umwana ufite imyakaka 20-30 azaba azi ishyamba aliko ntabwo azi abo arwana nabo uko bameze!! Ni abo ba wilison!! Uwumba adashaka gufasha fdrl nabireke ikizwi nuko izatsinda!! Ntagahato kalimo Kuko naho igeze ubu suko abo BA rukokoma bayifasha cg bayikunze aliko baka babura uko bayifasha!! Niba umuyobozi yatowe nabaturage nukuvuga Ko niwanga umuyobozi batoye utazaba unze abaturage!! Kuko umuntu uzagufasha akaza nanone kwirirwa arebuza Ngo ukora ute gashaka kuyobora kandi nta burenganzira abifitiye azutaguza abantu ntacyo suko yaba agukuenze niba rwose bazagendera kuli izo conditions bazabireke rwose!!
Répondre
M
Icyakora ibyo nsomye birambabaje. Mbere yo kuvuga ngo abagaba ibitero ku mpunzi ni ingabo za FDLR, umuntu yagombye kwibaza iimpamvu babikora. Ikizwi ni uko batabikora na rimwe. Icyo abantu bose bakunda kwibohora ingoma ya Kagame bamenya ni uko FDLR ariyo izabohora kiriya gihugu. CNRD ishobobora kuzafatanya na FDLR kandi niyo ikomokaho. Naho abatera impunzi si abandi ni aba mai mai n'ingabo za FPR. Mushishoze murebe mazambwira.
None mu gitondo hari umuntu tubana kandi ukunda kujya mu Rwanda yavugagako kugira ngo ushobore gukora umushinga ukubyarira inyungu ugomba kwemera ko 30% y'inyungu ari iya FPR. Yanavuze ko udashobora kubona akazi mu sosiyete utari muri FPR kuko amasosiyete yose ari mu gihugu ari ayayo. Mwumve aho igihugu kigejejwe na FPR. Aho kugira ngo murebe uko abaturage babohorwa ni ukwirirwa musakuza mubeshyerana. FPR ibaha amafaranga mukuzuza ibifu mugatangira kuvuga amahomvu. Mureke igihugu kibohorwe n'ababyiyemeje. Uwababwira ngo mutange umusanzu mwahutanga uretse gusakuza? Abasaza bo muri FDLR mu bareke.Abasore namwe mwashinze irindi huriro mureka abo basaza. Ikizwi ni uko na ba Rwarakabije bagiye kandi FDLR ntiyasenyutse. Ntabwo rero izasenyuka na rimwe u Rwanda rutaraborwa. Ibyo bimenyekane neza. Nubwo tutakwitwaza ubuhanuzi n'indagu, nta kintu na kimwe mwibuka ku bimaze kuba, bikiba kandi bizakomeza ariko FDLR ntitsimburwe? Mugendere buhoro buhoro FDLR.

Murakoze
Répondre
M
Ese ubundi ko Veritas itajyaga yandika inkuru ku mpunzi byagenze bite?
Ubundi twari tumenyereye ko ikazeiwacu.fr ikiriho ari yo yandikaga inkuru ku mpunzi yonyine, veritas yirirwa yamamaza Rukokoma n'umuzimu we CPC.
None ubu veritas niyo yirirwa yamamaza inkuru kuri fdlr yigize umuvugizi wazo, urwo rukundo mukunze impunzi ubu mutazikunze fdlr itaragira ibibazo ni uruhe? Ni urwa bihehe.
Répondre
K
BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI NINGOMBWA KO MUMENYA UKURI.TWARETSE ABAHEZA NGUNI BARISARARANGA BARATUKANA BASHINJA ABASORE N'INKUMI BAKOZE RÉVOLITION MUMASHYAMBA YA CONGO GUKORANA N'UMWANZI,GUKORANA NA TWAGIRAMUNGU,GUKORANA NA RWAKA.NYAMARA IBI BYOSE NTAKURI KURIMO.UKURI NUKO ABA BASAZA INSHUTI ZACU ZOSE ZABASABYE KUVA KUBUYOBOZI MAZE ZIBONE KUDUFASHA BARANGA.IKINDI ABA BASAZA BARI BAFITE GUTINYA NO KWIKANGA ABASORE N'INKUMI BAFITE AMARASO MASHYA BAGAHORA BABATOTEZA.ABA BASAZA BARANGWAGA N'INZANGANO ZISHINGIYE KUTURERE IGIHE ABASORE N'INKUMI BO BIFUZAGA KURENGA AKAHISE BAGATAHIRIZA UMUGOZI UMWE.AMARASO MASHYA ABONYE KO NAKOMEZA GUKURIKIRA BUHUMYI ABA BASAZA BATAGIRWA INAMA BAHISEMO GUSHINGA UMUTWE MUSHYA (CNRD)IGISUBOZO CYA BYIRINGIRO VICTOR,MUDACUMURA NA OMEGA KIBA KUMENA AMARASO.

NDANGIZE MPUMURIZA ABANYARWANDA:

MUHUMURE ABASORE N'INKUMI BABIJEJE IBI

-HAGIYEHO UBURYO BWO GUSHYIRA INGUFU MUKURENGERA IMPUNZI ZIRIMO ZICWA NAVMUDACUMURA,OMEGA NA BYIRINGIRO

-UMUGAMBI WO GUCYURA IMPUNZI ZEMYE MUCYUBAHIRO UGIYE WATANGIRA URUGAMBA RWO GUHANGANA NA KIGALI NIBWO RWATANGIRA

-NTAMUNYARWANDA WIFUZA GUTANGA UMUGANDA MURURU RUGAMBA UZAHEZWA IGIHE NIKI.

-MWIRINDE GUSUBIZA IBI BITUTSI BYABAHEZANGUNI MUTUKANA NABO UMUTI WUNDI TURAWUFITE.

-UMWANZI SABA BASAZA NUBWO BAHEMUKIYE RUBANDA UMWANZI NI KAGAME N'INGOMAYE MPOTOZI.

-MUHAGURUKE MUDUSHYIGIKIRE DUHARANIRE UBURENGANZIRA BWACU

MUGIRE AMAHORO TWESE HAMWE TUZATSINDA.
Répondre
U
Kalisa, jye ndagira nti: Ninde wari ufite ko aba basaza bazamucyura? Niba ahari nuko ntakenge namba afite? Nonese abantu bari gushakishwa n'isi yose, nonese abantu bageze mu myaka hejuru ya 70, nonese akatsiko kakifitiye ibitekerezo byo hambere ya 94,..nonese abantu banze gushyikirana n'indi miryango itavuga rumwe na Kgli, nonese abantu bumvako ngo batabana mugihugu kimwe n'umututsi, Tanzania yababwiyeko barekura ubuyobozi bwa fdlr ikabafasha kuberako itari gufasha abantu baregwa kuba barakoze genocide, Uburundi nuko, SADEC nayo nuko...nonese, umuti mwabonaga ari uwuhe??? Kwicecekera abantu bakazapfira mu ishyamba?? Gutegereza igihe aba basaza bazapfira noneho tukabona kwurwana kuburenganzira bwacu???
Banyarwanda, ni muhumuke, CNRD ntaho ihuriye n'umwanzi, CNRD ntabwo ikorana na Rukokoma, CNRD ntaho ihuriye na Rwaka, CNRD igizwe n'abasore biyemeje byanze bikunze kurubohoza kandi tuzabigeraho byanze bikunze. Kuturasaho ntacyo byatanga uretse kudukerereza mu rugamba rukuru twiyemeje. Harakabaho ubumwe nubwiyunge bwabanyarwanda, harakabaho inyabutatu ya Hutu-Twa-Tutsi.
Répondre
K
Uko biri kosé uwicishije inkota azicishwa indi!Mbwire abantu bo muri FDLR bari kurasa impunzi ngo ibyo bibaraga byinshi mwarabikoresheje murasa inyenzi ariko zo zikora politique none reba urwobo mwadutayemo!Ntabwo mwahakuye isomo? Nimureke kwica bene wanyu ngo nuko mudahuje imyumvire ahubwo mukoreshe ubwenge.Nimukomeza ibyo murimo muzabyicuza!
Répondre
U
Wowe Ngwije ufite ukuri. Ibi birengeje ukwemera. Aba basaza bari baranze kurekura ubuyobozi bwa fdlr kandi nyamara ibihugu byose byo mukarere ndetse nabakunzi buyu muryango niyo nama babagiraga. Baranze bavunira amatwi mo ibiti, nyuma icyakurikiyeho ni kiriya mwabonye. Ivuka rya CNRD, none induru ziravuze ngo ni inyenzi Nandi magambo y'urukoza soni agamije gutwika. Nonese abantu bari kwemera bakazapfira mu mashyamba kubera inyungu z'abantu batatu gusa? Nonese ko bababishije bagashinga umuryango wabo barabashakaho iki? Bitandukanyije nabo nta nurusasu narumwe ruturitse kandi nyamara iyo bashaka kubica baba barabikoze kuko nta nuwari kurabukwa! Ubu iki cyemezo cyo kubagabaho ibitero bigamije iki koko? Ntangufu babarusha, nta numubare wabantu babarusha. Gusa nukumena amaraso ku mpande zombie kandi abo basaza bari koshya abo bayobora bigaramiye!!!! Uwapfuye yarihuse koko.
Répondre
U
Banyarwanda banyarwandakazi nimushishoze mwoye kugwa mu mutego w'urwango. Ayo maraso y'impunzi ari kumeneka kandi akaba ari kumenywa n'abavandimwe ntakintu kizima azatanga. Ese ko 94 Abanyarwanda biraye muri bagenzi babo bakararika mwabonye bitanga iki kiza? Ese iyo abantu batavuze rumwe, byanze bikunze uruhande rumwe rugomba kwicwa cyangwa rukitwa ko rukorera umwanzi???
Umwanzuro: Ndahamagarira Gaston Iyamuremye alias Byiringiro Victor, Mudacumura alias Mupenzi na Ntabungura Pacifique alias Omega gushyira ubwenge kugihe bagahagarika imirwano vuba na bwangu. Bitabaye ibyo ingaruka zose zizaterwa naya maraso y'inzirakarengane bari kumena bazazirengere.
Répondre
A
Muri Congo hari intambara ikomeye cyane impunzi mwihishe mubishoboka byose serwakira itabagurukana. Ingabo za uganda ziri gutera uganda zivuye muri Congo, ingabo za congo nazo ziri kurwana nizo za ADF za uganda, RPF inkotanyi za kagome ziri guhiga impunzi zose muri congo no kuzica badasize numwe. Yewe umugezi wisuri urisiba Wilson Irategeka uri inkozi yikibi ntuzababarirwa wowe na Twagiramungu Faustin ni murye ayo madollar namakotanyi mwagurishije impunzi ariko hari igihe mwazayaruka. Induru ni nyishi mu mashyamba ya congo.
amakuru make ari kuboneka kuri,
africanews.com
allafrica.com
news24.com
okapi radio
Répondre
B
Mushatse mulire cg museke gusa byenda gusetsa. cnrd-ubwiyunge bazadusobanulire cyane ubwiyunge bashatse kuvuga maze twiyunge. bashaka kwiyunga nande? niba ali FPR bari bariyunze kuko bahembwa amadollars na Kigali biciye kwitekinika rikomeye nubufatanye buli hagati ya bamwe(aliko ni bacye cyane)mu ngabo za congo nizo muri etat major y'urda. Impunzi nazo ziti tumazwe na FDRL. woya da! mumazwe na cnrd kuko yiyemeje kubacyura ngo mucyubahiro. igomba rero ibarase muyubahe nayo yubahe abikorera (Kigali) maze kuko mwemeye kububaha(icyubahiro) nubwo byaba kungufu cyanke mwitekinika mujye i mutobo mucyubahiro bibe byemejwe bityo. Kuko bashaka kubikora vuba(mbere ya amatora atekinitse ya 2017) impunzi mutaramenya neza gutandukanya fdrl na cnrd nicyo gituma mwicwa nabavuye yewe nomuli rdf (Kigali), congo naba Willison mbere namabandi canke indi mitwe ili mumashyamba ntimumenye icyibakubise, maze nkuko bya tekinitswe bikitwa ko mwicwa na fdrl. Mwibeshywa cyane ngo namwe mwibeshyere. Koko uwabalinze imyaka 24 irenga uretse aba bacye barya kumakotanyi bagaruka inyuma bakabica? Ibaze nawe.None se leta y'i Kigali ntiyita impunzi zose fdrl? ubwo rero kuli bo mulimo kwicana kandi ntacyo bibabwiye muli za senene ziryanira mugicupa zitegerejwe urukarango. Yewe ubwo numwanzi aba apungutse nka ya plan yabo ya "punguza".Ese koko!!! biranasekeje. Ko veritas yahorana amakuru ashyushye buri munsi, ibona kutubwira cyane ibya cnrd bigezweho cyane.Apu bakwiye kwisubirako dore ko ni Kigali hageze korera(chorrerhae), amafaranga yataye agaciro, abazunguzayi bakomeje kwicwa, amavunja yongeye kuboneka, kayonza barasuhuka nibindi.
Répondre
U
inkomoko yabazungu, reba iyi video kugirango mwebwe mukorera abazungu mumenye neza abo mukorera nicyo mupfana.

https://www.youtube.com/watch?v=qkWjb_OO2-k

https://www.youtube.com/watch?v=XEnPGBntJpY
Répondre
V
ABARI BARATWIJEJE KUZADUCYURA, NONEHO BIYEMEJE KUTUMARIRA KW ' ICUMU!

Bavandimwe mpunzi z’abanyarwanda aho mubarizwa hose ku migabane y'isi,
Ubu nandika nicaye munsi y’igiti, intumbi z’abana, abagore, abakecuru n’abasaza zigaramye hirya no hino mu bihuru, imiborogo y’impunzi zarashwe ni yose, amasasu aravuza ubuhuha. Ingabo za General Byiringiro Victor zateye inkambi yacu aho twari dukambitse hafi y’ingabo zitandukanyije nawe. Twarokotse ubwicanyi bw’inkotanyi za Kagome none turi kwicwa nuwatwijejeko azaducyura. Ese ntabundi buryo yari gukemura amakimbirane yagiranye n’abagenzi be uretse kwica abana n’ababyeyi bacu? Nimudutabarize turabinginze niba ntacyo mukoze nudusigarizwa twarokotse itsembabwoko ry’inkotanyi, Umusaza Rumuli na bagenzi be baratumaze…
Répondre
M
Vumiliya we komera komera. Niba alibyo koko nabandi babunze munsi yibiti wowe umenya gute abatwica ra!. cnrd yari kumwe na victor nta nukwezi guheze yewe ingabo za willson niza victor nta bimenyetso bibatandukanya bafite kandi icyumweru 1cg2 nibicye ko twaba twamenye ngo uyu akorera nde.Twitonde rero tuvumulie nibishoboka tuzamenya ukuli ngo guca muziko kukavamo. ubuse niba ali kayimbi cyangwa kagome cyangwa ali inaru mutomoke nabandi twe impunzi twahita tubimenya koko? yewe ubitse ibanga niba utihuse cyane nka veritas uretse bo ko banakurusha ubuhanga bwo guperereza da. Kigali nibyo yashakaga ngaho ngo rukos aratumaze abandi ngo viateur aratwishe abandi ngo victor aratumaze abandi ngoo...... mbega rujindili we cg rupfu bite bye? ntabashaka se? Isenene gusa? ngaho nimukomeze mwiryanire nibereye aha.
N
Bigiye byagaragara neza ko umwanzi wa FDLR atari Kagame kuko ziriya mbaraga zose iri gukoresha irasa impunzi iba yarazikoresheje irasa Kagame! !! Kugeza ubu sindabyumva peee! Ni gute FDLR ishobora gukora nk'interahamwe zo mu 1994 nyuma y'amasomo menshi yabonye? Muri 94 interahamwe zishe abatutsi maze inkotanyi zirazicengera zica n'abahutu b'abanyepolitiki byose bijya ku gatwe k'abahutu! Nubu rero FDLR itangiye kurasa impunzi , inkotanyi zigiye kuyicengera zizimarire ku icumu kandi byose bizajya ku gatwe k'abahutu b'abakiga! Mana uratabare impunzi!!
Répondre
W
Biragoye kubyemera no kubyemeza kuko abashaka kurya isenene si fdlr ahubwo ni babandi nyine bazi uko ziryoha. ibaze nawe kuki ubu aribwo yabikora? kubera iki se? gusubiranamo bya ba bagabo 2 ntibihagije kofdlr yakica abo yarinze ahubwo nimushakire ahandi ngo nu munsi yurutara rwa nyirarunyonga hahishwa isenene.
N
Nta shema mbonyaho
Yiba mutirwaga mwangara isi yose nkabasazi ; mba mbashimye .
Répondre
U
Wowe Ngwije ufite ukuri. Ibi birengeje ukwemera. Aba basaza bari baranze kurekura ubuyobozi bwa fdlr kandi nyamara ibihugu byose byo mukarere ndetse nabakunzi buyu muryango niyo nama babagiraga. Baranze bavunira amatwi mo ibiti, nyuma icyakurikiyeho ni kiriya mwabonye. Ivuka rya CNRD, none induru ziravuze ngo ni inyenzi Nandi magambo y'urukoza soni agamije gutwika. Nonese abantu bari kwemera bakazapfira mu mashyamba kubera inyungu z'abantu batatu gusa? Nonese ko bababishije bagashinga umuryango wabo barabashakaho iki? Bitandukanyije nabo nta nurusasu narumwe ruturitse kandi nyamara iyo bashaka kubica baba barabikoze kuko nta nuwari kurabukwa! Ubu iki cyemezo cyo kubagabaho ibitero bigamije iki koko? Ntangufu babarusha, nta numubare wabantu babarusha. Gusa nukumena amaraso ku mpande zombie kandi abo basaza bari koshya abo bayobora bigaramiye!!!! Uwapfuye yarihuse koko.

ahubwo mubwire kagame muti turaje yitegure umuriro!
Répondre
N
@Makombe
Kugeza ubu tuvugana ; miliyoni 13 zabantu zishwe ningabo zabatutsi zashatse gutegeka no gukora empire tutsi. Shinguka ku bahutu ; batunzwe numugisha wi Imana ntubagaburira.
Mu Buganda -Rwanda-Rdc-Burundi-Zambiya.....
Ntimukabone Amerika ibakingiye ikibaba ngo muruke ayo mahomvu ; kuko nimureba nabi ziriya miliyoni 13 mwariye muzaziruka !
Répondre
N
Bari bahaze pe. iliya mibare nimyinshi. hari nabavuga ko irenga.
M
Aha niho mvugira ko abahutu turi imbwa zabuze umurizo!! Bavuze gusahura turi ba nyambere, kwica impinja no gutwikira impunzi mu nsengero sinavuga!!!

Narumiwe kabisa.
Répondre
S
Serge wo kuli Radio Itahuka alimo kuvugana na MADAME AGNES WO MULI D.M.I azi ko ali kuvugana nimpunzi !!!
NA SERGE ALIMO KWOGEZA IBYA BYILINGIRO NA WILSSON ASHYIRAMO UMUNYU !!!!
ese ubundi serge ibyo alimo kuvuga bimaliye iki impunzi ??? ubonye iyo aba yali KUBWIRA HCR ???
serge aratabaza kuli internet !!!!! ???? ati mugire ibihe byiza !!! RWA SERGE NARWO NI NKA CYACYICANYI KAYUMBA NYAMWASA !!!
Répondre