Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zirashinja u Rwanda ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi !
Kwica no kunyereza abakuru b’idini ya Islamu mu Rwanda bashinjwa kuba ibyihebe kugirango Amerika igarurire icyizere Kagame nta musaruro byatanze; ahubwo ibiri amambu, igihugu cy’Amerika cyasabye u Rwanda gutanga ibisobanuro byimbitse ku itotezwa ry’abakuru ba Islamu mu Rwanda; uretse nibyo, kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Gashyantare 2016, Amerika irashinja u Rwanda ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi!
Kubera uburakari n’umujinya Paul Kagame yatewe n’igitsure cy’Amerika muri ibyo bikorwa bye bibisha, byatumye yirukira i Dubaï (Leta Zunze ubumwe z’Abarabu) avugirayo amagambo ateye isoni ; aho yavuze ko inkunga z’amahanga atazirambirijeho ko ahubwo azikeneye kugirango ashobore guteza imbere ubucuruzi muri Afurika! Abakurikiye iryo jambo rya Kagame ntacyo batoyemo kuko mu nteruro imwe yavuze ibintu bibiri bivuguruzanya aribyo : kutarambiza ku nkunga z’amahanga no kuzifashisha ngo yiteze imbere! Ikindi cyatangaje abantu ni uburyo ashaka kugirana umubano n’ibihugu by’abarabu bigwiriyemo idini ya Islamu mu gihe abayoboke b’iryo dini bari kwicwa no kunyerezwa mu Rwanda!
Ibi bikorwa byo kwinyuramo bya Paul Kagame biraterwa n’igitutu Amerika iri kumushyiraho bitewe ni uko yayibeshye kenshi ko azava k’ubutegetsi nyuma y’2017 ahubwo bakabona ahinduye itegeko nshinga mu gasuzuguro kenshi akigira umwami! Uretse nibyo, Paul Kagame akomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Amakuru « veritasinfo » ikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, aragaragaza ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 10 Gashyantare 2016, igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika gishinja leta ya Paul Kagame ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Burundi; ibyo bikaba bigaragazwa n’uko u Rwanda ruha imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi harimo n’abana mu rwego rwo kugaba ibitero mu Burundi.
Madame Linda Thomas-Greenfield (ku ifoto ibanza inkuru)wungirije umunyamabanga mukuru ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba ashinzwe k’uburyo bw’umwihariko Afurika, yari yatumiwe mu nama ya komisiyo y’umutwe wa Sena y’Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, maze ashinja ku mugaragaro u Rwanda muri aya magambo, yagize ati : « dufite amaraporo tugezwaho na bagenzi bacu bari mu karere, yerekana neza ko leta y’u Rwanda yishoye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burundi ». Muri iyo nama kandi Bwana Thomas Perriello, intumwa idasanzwe y’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, yerekanye ibimenyetso simusiga bishimangira ko leta y’u Rwanda iha imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi ziri mu nkambi mu Rwanda, ikazohereza mu mitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi. Thomas Perriello akaba yagaragarije abari mu nama ko ahangayikishijwe cyane n’ibikorwa bibi bya leta y’u Rwanda mu kibazo cya politiki y'u Burundi.
Abantu benshi bakurikirana amakuru yo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari ; bemeza ko aribwo bwa mbere igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyamaganye ku mugaragaro kandi n’ingufu nyinshi ibikorwa bibi bya leta y’u Rwanda byo guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu byo mu karere. Ubusanzwe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagiye zikingira ikibaba leta y’u Rwanda mu bikorwa byinshi bibi rwagiye rukorera abaturage bo mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari; ariko nyuma y’ubushishozi bwinshi no gusesengura raporo zinyuranye, umubano w’Amerika n’u Rwanda wajemo agatotsi bitewe ni uko Amerika yamaze kubona neza ko Paul Kagame ariwe uhungabanya umutekano w’ibihugu byose byo mu karere k’ibiyaga bigari !
Muri iki gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wifashe nabi cyane, u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu ndetse rugashyigikira n’imitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi; ibyo birego u Rwanda rukaba rubihakana ariko impuguke z’umuryango w’abibumbye ONU zemeza muri raporo yazo ko u Rwanda ruha imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda zirimo n’abana mu rwego rwo kuvana Perezida Nkurunziza ku butegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisilikare. Amerika ikaba ishinja perezida Pierre Nkurunziza kuba atarubahirije manda ebyiri zanditse mu itegeko nshinga, icyo cyaha Nkurunziza ashinjwa, Amerika ikaba igishinja Paul Kagame ko nawe atubahirije manda ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga ariko we akagira n’akarusho ko guhindura itegeko nshinga kunyungu ze bwite!
Kubera izo mpamvu Amerika ikaba isanga Paul Kagame nta somo yatanga kandi akaba ntacyo agomba kuvuga ku bibazo by’u Burundi.
Veritasinfo