Burundi: Habaye imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Paul Kagame !
[Ndlr : Amakuru aturuka i Kigali aremeza ko nyuma y’aho igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitangarije ko gifite ibimenyetso simusiga ko Paul Kagame yahaye imyitozo ya gisilikare impunzi z’abarundi, zimwe muri izo mpunzi zikaba zaroherejwe mu duce tumwe tw’umujyi wa Bujumbura; Paul Kagame yahise ategeka igikorwa cyo kwihutisha ibitero bya gisilikare ku gihugu cy’u Burundi, yasabye Louise Mushikiwabo gutangariza amahanga ko impunzi z’abarundi zigomba kujya mu bindi bihugu. Paul Kagame akaba ashaka gukoresha amayeri nk’ayo Museveni yakoresheje atera u Rwanda akavuga ko impunzi zamutotse!
Kagame yategetse ko Général Niyombare Godfroid washatse guhirika ubutegetsi i Burundi bikamunanira ahabwa ubufasha bwose agatera u Burundi ku buryo bugaragara ! Niyombare akaba acumbikiwe na leta ya Paul Kagame mu nzu ya Bernard Makuza (perezida wa sena) iri ahitwa i Kinyinya mu nkengero z’umujyi wa Kigali! Niyombare akaba azagaba ibitero avuga ko impunzi z’abarundi zabuze igihugu kizakira kuko u Rwanda rutazishaka ! Ayo makuru yageze kubayobozi n’abaturage b’abarundi none biraye mu mihanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 gashyantare 2016 mumyigaragambyo yo kwamagana ubushotoranyi bwa Paul Kagame ! Abarundi bari mu gihugu cya Canada bifatanyije n’abanyarwanda bakora imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Kagame uri muri icyo gihugu !].
Mu Burundi habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana igihugu cy'u Rwanda. Iyo myigaragambyo iranashima abakuru b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, AU, kubera icyemezo baherutse gufata cyo kutohereza ingabo z'amahanga, MAPROBU, mu Burundi. Abantu benshi bazindukiye ahitwa kuri Place d'Independence aho imyigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Bujumbura. Yateguwe na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu mu gihugu cyose. Mu magambo abigaragambya bavugiye imbere ya ambasade y'u Rwanda mu Burundi, bavuga ko "biyamye perezida Kagame" bavuga ko "ari inyuma y'imitwe itera Uburundi." baragira bati: Kagame turamwiyamirije...turamuteye ivyatsi".
Abategetsi batandukanye bagiye muri iyo myigaragambyo barimo na Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho mu biro by'umukuru w'igihugu. K’urubuga nkoranyambaga rwe rwa twitter yanditse mu Cyongereza amagambo ashyigikiye abigaragambya ati "Abarundi bari mu mihanda kubwira u Rwanda ngo rekeraho kwivanga". Abigaragambya bazanye ibyatsi banyanyagiza mu kirere nk'ikimenyetso bavuga ko ngo bamuteye ibyatsi by'ukuri.
Abo bari mu myigaragambyo baje bava mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bujumbura. Bari bagizwe ahanini n'urubyiruko, abakora akazi ko gutwara abantu bakoresheje amapikipiki n'amagare harimo n'abategetsi batandukanye. Bahuriye ahantu hitiriwe ubwigenge bakora urugendo rwabagejeje imbere ya ambasade y'igihugu cy'Urwanda.
Amagambo yamagana
Bimwe mu byapa bari bafite byanditseho ngo "Turasavye Kagame areke kwigisha ingwano abana mu makambi y'impunzi. Nazireke zitahe mu Burundi". Ibindi byari mu magambo y’icyongereza biti: "Rwanda Stop Agression". Ugenekereje bishatse kuvuga ngo, “Rwanda, sigaho ubushotoranyi”. Uretse ibyo byapa bazanye ibyatsi banyanyagije, aho bavuga ko babiteye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame. Ikimenyetso cy'uko bamwiyamye.
"Imyigaragambyo ya buri wa Gatandatu"
Umuyobozi w’umujyi wa Bujumbura, Freddy Mbonimpa, yari imbere muri urwo rugendo yavuze ko iyo myigaragambyo ifite intego cyane cyane yo kwerekana ko u Burundi bwiyamye igihugu cy’ u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burundi, hamwe no gushimira abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bwa Afrika, AU, ku ngingo baherutse gufata yo kutohereza abasirikare mu gihugu, no kwamagana abashyigikiye ko leta y’u Burundi yagirana ibiganiro n'abashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka ushize.
Freddy Mbonimpa ati" Tumenyesheje Abarundi n'amakungu ko iyi myiyerekano izokwama ikorwa iminsi yose ya Gatandatu gushika abo barwanya u Burundi bahagaritse ivyo bikorwa bigayitse". Uretse mu murwa mukuru Bujumbura, imyigaragambyo nk'iyi yabaye no mu ntara zose z'igize u Burundi.
Kuva mu mwaka ushize imigenderanire hagati y'u Burundi n'u Rwanda ntiyifashe neza. Uburundi bushinja icyo gihugu guha indaro abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu kwezi kwa Gatanu kwa 2015, hamwe no guha imyitozo ya gisikare zimwe mu mpuzi z'Abarundi bahungiye muri icyo gihugu.
Ibyo u Rwanda rurabihakana rukavuga ko ibibazo by’u Burundi biterwa n’abategetsi b’icyo gihugu ubwabo. Ku wa Kane ushize, abategetsi bo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko babonye ibimenyetso byemeza ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo by’umutekano mucye uri mu Burundi umunsi k’uwundi.
Nyuma y’ayo magambo, u Rwanda rwatangaje ko rushaka kwimurira impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu. U Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 70.
Inkuru ya BBC- Gahuza