Isesengura rya Filip Reyntjens ku kibazo cy’u Burundi aho kigeze.
Bitewe n’uko impagarara n’amakimbirane byatewe n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu, ni byiza kwibutsa ko Perezida Museveni wa Uganda ufatwa nk’umuhuza yageze ku butegetsi guhera mu mwaka w’1986 kugeza ubu akaba akiburiho kandi akaba atiteguye kuburekura. Kubera iyo mpamvu Museveni akaba ari umuntu udashobora kugirirwa ikizere mukuyobora ibiganiro bikomeye bya politiki yo kunganga abashyamiranye i Burundi. Indi mpamvu ni uko hiyongeraho ikibazo cy’uko abagomba kugirana ibiganiro na leta nabo banyuranye kandi bakaba bifitemo amacakubiri hagati yabo. Niba bimeze gutyo leta izaganira nande ireke nde hagati y’ibyo byiciro byose binyuranye ? Nta nubwo kandi haramenyekana mubyukuri abantu bagize umutwe mushya w’inyeshyamba wiyise Forebu (Force républicaines du Burundi) wiyemeje kurwanya leta y’u Burundi.
Umutwe witwa CNARED (impuzamashyaka y’abatavuga rumwe na leta bibumbiyemo amashyirahamwe ategamiye kuri leta) nayo ntisobanutse neza kandi umwe mubayobozi bayigize Alexis Sinduhije aherutse gushyirwa kurutonde rw’abafatiwe ibihano n’Amerika… Abari mu biganiro bahagarariye leta y’u Burundi bafite imbaraga z’uko aribo bafite ubutegetsi bakaba bagomba kuganira n’abatabufite kandi nabo bwabo bifitemo amacakubiri : Izo mbaraga z’abahagarariye leta zituma bakomeza gushimangira ko igihugu cy’u Burundi gitekanye uretse uduce tumwe tw’umujyi wa Bujumbura tugaragaramo ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi, ariko ibyo bikaba bitabuza ko inzego z’igihugu zikora neza imirimo zishinzwe ya buri munsi. Abahagarariye leta mu biganiro bakaba biyumvamo imbaraga kurusha abo baganira.
Ni iyihe ntandaro y’imidugararo i Burundi ?
Byose byatangiye igihe ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD ryiyemezaga gutangaho umukandida mu matora ya perezida Bwana Pierre Nkurunziza wari usanzwe afite uwo mwanya ; bityo bikaba byaramuhaye uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ya gatatu. Iyo ishyaka CNDD riza gutanga undi mukandida yari gutorwa nta mpaka z’uko yaba anyuranyije n’itegeko nshinga. Kwiyamamaza kwa Nkurunziza byatumye habaho ibisobanuro binyuranye by’itegeko nshinga: Iyo habaho kujya impaka ku bwoko bw’itora ryakoreshejwe (iriziguye n’iritaziguye) ; umubare wa manda ebyiri ntarengwa ntabwo wari kugibwaho impaka. Ibisobanuro ubutegetsi butanga kuri iyo ngingo ntashingiro bifite.Ariko umuntu yakwibaza impamvu mu Burundi hashoboye kuboneka abantu barwanya iyo manda, mu gihe mu karere kose abandi ba perezida bahindura itegeko nshinga kugirango bigundirize k’ubutegetsi ariko ntihaboneke abarwanya icyo cyemezo ? Kuburyo bw’amayobera, u Burundi bwahuye n’icyo kibazo bitewe n’uko demokarasi muri icyo gihugu yari imaze gutera intambwe isumba iy’ibindi bihugu byose byo mukarere : hari ubwisanzure bw’itangazamakuru, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yakoraga neza, imiryango itegamiye kuri leta yakoraga mu bwisanzure… Mu gihe mu Rwanda, umuntu wari kugaragaza ko adashyigikiye ko itegeko nshinga rihindurwa kuko Paul Kagame ashaka kugwa k’ubutegetsi, yagombaga guhita afungwa ako kanya. Ni nde wakwemera ko abatoye bose « yego » muri referandumu iherutse babikoze batabitewe n’ubwoba ? Ibi bikaba bigaragaza ko ikibazo cyavutse i Burundi cyatewe n’uko imiyoborere yari iteye; kuba ubutegetsi bwa Nkurunziza bwararanzwe na ruswa byatumye abaturage bifuza ko buhinduka.
Igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika nicyo cyonyine cyamaganye iyo mikorere ya Nkurunziza nk’uko icyo gihugu kiri kubikora no ku butegetsi bw’u Rwanda. Amerika yamaganye ukwiyimika kwa Kagame kuburyo mu minsi iri imbere bishobora kuzagira ingaruka ku mfashanyo zihabwa u Rwanda ndatse no kugabanya inkunga ya politiki icyo gihugu cyahaga ubutegetsi bwa Kagame. Mu byukuri biragaragara ko mu karere kose mu Burundi niho havutse ikibazo, kubandi bakuru b’ibihugu byo mu karere ibyo kwigundiriza k’ubutegetsi byaciyemo : Muri Congo Brazza, Perezida Sassou w’icyo gihugu agiye kuzayobora arengeje imyaka 70 y’amavuko kandi bitari byemewe n’itegeko nshinga ; mu Rwanda itegeko nshinga ryaravuguruwe kugira ngo Paul Kagame azagwe k’ubutegetsi. Perezida Dos santos w’igihugu cy’Angola we ntavugwa kuko yafashe ubutegetsi kuva mu mwaka w’1976 kandi ntiyiteguye kuburekura, Perezida Robert Mugabe wo muri Zimbabwe we ni agahebuzo. Muri Burukinafasso, ntabwo perezida Compaoré yashoboye kwigundiriza k’ubutegetsi bitewe n’uko muri icyo gihugu, abaturage baho bafite umuco wo guhagurutsa imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’amashyirahamwe anyuranye bigashobora kurengera inyungu za politiki igihe zishatse guhungabana.
Ubwoba bw’intambara cyangwa se jenoside, bifite ishingiro ?
Ntabwo abarundi bashaka ikintu cyose cyabajyana mumvururu izo arizo zose, nta muntu numwe ubishaka. Ubutegetsi buriho bushaka kugaragaza ko ikibazo gihari ari ubwoko, ubwo butegetsi bugashaka guhanganisha abahutu n’abatutsi, ariko kugeza ubu ibyo byaranze; bitewe n’uko abayoboke bagize ishyaka riri kubutegetsi, ndetse n’abayoboke b’amashyaka aburwanya, bari mu moko yose barivanze. Nyamara haramutse hari inyeshyamba zivuye mu Rwanda zishyigikiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu zigashobora kugaba igitero ku gihugu cy’u Burundi, nk’uko byagenze mu Rwanda mu mwaka w’1990, umuntu ashobora kugira impungenge z’ubuzima bw’abatutsi kuko bahita bafatwa nk’ «ibyitso » by’abateye igihugu ; ibyo bikaba bishobora guhita bihindura isura y’akarere kose.Ese ikibazo cy’u Burundi, ibihugu bigize akarere ntibikivugaho rumwe ?
Nubwo igihugu cya Tanzaniya cyahinduye abaperezida, perezida Magufuli akaba atandukanye na Kikwete, hari imibanire ikomeye ihuza Bujumbura na Dar es salaam ; niba u Rwanda rwiyemeje gushyigikira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’i Burundi; ntabwo Tanzaniya izicara ngo yifumbate, ndetse na Congo ntizarebe… ibyo bikaba bishobora kubyara amakuba akomeye.
Ese ingabo ibihumbi 5 umuryango w’ubumwe bw’Afurika ushaka kohereza i Burundi zishobora kuzakandagiza ikirenge i Bujumbura ?
Kubwiyo mpamvu, bitewe n’uko izo ngabo zitazigera zigera i Burundi, hasigaye igisubizo kimwe gusa : ni ukuganira kuri byose n’ubwo uwo muti ushaririye...
Inkuru ya Filip Reyntjens yashyizwe mu kinyarwanda na veritasinfo
Source : http://blog.lesoir.be
Publicité