France : Sarkozy arashinjwa n’umwungirije mu ishyaka gukoresha igitugu nk’icya Staline nyuma yo kuvuga ko azamukura mu buyobozi !
Mu gihugu cy’Ubufaransa habaye amatora ya kabiri yo kuyobora uturere tw’icyo gihugu. Ayo matora yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 13/12/2015. Nyuma yo kubona ibyavuye muri ayo matora, kuri uyu wa mbere abayepolitiki benshi bo mu mashyaka atandukanye bagize icyo bayavugaho. Ni muri urwo rwego Madame Nathalie Kosciusko –Morizet (NKM), muri iki gihe wungirije NiColas Sarkozy (wigeze kuyobora Ubufaransa) mu buyobozi bw’ishyaka ry’abarepubulika (Les Républicains), agiye kwirukanwa ku mwanya w’ubuyobozi bw’iryo shyaka, bitewe ni uko yatinyutse kunenga kumugaragaro politiki ya Sarkozy yakoresheje muri ayo matora.
Uturere tw’Ubufaransa twatorerwaga ubuyozi ni 13, ishyaka rya Nicolas Sarkozy rikaba ryatsindiye kuyobora uturere 7 naho ishyaka rya PS ari naryo shyaka riyobora igihugu muri iki gihe ryegukana ubuyobozi bw’uturere 5, akarere ka 13 kegukanywe n’umutwe utsimbaraye kugusaba bwigenge bucagase bw’ako karere (Corse). Ishyaka rya FN (Front National) ryari ryabonye amajwi menshi mu turere 6 mu itora rya mbere, ryaviriweho inda imwe ritaha amaramasa nta karere na kamwe ritsindiye! Aya matora yo kuyobora uturere tw’Ubufaransa akaba ategura itora ry’umukuru w’igihugu n’abadepite mu mwaka w’2017.
Nubwo ishyaka rya Nicolas Sarkozy ryashoboye gutsindira uturere 7, byatewe n’uko ishyaka rya PS badacana uwaka ryafashe icyemezo cyo kwikura mu matora y’uturere tubiri, rihamagarira abayoboke baryo gutora abakandida bo mu ishyaka rya mucyeba ry’abarepubulika kugira ngo Ishyaka rya FN (rya Marine Lepen) ridashobora guhita. Ubwo buryo bwo kwikura mu matora kugira ngo bakumire FN, bagatora mucyeba byakozwe henshi mu gihugu mu turere tunyuranye, ubwo buryo akaba aribwo bwatumye ishyaka FN ritsindwa ruhenu. Iyo politiki yo kwikura mu matora Sarkozy akaba we yarayirwanyije cyane ahubwo ashyigikira politiki ya NINI twakwita KWIRWARIZA mu kinyarwanda.
Iyo politiki ya NINI yazanywe na Sarkozy ikaba itaravuzweho rumwe n’abayobozi bose bo mu ishyaka ry’abarepubulika ; Madame NKM wungirije Sarkozy mu buyobozi bw’ishyaka akaba yarayamaganye kumugaragaro, yagize ati : « Iyo abafaransa bashyira mu bikorwa pilitiki ya NI-NI, ntabwo tuba twarashoboye gutsinda amatora mu turere tubiri, aka Majyaruguru (NPDC) n’ak’amajyepfo y’uburasirazuba (PACA) ». Uko kunenga kumugaragaro politiki ya Sarkozy, byatumye mu nama yahuje ubuyobozi bw’ishyaka ry’abarepubulika yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa mbere taliki ya 14/12/2015, Sarkozy atangaza ko mu kwezi kwa Mutarama 2016 azahindura ubuyobozi bw’ishyaka kandi Madame Nathalie Kosciusko –Morizet (NKM) watinyutse kunenga politiki ye atazaba atari muri ubwo buyobozi bushya ; Madame NKM nawe yashimangiye ko adashobora kujya muri ubwo buyobozi!
Icyi cyemezo cya Sarkozy cyo gukura Madame NKM mu buyobozi bw’ishyaka kikaba cyashyuhije imitwe mu bayoboke b’ishyaka ry’abarepubulika ayoboye ndetse no mubafaransa bose muri rusange. Impamvu y’uko gushyushya imitwe yatewe n’uko umwaka w’2016 hagomba kuba amatora mu ishyaka imbere yo kuzashyiraho umukandida w’ishyaka ry’abarepubulika uzahangana n’abandi bo muyandi mashyaka mu itora rya perezida wa repubulika rizaba mu mwaka w’2017. Sarkozy akaba ashaka ko ariwe ishyaka rizagena nk’umukandida waryo ariko Alain Jupin ndetse na François Fillon nabo bakaba bariyemeje kuba abakandida ku mwanya wa perezida w’igihugu, Madame Nathalie Kosciusko –Morizet (NKM) nawe bikaba bivugwa ko ashaka kuzaba umukandida w’ishyaka ku mwanya wo kuba umuyobozi w’igihugu ! Madame Nathalie Kosciusko –Morizet (NKM) akimara kumva Sarkozy avuze ko azamukura mu buyobozi bw’ishyaka yahise atangaza ko Sarkozy ari kuyobora ishyaka ry’abarepubulika akoresheje igitugu kimeze nk’icya Staline wayoboye Uburusiya, ibyo bikaba bishobora gusenya ishyaka aho kuryubaka kuko bibuza abantu kujya impaka zubaka umurongo ishyaka rigomba gukurikiza ahubwo hagakoreshwa igitugu cyo kwegeza ku ruhande abo mutumva ibintu kimwe!
Iyo ntambara y’ubutita iri mu ishyaka ry’abarepubulika mu Bufaransa ikaba ikurikiranirwa hafi n’abanyepolitiki bo muyandi mashyaka kuko ashobora gukurura amacakubiri akaze aturutse kuri Sarkozy uri kurwanira umwanya wo kuba umukuru w’igihugu cy’ubufaransa ku ncuro ya kabiri, kandi bigaragara ko nta mahirwe afite yo kuyatsinda ahubwo akaba yaburizamo amahirwe yose y’abandi bakandida biryo shyaka iryo shyaka ryose rikahahombera ! Iyi ntambara y’ubutita mu ishyaka ry’abarepubulika mu Bufaransa ntabwo ikurikiranwa n’abafaransa gusa ahubwo n’ibindi bihugu byose ku isi birayikurikirana bitewe n’ijambo igihugu cy’Ubufaransa gifite mu muryango mpuzamahanga, bityo umuperezida w’Ubufaransa akaba afite ijambo rishobora guhindura byinshi ku isi.
Niba Nicolas Sarkozy ashobora kwirukana umuntu mu buyobozi bw’ishyaka ngo ni uko atabona ibintu kimwe nawe, iyo Sarkozy aza kuyobora igihugu cy’Afurika yari kuva ku butegetsi mu mahoro ? Ese aho imyitwarire ye n’imitekerereze ye siyo ituma buri gihe aba afitanye ubushuti n’abakuru b’ibihugu by’Afurika b’abicanyi n’abanyagitugu ? Buri wese yikorere isesengura.
Ubwanditsi.