Burundi : ONU irateganya gushyiraho umuhuza mushya usimbura Museveni mu biganiro by’abarundi.
Museveni niwe umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EAC wari wagennye kugira ngo abe umuhuza mu bibazo bya politiki biri hagati y’ishyaka rya Nkurunziza CNDD FDD n’amashyaka atavuga rumwe nayo mu Burundi. Kuva aho itora rya perezida w’u Burundi ribereye, Nkurunziza akongera kwitoresha, umuryango mpuzamahanga wabuze ayo ucira n’ayo umira ku bibazo bya politiki mu gihugu cy’u Burundi.
Museveni yafashe ubutegetsi mu mwaka w’1986 binyuze mu nzira y’intambara, kuva icyo gihe kugeza ubu aracyari ku mwanya wa perezida wa Uganda, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe abafunga buri munsi, ibyo kandi bikorwa muri iki gihe na Museveni nyuma y’aho arimburiye (kwica) igice kinini cy’abaturage bo mu majyaruguru ya Uganda afatanyije n’abanyarwanda barimo Paul Kagame, Museveni yishe abo baturage abashinja kurwanya ubutegetsi bwe, kugeza ubu ubwo bwicanyi Museveni yakoze ntawe urabumubaza ! Ba Kagame bamufashije ubwo bwicanyi muri Uganda, baje gushinga umutwe wa FPR inkotanyi ufashijwe na Museveni ufata u Rwanda ku ngufu ; wongeraho no kwica abaturage bo mu bindi bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari harimo Congo yagizwe agatobero ; muri ibi bihe inkotanyi zikaba zivugwa mu bwicanyi buri gukorwa i Burundi ; izo nkotanyi zikaba ziri kototera igihugu cya Tanzaniya! Ubwo bwicanyi bwose bwakozwe n’inkotanyi bwabaye imburagihana !
1.Agathon Rwasa kuri ubu uri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, arasaba ko hakwibandwa ku kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu kugira ngo hakorwe amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mucyo no mu bwisanzure. Rwasa ku ruhande rwe arasaba ko haboneka umwuka mwiza mu gihugu, n’amashyaka yacitsemo ibice agashyira hamwe hakubakwa Polikiti iteza imbere u Burundi.
5.Philippe Nzobonariba, Umuvugizi wa leta y’u Burundi we yemeza ko igihe cyose umuryango mpuzamahanga uzaba ugennye kohereza umuhuza mushya mu biganiro hagati y’impande zihanganye bazabyitabira nta kabuza.
Museveni yananiwe guhuza abarundi kandi koko ntabwo ikibazo cya politiki y’u Burundi yagishobora, burya koko «ntawe utanga icyo adafite», Museveni ni irihe somo yaha abarundi muri demokarasi ? Nkurunziza ashinjwa n’amashyaka bahanganye ko yiyamamarije manda ya gatatu kuburyo bunyuranye n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha. Nubwo abatavuga rumwe na Nkurunziza bamushinja icyo cyaha cyo kwiyamamaza, Museveni wafashweho kuba umuhuza afite ibyaha byinshi cyane byo guhonyora demokarasi kuburyo nta somo yaha abarundi cyangwa Nkurunziza!
/http%3A%2F%2Fwww.thelondoneveningpost.com%2Fwp-content%2Fuploads%2F2012%2F01%2FMuseveni-honours-Kagame1.bmp)
Abo bicanyi b’inkotanyi bakwije urupfu mu karere kose k’Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba ni abana n’abuzukuru ba Museveni, none se tuvugishije ukuri ni iki Museveni yagiramo inama Nkurunziza n’abarundi? Kubera ayo mateka ya Museveni, no kuba ari sekuru w’abanyagitugu n’abicanyi mu karere k’ibiyaga bigari, ONU yasanze igomba gushaka undi muhuza yakohereza mu Burundi kugira ngo ashobore guhuza ibiganiro by’abatavuga rumwe na Nkurunziza mu biganiro bya politiki byagarura amahoro muri icyo gihugu ; kugeza ubu izina ry’uwo muhuza mushya ntiriratangazwa kimwe n’uko nta taliki cyangwa igihe kizwi ibyo biganiro by’abarundi bishobora kuberaho.
Uwo muhuza mushya nawe ntabwo azoroherwa n’ibibazo bya politiki y’u Burundi cyane ko Nkurunziza yongeye gutorwa nk’umukuru w’igihugu ariko amashyaka n’abanyepolitiki batavuga rumwe nawe bakaba batemera iryo torwa rye. Ese aba banyepolitiki b’i Burundi nibakomeza gutsimbarara ku bitekerezo bafite ibi biganiro ONU isaba ko byabaho ntibizaba nka wa muti wa mperezayo ?
Dore ibyo abanyepolitiki batavuga rumwe na Nkurunziza basaba ko bigomba kuganirwaho :

Asanga kandi hakwiye kubaho Politiki ihuriweho n’imitwe ya Politiki itandukanye kuko kuri ubu ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD ariryo rifite ubwiganze bugaragara haba mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ndetse n’aba Senateri. Kubirebana na manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, Rwasa yavuze ko inyuranije n’amategeko ndetse ihabanye cyane n’amasezerano y’i Arusha.
2.Domitien Ndayizeye wahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi arasaba ko mu ngingo zaganirwaho iyaza ku isonga yaba iyo kwambura intwaro abasivile bazitunze binyuranije n’amategeko. Ndayizeye avuga ko ntakintu na kimwe cyananirana mu gihe inzego za Polisi n’Igisirikare bashyize hamwe imbaraga mu kwambura intwaro abazitunze binyuranije n’amategeko.
3.Léonce Ngendakumana, Umuyobozi w’Ishyaka ADC-Ikibiri, arasaba ko mbere na mbere habanza hakigwa ku buryo bwo kwambura intwaro urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure we yemeza ko bagitunze intwaro. Uyu mugabo avuga ko nta matora y’Umukuru w’Igihugu araba mu Burundi agasaba ko Nkurunziza yakuraho kandidatire ndetse hagashyirwaho itariki y’amatora yumvikanyweho.
4.Charles Nditije we uri mu batavuga rumwe na leta, avuga ko Nkurunziza adakwiye kuyobora manda ya gatatu ndetse agasaba ko ariyo yaba ingingo yo kuzaganirwaho mu biganiro bizatangizwa n’umuhuza mushya uzemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Buri wese arebye ibi bitekerezo by’abanyepolitiki b’i Burundi n’ibyifuzo bagaragaza by’ibyo bagomba kuganiraho, biragaragara ko kubonera igisubizo ikibazo cya politiki y’i Burundi binyuze mubiganiro biri kure nk’ukwezi. Nkurunziza yarangije gukora amatora, mbere y’uko ayo matora aba hakaba harabaye imyigaragambyo simusiga ndetse n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi byaburijwemo. Amahanga yashyize igitutu gikomeye kuri Nkurunziza kugira ngo adakoresha amatora ariko araba ! None se ni iki aba banyepolitiki baba bafite gukora gisumbije biriya bikorwa byose byabaye kugira ngo Nkurunziza yemere ko amatora asubirwamo kandi atayarimo?
Buri wese afite uko abibona ariko ikibazo cya politiki y’u Burundi nticyoroshye !
Ubwanditsi