Rwanda : Mukantabana arateganya guhana indaya z’impunzi z’abarindikazi zitwa 4G ziri i Kigali !
Iyo indaya iri gusambana n'umugabo ni nde uba uhohotera undi kandi bombi baba bahuje ibitsina kubwumvikane?
Mu gihe mu Rwanda hari impunzi z’abarundi zirenga 27.000 zatujwe mu nkambi zitandukanye cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu, hari n’Abarundi bacumbikiwe n’Abanyarwanda mu ngo zabo, cyane ko hari n’abasanzwe bafite imiryango mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali ho, hashize iminsi havugwa indaya z’Abarundikazi zabatijwe izina rya 4G, abo ngo bakaba ari abakobwa badafite ukundi babaho kandi bakaba baratinye kubaho mu buzima bw’impunzi mu nkambi, bagahitamo kuba indaya. Ibi ariko bivugwa mu gihe Minisiteri ifite gucunga impunzi mu nshingano zayo, yamagana abasambanyi bashobora gufatirana Abarundikazi mu gihe bari mu bibazo by’imibereho bakaba babasambanya.
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, hakomeje kuvugwa indaya z’Abarundikazi zabatijwe izina rya 4G, ubusanzwe 4G ikaba ari ubwoko bwa Internet yihuta cyane, iyi nyito yahawe abo bakobwa ikaba ishaka kuvuga ko batanga serivisi mu buryo bwihuse kandi butagoranye bitewe n’ibibazo by’imibereho barimo.
Mu tubari dutatu dufite n’utubyiniro two mu mujyi wa Kigali umunyamakuru wa Umuryango.rw yabashije kugeramo akaganira n’abo yasanzemo, bemeza ko mu masaha y’umugoroba mu gihe indaya ziba zicaracara, n’abakobwa b’Abarundikazi nabo baba bahari kandi ko abo ari abacitse inkambi z’impunzi bakananirwa ubuzima bubi bwaho bagahitamo kwigira muri uwo mwuga w’uburaya.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Minisitiri ushinzwe gucunga impunzi no gukumira ibiza Madamu Seraphine Mukantabana, yamaganye abasambanyi bashukisha ibintu n’amafaranga, ibiribwa cyangwa ubuhungiro impunzi z’Abarundikazi bazifatiranye mu bibazo zirimo. Yagize ati:
"Umuntu w’impunzi kumufatirana mu bibazo arimo bitewe wowe n’ubushobozi ufite ukajya kumusambanya ukamugira indaya, ibyo birahanirwa ku mpande zombi yaba wowe wamutwaye cyangwa uwigize indaya. Ariko wowe wamujyanye umufatiranye n’ibibazo arimo kandi atari asanzwe ari indaya, iryo naryo ni ihohotera rishingiye ku gitsina kandi amategeko y’u Rwanda arabihanira.”
Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Sup Modeste Mbabazi, yabwiye Umuryango.rw ko kugeza ubu nta bushakashatsi bakoze ku makuru ajyanye n’indaya z’Abarundi mu mujyi wa Kigali, kuko mu mikwabo ikorwa batajya bita ku kumenya niba indaya zafashwe ari Abanyarwandakazi cyangwa Abarundikazi
Inkuru y’umuryango.com